Gisagara: Uruganda rutunganya ibitoki n’ababihinga ntibavuga rumwe ku isoko ryabyo

Uruganda rutunganya umutobe n’inzoga mu bitoki rw’i Gisagara (GABI), rurinubira kubura ibitoki rwifashisha, mu gihe abahinzi bo bavuga ko rutabagurira umusaruro.

Mu ruganda GABI, ahabikwa ibitoki hasigaye haba hameze nk'ahambaye ubusa
Mu ruganda GABI, ahabikwa ibitoki hasigaye haba hameze nk’ahambaye ubusa

Ugeze ku ruganda Gabi rutunganya umutobe n’inzoga mu bitoki kuri iki gihe, asanga ububiko bw’ibitoki ubusanzwe bwabaga bwuzuye busa n’ubwambaye ubusa.

Jean Bosco Kayiranga, umuyobozi w’ubucuruzi muri urwo ruganda, avuga ko ubundi bakenera toni 30 ku munsi, ariko ko n’ubwo muri Gisagara hahingwa ibitoki byinshi, ibyo bifashisha kuri ubu biva ahanini mu burasirazuba, Abanyagisagara ngo ntibakibibaha.

Agira ati “Twaje gukemura ikibazo cy’ibitoki bavuga ko bidafite kigura, ariko ubu twarabibuze. Twakira nk’ibiro 300 na 500 bizanywe n’abaturage, ubundi imodoka zikajya kubishakira mu Karere ka Kamonyi, aka Muhanga no mu Burasirazuba.”

Ku kibazo cyo kumenya icyo avuga ku baturage bemeza ko uruganda rutabagurira, asubiza agira ati “Abo barabeshya. Barabyiyengera, ahubwo kugira ngo Leta n’abashinzwe ubuzima batabakurikirana kwenga inzoga zitemewe bakavuga y’uko babiduha, ariko ntabwo babituzanira.”

Ibi bibaye nyuma y’uko hashize igihe kitari gito abahinzi b’ibitoki b’i Gisagara binubira kuba babuzwa uburyo, kuko ngo babihinze ari byinshi bizezwa isoko bararibura, hanyuma ugerageje kwiyengera akabihanirwa. Hari n’abagiye babifungirwa, abandi bagacibwa amande y’uko ngo benze inzoga zitemewe.

Icyakora kuri iki gihe, abaturage ngo basigaye biyengera ibitoki byabo, cyane ko ari na byo bibungura, ariko na byo babitangiye nyuma y’uko bategerezaga abaguzi ku wa kabiri no ku wa gatanu bakababura, n’aho baziye bakabishyura nabi.

Joséline Mukagatari w’i Gakoma mu Murenge wa Mamba agira ati “Mbere batwishyuraga neza, baza kugeza aho ngo muzajya mudukopa, muzajya mujya guhembesha i Mamba. Tekereza kuva i Gakoma ukajya guhembesha i Mamba, rimwe na rimwe n’uwishyura ugasanga ntahari!”

Yungamo ati “Ibaze kuba ufite ikibazo ugatema ibitoki byawe, hanyuma bakakubwira ngo nta mafaranga baraguha resi (reçu)! Ubwo se urumva ibyo atari ikibazo? Ababigura niba nta ngufu bafite, niba ari ugushaka guhima abaturage, ntabwo twabimenya! Imodoka ntikiza rero.”

Abakuriye uruganda bavuga ko ibitoki basigaye bajya kubishakira ahandi
Abakuriye uruganda bavuga ko ibitoki basigaye bajya kubishakira ahandi

Pierre Mwitirehe w’i Gakoma, akaba afite urutoki kuri Hegitari zisaga eshanu, we ngo yigeze no kugurira abaturage ibitoki bigera muri toni ebyiri byari byabuze abaguzi, abisabwe n’ubuyobozi, nyamara yabiciriwe amande.

Agira ati “Nataze inzina eshatu, bahita bantwara. Ni ukuvuga igishoro nari natanze kugira ngo abaturage batinubira Leta cayahombeyemo, ndatuza ndabihorera.”

Yves Nkindi Songa uhagarariye abikorera mu Karere ka Gisagara, avuga ko aho bamenyeye icyo kibazo bagiriye inama uruganda Gabi, ndetse n’izindi nganda zenga ibitoki kuba ari bo begera abaturage, bakagirana imikorere. Ibi ngo bizazifasha kuzajya zibona ibitoki bitavuye kure, kandi bitabahenze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka