Gisagara: Bitunganyirije igishanga none barishimira umusaruro kibaha no mu zuba

Abaturiye igishanga cy’Akanyaru mu gice cyo mu Murenge wa Gishubi mu Karere ka Gisagara, barishimira umusaruro kibaha nyuma y’uko bacyitunganyirije mu 2016.

Mu gishanga cy'Akanyaru muri Gishubi, imyaka imeze neza
Mu gishanga cy’Akanyaru muri Gishubi, imyaka imeze neza

Muri iki gihe izuba ryacanye rikaba ryarishe imyaka mu bice bimwe na bimwe by’u Rwanda, byatumye ubu nta musaruro uhagije wizewe, abahinga mu Gishanga cy’Akanyaru mu Murenge wa Gishubi mu Karere ka Gisagara bo bavuga ko nta kibazo bafite.

Jaqueline Nyiraminani agira ati “Duhora dufite ibishyimbo, n’ubu biranitse kandi nta handi hantu byeze. Ubu tunafite ibijumba n’imigozi bihava, kandi twiteguye gusarura imbuto y’ibigori twatubuye izaduha amafaranga aruta ayo twajyaga tubona.”

Callixte Musonera na we ati “Imyaka tweza muri iki gishanga turapakira imodoka zigatwara, ukeneye inka akayigura, ukeneye igare..., hari n’abamaze kugura za moto no kubaka inzu nziza zo kubamo.”

Mbere yo kwiyemeza kwitunganyiriza igishanga kandi ngo uwahingaga baramwibaga kuko cyabaga kitarinzwe, imvura yagwa hagatwarwa hose, none ubu imbogamizi zarakemutse n’ubwo atari zose nk’uko bivugwa na Léon Hakizumuremyi, Perezida wa Koperative COAMANYA-Gishubi, ari na yo yibumbiyemo abahinga muri iki gishanga gipima hegitari 130.

Ati “Hari ibice bikibamo amazi menshi ku buryo ibigori n’ibishyimbo bitahera, no mu gihe cy’imvura hari ibice bitwarwa. Uwadutunganyiriza igishanga neza.”

Tariki ya 10 Ugushyingo 2022, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, yagendereye abahinga muri iki gishanga agenzwa no kureba niba ifumbire bohererejwe n’ubuyobozi bukuru bw’Igihugu yarabagezeho.

Nyuma y’igikorwa cy’umuganda wo gucukura imirwanyasuri bifatanyijemo, yaboneyeho gusaba abaturiye ibishanga mu majyepfo bose kubibyaza umusaruro.

Yagize ati “Ndashishikariza abaturage bacu bafite ibishanga kubikoresha neza, ariko bakanitabira kuhira kuko n’ubwo mu bishanga haba harimo amazi ntaba ari mu mirima imbere. Bisaba ko habaho kuhira, kugira ngo turebe ko twaziba icyuho cy’umusaruro wari kuboneka imusozi aho tutagize imvura ihagije imyaka igapfa.”

Mu Turere tugize Intara y’Amajyepfo haracyari ibishanga ababituriye bifuza ko byatunganywa, kugira ngo bibashe kubaha umusaruro.

Guverineri Kayitesi avuga ko ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi bimwe mu bishanga binini biri mu turere two mu Majyepfo, uretse muri Nyamagabe na Kamonyi bigiye gutunganywa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka