Uruganda rubyaza amashanyarazi nyiramugengeri rusaba abarwishyuza ingurane kuzibaza REG

Ubuyobozi bw’uruganda rubyaza amashanyarazi nyiramugengeri, abaruturiye mu Murenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara bakunze kwita Hakan, ntibwishimira kubeshyerwa kutishyura ingurane, ahubwo ko abarwishyuza bareba Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu (REG).

Uruganda rubyaza amashanyarazi nyiramugengeri rw'i Mamba mu Karere ka Gisagara
Uruganda rubyaza amashanyarazi nyiramugengeri rw’i Mamba mu Karere ka Gisagara

Urwo ruganda rwagejeje icyo kibazo ku bajyanama b’Akarere ka Gisagara barugendereye ku wa Kane tariki 28 Nyakanga 2022, bagamije kumenya imikorere yarwo nk’abajyanama bashya.

Gatera Superiano, ushinzwe guhuza umushinga w’uru ruganda n’abaturage, yasobanuye ko iyo bagiye mu nteko z’abaturage babarega kuba batarishyuye ingurane, nyamara ngo abo bo bagombaga kwishyura barabirangije.

Ati “Umuriro uva mu ruganda uruhukira muri ‘substation’ yashyizweho na REG. Umuyoboro utwara amashanyarazi twakoze ni uwa REG. Twebwe dushinzwe gukora amashanyarazi, ibikorwa byo hanze y’uruganda ni ibya REG.”

Mu binubira kuba batarishyurwa ibyabo byangijwe n’ibikorwa remezo, bikwirakwiza amashanyarazi ava muri urwo ruganda rwa Nyiramugengeri, harimo umugabo witwa Théoneste Nzabandora, uvuga ko yabariwe miliyoni 10, akaba yarazitegereje amaso agahera mu kirere. Icyakora we yamaze kumenya ko ari REG imurimo umwenda.

Agira ati “Baraje baratubarira, batubwira igihe bazaduhera amafaranga, icyakora abandi twegeranye barishyuwe, njyewe ndasigara. Mu byanjye byangijwe harimo inzu, hakaba aho bashinze ipiloni,... ni ahantu harindwi.”

Gutegereza aya mafaranga igihe kirekire byamuviriyemo kunanirwa kujyana abana be ku ishuri, nyamara bari batsinze, nk’uko abyivugira.

Ati “Natsindishije abanyeshuri babiri, nkomeza gukurikirana amafaranga sinayabona, hahita hazamo Corona. Na n’ubu baracyari mu rugo ntibarabasha kujya kwiga”.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gisagara, Innocent uwimana, asobanura ko impamvu abaturage bitirira umwenda bafitiwe uruganda rwa Hakan, ari ukubera ko hari abo rwishyuye.

Ati “Ahari ibikorwa remezo bya Hakan, byarishyuwe, n’abatarabona amafaranga yabo, ari kuri konti y’umurenge, baracyashakisha ibyangombwa n’aho abantu bari, ngo bishyurwe.”

Yungamo ati “Tugiye gusaba urutonde rw’abatarishyurwa bose, hanyuma tuzakore ubuvugizi kuri REG, kugira ngo turebe ko bishyurwa.”

Umujyanama Uwimana anavuga ko ikibazo cy’ingurane cya REG kiri no mu yindi mirenge nk’uwa Kansi n’ahandi. Abo bose na bo ngo bagiye gukora urutonde rwabo, hanyuma ikibazo cyabo kizakurikiranwe muri REG.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nutuye mu karere ka GISAGARA mu murenge wa MAMBA twebewe icyo dusaba ubuyobozi dukeneye umhanda wa kabulimbi MAMBA_NDORA kuko usanga uhasanzwe atari mwiza murakoze dukunda amakuru muduha kandi kugihe

jean damour MUNEZERO yanditse ku itariki ya: 9-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka