Gisagara: Bishimiye iterambere bagezeho bakesha gahunda zibafasha guhindura imyumvire

Abatuye mu Kagari ka Nyabisagara mu Murenge wa Mukindo mu Karere ka Gisagara, bavuga ko batangiye kwiyumvamo iterambere babikesha gahunda zibafasha guhindura imyumvire.

Uyu mubyeyi yimiye ko Croix Rouge yamuhaye inka
Uyu mubyeyi yimiye ko Croix Rouge yamuhaye inka

Izi gahunda bazifashwamo n’umuryango Croix Rouge kuva mu mwaka wa 2020, kandi zibanda ahanini ku kubatoza kugira isuku, kwibumbira mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya, ndetse no gutanga amatungo magufi n’amaremare.

Jean Paul Ndagijimana ni umwe muri bo, wahawe inka yagenewe itsinda abarizwamo, akemeza ko izamugeza ku iterambere.

Agira ati “Croix Rouge yaraje, batwigisha ibintu bigendanye n’isuku n’isukura n’ibindi byinshi, kandi ababikurikije byabagiriye akamaro. Agatara k’amasahane, kandagirukarabe, umugozi w’imyenda, akarima k’igikoni, ni byinshi.”

Abahawe ingurube na bo bafite icyizere cyo kuzagera n'aho bagura inka
Abahawe ingurube na bo bafite icyizere cyo kuzagera n’aho bagura inka

Yungamo ati “Byanga byakunda ejo hazaza mfite iterambere, kuko iyi nka bampaye ntizampfira ubusa. Izishyurira umwana wanjye asohoke amashuri, ubu ageze mu mwaka wa 4.”

Joséphine Niyodusenga, na we yahawe inka, ariko yiguriye n’ingurube ayikesha amafaranga yakuye mu itsinda.

Agira ati “Croix Rouge yasanze nta tungo ngira, mpinga umurima nta fumbire sineze. Ariko ndizera ko umusaruro ugiye kwiyongera kubera ko ifumbire nayibonye. Ingurube na yo urebye byaziye rimwe.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukindo, Jérôme Tumusifu, ashima umuryango Croix Rouge waje kubafasha guteza imbere abaturage bo mu Murenge ayobora, agashima by’umwihariko inka 16 bahatanze kuko zizabafasha kugera vuba ku ntego y’inka kuri buri muryango mu Karere ka Gisagara bihaye.

Isuku bayigize umuco
Isuku bayigize umuco

Ati “Urumva ko baje kudushyigikira mu mwihariko w’Akarere ka Gisagara. Mu by’ukuri, itungo turibonamo amafaranga, turibonamo iterambere ry’ubuhinzi, kuko ufite itungo n’utarifite ntibasarura kimwe. Itungo ni izingiro ry’ubukungu.”

Akagari ka Nyabisagara kagizwe n’imidugudu 12, ariko iyi gahunda ya Croix Rouge irimo gukorerwa muri itanu, ku baturage 913 ku bagera ku 2014 bagize akagari kose. Gitifu Tumusifu yifuza ko yagezwa no mu yindi midugudu isigaye.

Abagenerwabikorwa bakorera mu matsinda 16 bahuriramo bakazigama, ari na yo anyuzwamo ubutumwa bubafasha mu iterambere.

Kugeza ubu amatungo yamaze gutangwa ni inka 16 n’ihene 120, kandi harimo gutangwa n’ingurube zizagera ku 142.

Bishimiye ibyo bagezeho
Bishimiye ibyo bagezeho

Ku cyifuzo cy’uko iyi gahunda yagezwa mu Kagari ka Nyabisagara kose, Guillaume Sebaganwa uhagarariye Intara y’Amajyepfo muri Komite nyobozi ya Croix Rouge mu Rwanda, avuga ko iyi gahunda nisozwa muri 2024, bazareba icyakorwa, binaturutse ku bushobozi buzaba buhari, cyane ko iyi barikuyifashwamo na Croix Rouge yo mu gihugu cy’u Buyapani.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka