Gisagara: Bababazwa no guhendwa n’umuceri w’uruganda rwa Gikonko baturiye

Abaturiye uruganda rutunganya umuceri rwa Gikonko mu Karere ka Gisagara, bavuga ko babona ntaho bataniye n’abataruturiye, kuko na bo bawurya uturutse kure unabahenze kimwe n’abandi.

Mu isantere ya Gikonko nta hacururizwa umuceri w'uruganda ruwuhatonorera
Mu isantere ya Gikonko nta hacururizwa umuceri w’uruganda ruwuhatonorera

Abavuga gutya, ni abatekereza ko kuba baturiye uru ruganda, byagombye kubaha umwihariko w’uko uwo muceri ubageraho ku giciro gitoya, ugereranyije n’ab’ahandi ugeraho wagiye utwara amafaranga y’ubwikorezi.

Nyamara, ngo abacuruzi baho bawuhabwaho gakeya gashoboka, ubundi bakawucuruza bawuranguye za Huye na Muhanga, ari na yo mpamvu usanga hari abatuye mu Murenge wa Gikonko bagira bati “Umuceri utunganyirizwa muri Gikonko Rice uhingwa mu makoperative 10 ari muri iki gice cyacu. Ubundi twagombye kuwurya tukawushira inzara.”

Icyakora, abatabasha kubona kuri uwo muceri ku giciro gitoya ugereranyije n’ab’ahandi ni abatawuhinga, harimo n’abakora ibiraka byo kuwitaho baca inshuro ariko batagira amapariseri yo kuwuhingamo, kuko abahinzi bawo bo bagira uwo bagenerwa wo kurya ku musaruro batanga mu ruganda.

Ngo hanaherutse kwemezwa ko abahinzi bazajya bahabwa utonoye wo kurya hagati ya 15% na 25% by’umusaruro batanga mu ruganda, nk’uko bivugwa n’umuhinzi wawo wo muri aka gace agira ati “Urumva niba nashoye toni, mfite amahirwe yo kuzajya mpabwa ibiro 200 cyangwa 150 byo kwirira mu rugo.”

Uruganda rw'umuceri rwa Gikonko
Uruganda rw’umuceri rwa Gikonko

Umuceri ngo si wo wonyine abaturiye uruganda Gikonko Rice batabasha kubona hafi, ku giciro cyiza nk’abaruturiye, kuko n’ibisigazwa byawo bigaburirwa amatungo batabibona.

Faustin Uwagiriwabo, Perezida w’impuzamakoperative ahinga umuceri muri Butare (UCORIBU) ati “Mu makoperative twebwe barayiduha ku giciro cyiza, aho usanga mu ruganda igura nk’ibihumbi birindwi cyangwa bitandatu, mu makoperative bayiduhera ibihumbi bitanu na bitanu na 500, ku bilo 50.”

Yungamo ati “Ku batawuhinga bo, muri iyi santere nanjye nta duka ndahabona ricuruza sondori ku mugaragaro.”

Icyakora, hari n’abavuga ko hari umucuruzi umwe uruganda ruyiha, ariko akayihenda cyane ugereranyije n’uko we aba yayiranguye, kuko ngo ayiherwa amafaranga 7500 ku mufuka w’ibilo 50 akawutangira ibihumbi 13.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gisagara ushinzwe ubukungu, Jean Paul Habineza, avuga ko kuba nta hagurishirizwa umuceri utunganywa na Gikonko Rice aho i Gikonko, bituruka ku mushoramari, ariko ko bazabimusaba bahereye ku byifuzo by’abaturage.

Ati “Nibikomeza kugaragara ko hari ubusabe n’ubushake, tuzakomeza kubimubwira n’ahangaha ahashyire aho kuwugurishiriza ku nyungu z’umuturage. Ikibazo ariko ni uko aba abona ntabo azabona bamugurira, kuko aho yabonye abakiriya benshi nka Musha n’i Huye awuhacururiza. Twamusabye n’i Gisagara.”

Umuceri wa Gikonko
Umuceri wa Gikonko

Naho ku bijyanye na sondori, Visi Meya Habineza avuga ko icyo bazareba ari icy’igiciro itangirwaho kugira ngo barebe niba uyicuruza yunama ku baturage, ugereranyije n’uko aba yaranguye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ubundi ni ukuvugango abaturage bigikonko ntibakibeshyere ko bafite uruganda rutegura umuceri kko nibo kubona bihenda cyane nkatwe iyo tuwufashe hano imuhanga ntatransiport izaho ariko abanyagikonko iyo baje kufata hano imuhanga bagomba no kuwutegera.

RURANGWA ALPHONSE yanditse ku itariki ya: 14-04-2023  →  Musubize

Ahubwose ninde uzongera kuwigondera.umuceri wavuye 17k ukagera 31k.mbwira ukuntu umuturage azahinga umuceri akawifuza?mubavuganire kdi natwe abaturanyi tutawuhinga utugereho kuguciro cyiza

Kuku yanditse ku itariki ya: 18-01-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka