Gisagara: Abangavu batewe inda babangamiwe no gusiragizwa no kubura abo basigira abana

Abangavu babyaye bo mu Mirenge ya Muganza, Gishubi na Kibirizi mu Karere ka Gisagara, bavuga ko kubura abo basigira abana ngo bajye kwiga ndetse no gusiragizwa igihe bagiye kurega ababateye inda, biri mu bibabangamira.

Patience Nambajimana, avuga ko abangavu babyaye basaba ab'iwabo kubasigaranira abana bakabyinubira
Patience Nambajimana, avuga ko abangavu babyaye basaba ab’iwabo kubasigaranira abana bakabyinubira

Babibwiye abayobozi batandukanye bo mu Karere ka Gisagara, tariki ya 29 Werurwe 2022, bari batumiwe n’umuryango FVA ubafasha, hagamijwe kumva ibibazo bafite no kubishakira ibisubizo.

Josiane, umwe mu bangavu wavugiye bagenzi be, yavuze ko mu bibazo bafite bifuza ko byabonerwa umuti harimo kuba imiryango yabo ibaha imirimo irenze ubushobozi bafite, bababwira ko niba bariyemeje kubyara bagomba no gukora bakita ku bana babo.

Agira ati “Muri rusange ababyeyi baradutoteza, bakadukoresha imirimo tudashoboye. Reba nko kubona umwana uhetse undi, bakamubwira ngo kora iki, ntibamuhe akanya ko kuba yaruhuka. Mu gitondo bakamuzindura akajya kuvoma, yavayo akajya guhinga, yavayo agateka ibya saa sita akaza guteka n’ibya nimugoroba.”

Ikibababaza ni uko usanga bakora iyo mirimo yose, bakagomba no kwishakira isabune, amavuta, imyambaro n’ibindi bakenera hamwe n’abana babo. Kandi aho iwabo babika imyaka barahafunga, banga ko bakoramo bakagira icyo bagurira umwana, birengagije ko ya myaka na bo baba bayihinze.

Abatekereje gusubira mu ishuri nabo usanga bahura n’ingorane zo kubura uwo basigira umwana, ababyeyi banabyemera ntibabure kubabwira amagambo mabi ko ari indaya, ubundi bakabita abakecuru bashaka kubereka ko ntacyo bacyemerewe gukora nk’abakobwa, kuko babaye abagore.

Patience Nambajimana na we ati “Aho nasubiriye ku ishuri umwana musigira ababyeyi, bakijujuta bakanantuka, ariko ibitutsi narabimenyereye. Mbere ntarasubira ku ishuri, najyaga nko mu nama, uwo musigiye akabyemera ari uko mwemereye amafaranga. Akavuga ngo nugeza saa sita utaragaruka urampa 1000 cy’umubyizi, nugeza nimugoroba urampa 2000, kandi ari umuvandimwe wawe!”

Ikindi kibazo aba bangavu bagaragaje bakunze guhura na cyo, ni ukuba bashishikarizwa kugaragaza ababasambanyije, ariko babigerageza bagasiragizwa.

Moïse Semuhoza ukora mu muryango FVA ati “Ibyaha bakorewe bagenda babigeza aho bagomba kubigeza. Hari ibyagejejwe kuri RIB, kuri MAJ, ariko ibikurikiranwa ni bikeya, ibindi bigahera mu nzira.”

Abana ngo batanga ibirego, bakabatuma ibimenyetso, urugero nk’icyemezo cy’amavuko, bakabwirwa ko bazagihabwa ari uko babanje kuzuza ubwizigame muri Ejo Heza no muri mituweri, batabishobora bagacika intege.

Ikindi gica abana intege, ni ukuba hari igihe babatuma abatangabuhamya, na bo bagasaba umwana kubategera bitewe n’uburebure bw’urugendo, yabura icyo abaha akabyihorera.

Semuhoza yungamo ati “Ibirego bya bariya bana byari bikwiye kwitabwaho by’umwihariko, bikajya bikurikiranwa hashyizwemo imbaraga, RIB ikaba ari yo yegeranya ibimenyetso, itabitumye abana.”

Akomeza avuga ko hari n’aho usanga abana ari bo bahabwa convocations zitumira ababakoreye icyaha, bakazishyira abakuru b’imidugudu, ari na ho hava ko ukekwaho icyaha abimenya agahunga, cyangwa akajya gushukisha ababyeyi b’umwana uduhendabana.

Ati “Kuki ukekwaho bene kiriya cyaha atumwaho, ubushinjacyaha ntibujye kumwizanira?”

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe imibereho myiza, Denise Dusabe, avuga ko ibijyanye n’itotezwa ry’abana kimwe no kubura uwo basigira abana igihe bagiye kwiga, bizakemurwa n’ubukangurambaga bakomeje gukora ku babyeyi bafite abana babyaye.

Ati “N’ubwo aba yungutse undi mwana, aba akiri uw’umuryango. Yagombye rero gufashwa, akagira uwo asigira umwana, hanyuma agakomeza kwiga kuko baba babyifuza.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka