Abarundi bashyikirije Abanyarwanda inka yibwe muri 2021

Ubuyobozi bwa Komine Ntega mu Burundi, kuri uyu wa 11 Mutarama 2023, bwashyikirije ubw’Akarere ka Gisagara mu Rwanda inka yari yibwe muri 2021, ikambutswa Akanyaru ikajyanwa i Burundi.

Ubwo iyo nka yogaga yambuka Akanyaru
Ubwo iyo nka yogaga yambuka Akanyaru

Iyo nka yazanywe n’Abarundi inyujijwe mu ruzi rw’Akanyaru, nyuma y’uko u Burundi bwari bwifuje kuyishyikiriza Abanyarwanda inyujijwe ku mupaka wa Nemba mu Karere ka Bugesera, ariko mu Rwanda bagasanga kuyigeza i Gisagara byatwara amafaranga aruta ay’agaciro k’inka, nk’uko bivugwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Jérôme Rutaburingoga.

Agira ati "Iyi nka yagarutse bishingiye ku nama ubuyobozi bw’Intara ya Kirundo na Komine Ntega mu Burundi bagiranye na ba Guverineri b’Intara y’Amajyepfo n’iy’Iburasirazuba. Hari hashize umwaka babyemeye, ariko yari itaraza kubera ibibazo bya Covid-19, ariko no kumvikana aho yagombaga kunyura."

Akomeza agira ati "Twe twifuzaga ko yanyura aho yanyujijwe bayitwara kuko kuyizengurukana Nemba byari gutwara ubushobozi burenze agaciro k’inka."

Aha yari igeze ku butaka bw'u Rwanda
Aha yari igeze ku butaka bw’u Rwanda

Musitanteri wa Komine Ntega mu Burundi, Pierre Claver Mbanzabugabo, avugira hakurya y’uruzi rw’Akanyaru, yavuze ko hari hashize umwaka iyi nka ifatanywe abari bayibye, iba iragijwe.

Yagize ati "Abajura barayibye bayishikanye iwacu tugira amakenga, turatohoza dusanga mu by’ukuri yaribwe. Yari yamaze no kugurishwa kugira ngo ishorwe mu masoko ya kure. Tumaze kuyifata uwari yayiguze yaciye asubizwa amafaranga, umujura na we ubutungane buramukurikirana."

Aba bayobozi bombi biyemeje gukomeza gufatanya mu kurinda umutekano w’imipaka yombi, bakanafashanya mu kurwanya forode.

Iyi nka yageze mu Rwanda inyujijwe mu Kanyaru yoga
Iyi nka yageze mu Rwanda inyujijwe mu Kanyaru yoga

Tharcisse Nzasengimana w’i Nyabitare mu Murenge wa Gishubi mu Karere ka Gisagara, ari na we wari wibwe inka, yishimiye kongera kuyibona, n’ubwo yibwe ihaka habura ibyumweru bibiri gusa ngo ibyare, ikaba yagarutse itari kumwe n’iyayo.

Yagize ati "Ndashimira Leta yacu kuko twababwiye iby’inka yanjye yibwe tukayumva yabirira hakurya mu Burundi, na bo bakabigeza ku b’Abarundi, none bakaba bayinzaniye. Umubano w’u Rwanda n’u Burundi uzakomeze usagambe ibihe byose."

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara avuga ko hari n’indi nka yibwe ikambutswa i Burundi itaragaruzwa, ariko yo ngo iri muri Komine Bugabira.

Abanyarwanda n'Abarundi baganira mbere y'uko inka yambuka
Abanyarwanda n’Abarundi baganira mbere y’uko inka yambuka
Abazanye inka bari hakurya y'Akanyaru
Abazanye inka bari hakurya y’Akanyaru
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka