Uruganda rw’amashanyarazi ya nyiramugengeri ruzaba rukora neza muri Mata - Minisitiri Gatete

Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Amb. Claver Gatete, avuga ko uruganda rubyaza amashanyarazi nyiramugengeri ruzaba rukora neza muri Mata 2022.

Uruganda rubyaza amashanyarazi nyiramugengeri rw'i Mamba mu Karere ka Gisagara
Uruganda rubyaza amashanyarazi nyiramugengeri rw’i Mamba mu Karere ka Gisagara

Yabitangaje nyuma yo gusura urwo ruganda aho rwubatse mu Murenge wa Mamba ho mu Karere ka Gisagara, ku wa 22 Mutarama 2022, ubwo yari aje kureba aho akazi kageze ku bijyanye no kubona ibya ngombwa by’ibanze nka nyiramugengeri, ni ukuvuga uko igera ku ruganda, uko ikoreshwa n’uko ibiyivamo bindi bikoreshwa.

Ngo yari aje no kureba uko sisiteme yubatse kugira ngo barebe niba itanga icyizere cy’uko izajya itanga amashanyarazi igihe cyose.

Yakomeje agira ati “Uruganda rwararangiye, hasigaye kurugerageza kugira ngo barebe ko ibintu byose bikora neza. Ntabwo birenga igihembwe cya mbere cy’uyu mwaka kurugerageza bitarangiye, kugira ngo tumenye ahakiri ikibazo ngo kibe cyakosorwa.”

Minisitiri Gatete yasobanuriwe iby'imikorere y'uruganda
Minisitiri Gatete yasobanuriwe iby’imikorere y’uruganda

Uko rugenda rugeragezwa kandi, ni na ko rugenda rurekura amashanyarazi, ku buryo ubungubu ruri gutanga megawati 30 zifashishwa mu gihugu, kuri 80 rwiteze kuzajya rutanga, hanyuma rukohereza 70, rwo rugasigarana 10.

Ati “Twatangiye turi kuri megawati eshanu, birazamuka bigera ku 10, ubu tugeze kuri 30. Kugeza mu kwa kane bizaba bimaze gufata ku buryo ibyo gukosora byose bizaba byarangiye.”

Amashanyarazi iyo avuye ku ruganda rw’i Mamba ngo anyura kuri sitasiyo ntoya ya Mamba, hanyuma akajya Rwabusoro, agakomereza i Bugesera ku kibuga cy’indege kiri kubakwa, ndetse akagera no kuri sitasiyo ntoya ya Shango, i Nduba mu Karere ka Gasabo.

I Mamba mu Karere ka Gisagara kandi Minisitiri Amb. Claver Gatete yahasuye sitasiyo ntoya mpuzamahanga iri kuhubakwa, biteganyijwe ko izajya yohereza umuriro i Burundi.

Amashanyarazi yoherezwa i Burundi ngo azajya aturuka kuri iyi sitasiyo ntoya ya Mamba aturutse i Kigoma, kandi biteganyijwe ko imirimo yo kuyubaka izaba yarangiye muri Mata 2022.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka