Urubyiruko rwabonye akazi mu gusana imihanda

Minisitiri w’urubyiruko n’umuco, Rosemary Mbabazi, mu mpera z’icyumweru gishize yatangije ku mugaragaro gahunda yo gusana imihanda y’ibitaka yangiritse hifashishijwe amasosiyete y’urubyiruko.

Mu muhango wo gutangiza iyi gahunda yifatanyijemo n’abakorera mu Karere ka Gisagara, yatangaje ko iyi gahunda yatangijwe mu mwaka wa 2019, ariko ikaza gukomwa mu nkokora n’indwara ya Coronavirus.

Yanasobanuye ko amasosiyete y’urubyiruko 153 yo mu turere tugize Intara zose z’u Rwanda, uretse mu mujyi wa Kigali, ari yo yari yujuje ibyangombwa maze atsindira kuzajya asana imihanda y’ibitaka, na yo ubu akaba yaratanze akazi ku rubyiruko rubarirwa mu bihumbi birindwi, magana arindwi na 60 (7760).

Ayo masosiyete yagiye ashingwa n’urubyiruko rwize ibyo gutunganya imihanda (Civil Engeneering), kandi kugira ngo abashe gukora yahawe inguzanyo y’ibikoresho ku nkunga y’ikigega BDF, ari byo ingorofani n’imashini zitsindagira imihanda. Azagenda abyishyura buke buke, hanyuma ikigega BDF kizabishyurire 25%.

Minisitiri Mbabazi yagize ati “Icyerekezo ni uko na nyuma y’igihe tutazongera kubona kampani z’abanyamahanga ziza gukora imihanda iwacu, kandi urubyiruko rwacu ruhari, rwaranabyigiye. Ni ukubyaza rero umusaruro ibyo igihugu kibaha: kubigisha, kubaha ubumenyi, ariko no kubaha amahirwe kugira ngo batange umusanzu wabo, bakora imihanda.”

Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco, Rosemary Mbabazi, yifatanyije n'urubyiruko muri ibi bikorwa muri Huye na Gisagara
Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi, yifatanyije n’urubyiruko muri ibi bikorwa muri Huye na Gisagara

Mu Karere ka Gisagara, hari amasosiyete y’urubyiruko 7 yahawe akazi muri ubwo buryo, kandi abayakoramo bishimiye akazi babonye kuko ngo kabafunguriye imiryango y’iterambere.

Japhet Nshimiyimana utuye mu Murenge wa Musha agira ati “Mu mezi tumaze dukora nabashije kugura ingurube y’ibihumbi 50. Ubu ifite amezi abiri, kandi nibyara, ari na ko bakomeza kuduhemba, nzabasha no kugura ikibanza hafi y’umuhanda, nubake, nigirire akamaro, n’igihugu cyanjye ngiteze imbere.”

Rosine Ingabire na we w’i Musha, yahawe akazi na kampani imwe ikorera muri Gisagara. Avuga ko amafaranga yagiye ahembwa yamubashishije kwikura mu bukene bukabije yarimo n’umwana we w’umuhungu, kuko nta n’ibyo kwambara bagiraga.

Agira ati “Nta nkweto, nta myenda, nta n’igitenge nagiraga. N’umuhungu wanjye nta myambaro yagiraga. Amafaranga nahembwe nanayaguzemo ingurube n’ihene, nkodesha n’imirima, ubu nta kibazo, numva ntekanye.”

Amasosoyete y’urubyiruko yatsindiye gutunganya imihanda agenda ahabwa ibirometero hagati ya 15 na 20, akabitunganya, hanyuma akishyurwa n’ikigega gishinzwe kubungabunga imihanda (Road Maintenance Fund).

Bamporiki na we yatangije ibi bikorwa muri Gakenke

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, na we yitabiriye gahunda nk’iyi yo gufata neza imihanda y’igitaka hifashishijwe urubyiruko mu Majyaruguru y’Igihugu muri Gakenke.

Ni gahunda yatangijwe ku ikubitiro mu turere tune two mu Ntara enye z’igihugu ari two Gakenke, Gisagara, Nyabihu na Rwamagana, mu nsanganyamatsiko igira iti “Guteza imbere umurimo mu rubyiruko, binyuze mu gufata neza imihanda”.

Muri uwo muhango wo gufungura ku mugaragaro uwo mushinga mu Karere ka Gakenke, Dunia Sa’adi, Umuhuzabikorwa w’Inama y’igihugu y’urubyiruko muri Gakenke, yavuze ko iyo gahunda itangiye kugirira urubyiruko akamaro.

Yagize ati “Ni gahunda yagiriye akamaro urubyiruko, aho abenshi babonye akazi, kuko hari ubwo usanga Kampani ikoresha abantu 50, ni na Kampani ziba zidaturutse ahandi, kuko ari iz’urubyiruko rwo mu Karere ka Gakenke”.

Arongera ati “Hari ukugabanya ubushomeri mu rubyiruko, ikindi kandi ayo mafaranga urubyiruko rubonye ruyakoresha ibindi bikorwa bibateza imbere, kandi noneho ikindi gikorwa gikomeye cyane, ni ugutegura ba rwiyemezamirimo beza b’uyu munsi n’ejo hazaza”.

Ni igikorwa cyashimishije urubyiruko babifata nk’ubudasa bw’u Rwanda, nk’uko Dunia Sa’adi akomeza abivuga ati “Gufata urubyiruko ukavuga ngo tuguhaye Kampani yo gukoreramo, ni ikintu gikomeye cyane ni amahirwe adapfa kubonwa n’urundi rubyiruko rwo mu bindi bihugu, ubwo rero ni bwa budasa bw’Umukuru w’Igihugu cyacu, kandi turamwizeza ko tutazamutenguha, ko tumuri inyuma muri byose”.

Mu gutoranya urubyiruko rukora muri iyo minshinga, hagenderwa ku kuba uri urubyiruko, kuba ufite ubumenyi mu bijyanye no gutunganya imihanda bikaba ari akarusho, ibyo bigaherekezwa n’ibikoresho birimo imashini zitsindagira imihanda aho byishingirwa na BDF.

Mu butumwa bwe, Bamporiki Edouard yasabye urubyiruko guharanira ko gahunda batangije yo gufata neza imihanda y’igitaka ihindura ubuzima bwabo mu buryo bufatika, batera imbere kandi bateza imbere Igihugu cyabo.

Yashishikarije urubyiruko kandi kubyaza umusaruro amahirwe Igihugu cyabahaye ati “Amahirwe mubonye muyabyaze umusaruro, ubushobozi mubonye ntabwo ari ubwo gutagaguza, kujyana mu biyobyabwenge no kuyajyana mu bidafatika, ahubwo aya mahirwe mubonye ni ayo kugira ngo mubone imbaduko y’iterambere”.

Bamwe mu rubyiruko rwatangiye gukora muri iyo gahunda yo kwita ku mihanda
Bamwe mu rubyiruko rwatangiye gukora muri iyo gahunda yo kwita ku mihanda

Yagarutse no kuri gahunda Perezida wa Repubulika afitiye urubyiruko, aho yakomeje kugaragaza ko ari inshuti y’urubyiruko kandi ko arwifuriza iterambere, abasaba gukora neza uwo mushinga kuko amahirwe bawufitemo ari wo uzabamurikira uko bazabaho mu minsi iri imbere, abasaba kandi kwiheraho mu kugira icyo bamarira Igihugu batagiteze amaboko muri byose.

Kampani eshatu z’urubyiruko ni zo zigiye gutunganya imihanda y’igitaka mu Karere ka Gakenke, mu gihe cy’imyaka itatu irimo umuhanda Kirenge-Rushashi, umuhanda Muzo-Janja, umuhanda wa Ruli n’ahandi.

Izo Kampani ni APECOGA ifite abanyamuryango 49, UCMECO ifite abanyamuryango 38 na Hard Workers G Ltd yo mu Murenge wa Muhondo ifite abanyamuryango 56.

Iyi nkuru yanditswe na Marie Claire Joyeuse afatanyije na Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka