Kurererwa mu rugo ukanahasazira ntibivuga kuba umuzungura w’ibyaho
Fortunata Nyirahabimana utuye mu Murenge wa Gikonko mu Karere ka Gisagara, yasabwe gutanga imitungo yo mu rugo yarerewemo yari yarihaye, kuko kurererwa mu rugo bitavuga kuba umuzungura w’ibyaho.

Ni nyuma yo kuregwa na Jean Damascène Kayibanda wo mu muryango Nyirahabimana uyu yarerewemo, akanga kurekura amasambu atari aye, byanatumye iki kibazo kigaragarizwa umuvunyi mukuru tariki 10 Mutarama 2023, wari wagendereye uyu murenge.
Kayibanda yavuze ko imitungo Nyirahabimana yigaruriye ari iya bene se badahuje nyina bahunze ubu bakaba bataragaruka, we akaba yari yarayisigaranyemo na mukuru we ubu wanapfuye, ari we mukase wa Kayibanda.
Agaragaza iki kibazo, Kayibanda yagize ati “Mama yapfuye asize njyewe na mushiki wanjye, mukadata na we apfa asize abana babiri, ariko abo bene data barahunze ubu nta bahari. Murumuna we yihaye imitungo ye, avuga ko ari we wayisigiwe, akaba agomba no kuyizungura.”

Abajijwe icyamuteye kwiha imitungo ifite ba nyirayo, irimo imirima y’imusozi no mu kabande, Nyirahabimana yagize ati “Ntabwo ari ukugorana. Njyewe narwaje umukecuru mukuru wanjye njyenyine, mu gihe cy’imyaka itanu. Muri iyo myaka yose ni njyewe wahingaga iyo mirima.”
Yunzemo ati “Ndabisubiramo! Narerewe muri urwo rugo nanakora ibishoboka byose ngo umukecuru adahungabana. Nari umwana wo muri urwo rugo, n’abana baho bahunze barabizi ko twareranywe.”
Ibi ni na byo byatumye ubwo yasabwaga gutanga imirima y’abana abereye nyina wabo ngo ibe ihingwa na bene se mu gihe ba nyirayo bataragaruka, nk’uko byanemejwe n’abunzi, yanze kuyitanga, kuko kuri we ngo na we ayifiteho uruhare.
Icyakora, abari bitabiriye kumva ubutumwa bw’Umuvunyi mukuru, kimwe n’abandi bari bamuzaniye ibibazo byananiranye kugira ngo abafashe kubikemura, bamugaragarije ko ibyo yibwira atari byo, harimo n’abagiraga bati “Kurererwa mu rugo ukanahasazira ntibivuga kuba umuzungura w’ibyaho.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gisagara, Jean Paul Habineza, we yagize ati “Ntufite iwanyu wavutse? Urugo rwarakureze ahubwo ni wowe wagombye kugira icyo ubaha kuko bagukujije. Ntabwo rero ugomba gufata ibyabo bugwate.”
Uyu muyobozi yanasabye n’abandi baba batekereza cyangwa baritwaye nka we kubireka, kuko bikurura amakimbirane adafite ishingiro.
Ohereza igitekerezo
|