Gisagara: Imvura irimo umuyaga n’inkuba yahitanye umuntu inangiza inzu n’imyaka

Imvura y’amahindu yarimo n’inkuba yaguye ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki ya 20 Mutarama 2022 i Gisagara, yahitanye umuntu umwe, isenya n’inzu zitari nke kandi yangiza imyaka.

Nk’uko bivugwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe ubukungu, Jean Paul Habineza, aho iyo mvura yigirije nkana ni mu Mirenge ya Save na Musha, ari na ho hangiritse ibintu bitandukanye harimo n’urupfu rw’umuturage wakubiswe n’inkuba, undi agakomereka bikomeye ubu akaba ari mu bitaro.

Mu Murenge wa Musha hangiritse inzu 32, ibikoni 2, amapoto 10 y’umuriro yaguye n’insinga zigacika, ndetse n’imyaka mu mirima kuri hegitari 20, iyo myaka ni ibigori, amasaka n’insina.

Mu Murenge wa Save hasambutse ibiro by’umurenge n’inzu itangirwamo serivisi zo kuboneza urubyaro, ndetse n’ahatangirwa serivisi z’irembo, hombi hafi y’umurenge.

I Save kandi hari inzu 7 zaguye, hanaguruka ibisenge by’inzu 56, ibikoni 4 harimo icy’ishuri ribanza rya Shyanda, hegitari 15 zari zihinzeho imyaka nazo zangiritse.

Visi Meya Habineza anavuga ko abari mu nzu zasenyutse cyangwa zasambutse ubu babaye bashakiwe aho bacumbika, mu gihe batarabonerwa ubufasha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka