Gisagara: Nyuma yo guhabwa moto, ba Gitifu b’utugari biyemeje kwihutisha serivisi

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari 59 two mu Karere ka Gisagara, bashyikirijwe moto nshya bazajya bifashisha mu kazi kabo, biyemeza kwihutisha serivisi baha abaturage bashinzwe.

Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Alice Kayitesi, yafashije mu gushyikiriza moto ba gitifu
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, yafashije mu gushyikiriza moto ba gitifu

Ubwo bakiraga izi moto, Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Jérôme Rutaburingoga, yabibukije ko niba babashije kugira moto bose, bafite inshingano zo gufasha n’abo bayobora kuva ku rwego rwo hasi bagera ku rwo hejuru mu bijyanye n’ubukungu.

Yagize ati “Niba wagendaga n’amaguru cyangwa se ukagenda n’igare, ntabwo byangana na moto. Bivuze ngo aho uri hose, umuturage agukeneye, ugomba kumugeraho. Ikindi usabwa ni ukumuteza imbere. Niba wazamutse mu ntera, kuki wowe utateza imbere abo usize inyuma?”

Kwihutisha serivisi baha abo bayobora, ni na byo abaturage bo mu Karere ka Gisagara babitezeho. Jean Damascène Gahamanyi utuye mu Murenge wa Nyanza agira ati “Hari igihe batabazaga gitifu nka nijoro, n’aho bamutabarije ari kure, kugera ku muturage wagize ikibazo bikamugora. Ariko noneho igihe azaba afite moto, azatabara vuba.”

Ba gitifu b'utugari ba Gisagara bafashijwe kugura moto zizabunganira mu kazi
Ba gitifu b’utugari ba Gisagara bafashijwe kugura moto zizabunganira mu kazi

Dancilla Mukantwali w’i Ndora na we ati “Gitifu araza kujya abasha kugera aho akenewe byihuse, natwe abaturage bizadufasha.”

Ba gitifu bishimiye ko imvugo y’Umukuru w’Igihugu yabaye ingiro nyuma y’igihe abasezeranyije inyunganirangendo. Kandi ngo abenshi muri bo bamaze kubona impushya zo kuzitwara kuko bari barabyiteguye.

Chantal Uwimana uyobora Akagari ka Muyira mu Murenge wa Kibilizi ati “Kubera ko tuzi ko icyo yavuze agisohoza, twihutiye gushaka ibya ngombwa. Ubu za perimi tuzibitseho. Akarere ka Gisagara mu kwezi kwa gatanu k’umwaka ushize batubwiye ko bazaduha moto, n’abari batarabona za perimi batangira kuzishakisha.”

Ibi ariko ntibyabujije ukuriye Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, kubibutsa ko bahawe moto ariko badahawe impushya zo kuzitwara, bityo abatazifite bakaba basabwa kuzazikorera kandi ngo bazabafasha kwihutisha ko bakora ibizamini. Ibi ni ukugira ngo bazabashe vuba kujya bitwara, batarinze guhora bashaka ababatwara.

Moto bazihanywe n'ibyangombwa ndetse n'ubwishingizi bw'igihe cy'umwaka
Moto bazihanywe n’ibyangombwa ndetse n’ubwishingizi bw’igihe cy’umwaka

Akarere ka Gisagara ni aka kabiri mu Ntara y’Amajyepfo gatanze moto ku banyamabanga nshingwabikorwa b’Utugari nyuma ya Nyanza, kandi Guverineri w’iyi Ntara, Alice Kayitesi, yavuze ko n’utundi turere turi mu nzira zo kubigeraho.

Yagize ati “Inama njyanama z’Uturere zose zamaze gutora umwanzuro w’uko bazafashwa. Igisigaye ni ugushaka amabanki bazakorana. Twifuza ko byihuta, kandi mu minsi ya vuba hari utundi turere tuzakurikiraho.”

Moto Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari bashyikirijwe mu Karere ka Gisagara tariki 16 Mutarama 2023, ni bo baziguriye. Icyo akarere kakoze ni ukubahuza n’amabanki yabafashije kuzigura.

Icyakora, Akarere kazagenda kabaha amafaranga bazajya bifashisha mu kuriha umwenda bazifasheho, mu kuzikoresha igihe zapfuye ndetse no mu kugura amavuta yo gutuma zigenda.

Umuyobozi wa polisi mu Ntara y'Amajyepfo na we yafashije mu gutanga izo moto
Umuyobozi wa polisi mu Ntara y’Amajyepfo na we yafashije mu gutanga izo moto
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka