Kugwa kwa Habyarimana n’indege ye birimo urujijo - Gen. Kabarebe

Gen. James Kabarebe, Umujyanama wa Perezida w’u Rwanda mu bijyanye n’umutekano, avuga ko Habyarimana Juvenal kugwa n’indege ye birimo urujijo, kuko ngo hari ibyagiye biba mbere y’urugendo rwe bitari bisanzwe.

Gen. James Kabarebe
Gen. James Kabarebe

Yabibwiye abari bateraniye mu Ihuriro ry’ubyiruko ruri muri FPR-Inkotanyi mu Karere ka Gisagara, ku wa 22 Nyakanga 2022.

Ni mu kiganiro yabahaye ku nsanganyamatsiko igita iti "Turusheho kumenya amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu n’uruhare rwacu, urugendo rurakomeje."

Muri icyo kiganiro hari aho yagize ati "Ubundi Habyarimana iyo yajyaga gusohoka mu gihugu, Guverinoma yose yarazaga ikamuherekeza ikamugeza i Kanombe, bagatora umurongo bakamusezeraho. Yagaruka na bwo ba Minisitiri bagatora umurongo bakamwakira."

Nyamara ngo ajya kujya i Arusha bwa nyuma, ari na bwo indege ye yarashwe agarutse, nta n’umwe yabwiye ngo amuherekeze. Ngo yaherekejwe n’umuyobozi wa ‘cabinet’ we witwaga Enock Ruhigira.

Gen. Kabarebe yakomeje agira ati "Ikindi, kariya gace ka Kanombe yari atuyemo, kari gasanzwe gatuwemo n’imiryango y’abasirikare bakomoka muri Giciye gusa, aho Habyarimana yavaga. Hari hashize icyumweru bababwiye ngo bimuke."

Ikindi, ngo ajya kugenda yatumyeho uwari umukuru w’ingabo, Gen. Castar Nsabimana, ava mu kazi, ageze ku kibuga cy’indege Habyarimana amubwira kwinjira mu ndege bakagenda, amubwiye ko atari yiteguye undi amutegeka kuyijyamo.

Gen. Kabarebe ati "Ubundi nta hantu umukuru w’igihugu ajya ajyana n’umukuru w’ingabo mu ndege imwe. Ni Habyarimana wari ubikoze noneho binamukoraho."

Yunzemo ati "Nta mirwano yari ihari, ntacyo yari agiye gukora muri Tanzania."

Urundi rujijo ngo ruri mu kugwa kw’indege, kuko mu kirere hari izindi ndege eshatu harimo iya Croix Rouge, iya MINUAR na Sabena. Nyamara harashwe iya Habyarimana, inagwa iwe mu rugo.

Icyo gihe ngo nta muntu wemerewe kugera aho yaguye, uretse Abafaransa bahise banatwara ibyari mu ndege byose harimo n’agasanduku k’umukara ubundi gaherwaho mu kumenya ibyo pilote yavuganye n’ababa bayobora indege ku kibuga.

Gen. Kabarebe yashoje iki gitekerezo agira ati "Ibi byose byari urwitwazo rw’uko bagombaga gukora Jenoside bari barateguye."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Birashoboka
Ko habyarimana yari yateze umushibuka gusa nawe ubwe niwamuzize kumuga ni wumugani wumunyarwanda

mugabekazi [email protected] yanditse ku itariki ya: 3-03-2023  →  Musubize

Biratangaje
gusa nkunda inkuruzanyu cyne

Dieu merci yanditse ku itariki ya: 28-07-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka