Akarere ka Gisagara kamaze kwesa umuhigo wa mituweli 100%

Mu gihe hasigaye gusa igihe kitarenze amezi abiri ngo umwaka w’ubwisungane mu kwivuza (Mutuel de Sante) wa 2021-2022 urangire, Akarere ka Gisagara kamaze kwesa uwo umuhigo 100%.

Kugeza tariki 30 Werurwe 2022, Akarere ka Gisagara ko mu Ntara y’Amajepfo, niko kamaze kwesa umuhigo wo kuba abaturage bose bamaze kubona ubwisungane mu kwivuza bwo mu mwaka wa 2021-2022.

Inyuma y’Akarere ka Gisagara gafite 100%, hakurikira Gakenke gafite 95.5%, hakaza Nyaruguru na 94.1%, Ruhango 92.3%, igakurikirwa na Gicumbi gafite 92.0% by’ubwitabire bw’abaturage mu kwishyura Mituweri.

Urutse uturere 5 twa mbere mu bwitabire bwo kwishyura mituweli y’umwaka wa 2021-2022, amakuru atangazwa n’Ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize (RSSB), yerekana ko mu turere 5 tuza inyuma higanjemo udufatwa nk’utw’Umujyi, aho 3 muri two ari utwo mu Mujyi wa Kigali.

Kicukiro niko karere ka nyuma n’ubwitabire bwa 72.6%, imbere yako hari aka Gasabo na 76.2%, kabanzirizwa na Nyarugenge ifite 76.4%, Nyagatare ikaza imbere yako na 79.5%, mu gihe Musanze ifite 79.8% by’ubwitabire bwa mituweli.

Ubwo aheruka kugira ikiganiro n’itangazamakuru tariki 10 Werurwe 2022, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri Minaloc, Assumpta Ingabire, yavuze ko nta mpamvu idasanzwe ituma hari uturere tuza inyuma cyane, uretse uburangare bw’abayobozi.

Ati “Impamvu tubona hari uturere tukiri inyuma, akenshi twebwe tubona ari uburangare bw’abayobozi, kuko abatishoboye cyane Leta iba yabafashije, hanyuma abasigaye nabo tuzi bakanyakanya, bafite imirimo, bafite imbaraga, bashobora kujya gukora bakabona icyo kiguzi”.

Yongeraho ati “Ubwo rero iyo ubuyobozi babana umunsi ku munsi butamugezeho ngo bamukangurire, banamwereke uburyo bwo kwishyura gahoro gahoro, naho usanga dusoje umwaka hari akarere kari 72%. Hari n’abaturage bagifite bacyumva ko atakwishyura amafaranga y’ubwisungane kandi atarwaye”.

Kuba uturere two mu Ntara y’Amajyepfo turi imbere muri uyu mwaka wa Mituweli, binatuma iyo Ntara ariyo iyoboye izindi kuko iza imbere n’ubwitabire bungana na 89.7%, igakurikirwa n’Amajyaruguru afite 88.1%, Iburengerazuba ku mwanya wa gatatu na 84.4%, Iburasirazuba bufite 83.8% mu gihe Umujyi wa Kigali ufite 75.4%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka