Gisagara: Bamaze gutanga asaga miliyari 22 yo gufasha abaturage kwikura mu bukene

Hashize imyaka itatu mu Karere ka Gisagara hatangijwe gahunda yo gufashisha amafaranga imiryango ikennye, kugira ngo ibashe gutera imbere, ku buryo muri rusange hamaze gutangwa asaga miliyari 22, kandi ababyitwayemo neza bamaze gutera intambwe ibaganisha ku iterambere.

Mu bahawe ayo mafaranga hari abaguze inka mu rwego rwo kwiteza imbere
Mu bahawe ayo mafaranga hari abaguze inka mu rwego rwo kwiteza imbere

Muri iyi gahunda bita Give Directly mu rurimi rw’Icyongereza, buri muryango uhabwa amafaranga ibihumbi 800, ariko ukayahabwa mu byiciro bitatu. Ni ukuvuga ko wongerwa andi ari uko ubanje gukoresha aya mbere.

Kugeza ubu mu Karere ka Gisagara ayo mafaranga yamaze gutangwa mu Mirenge itanu ari yo Kansi, Mugombwa, Mukindo, Kibilizi na Muganza, kandi yamaze kugezwa ku miryango isaga ibihumbi 30.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Jérôme Rutaburingoga, avuga ko n’ubwo hari abo atagize icyo asigira kigaragara bitewe n’uko babanje gukemura ibibazo by’ibanze, harimo kugura ibyo kurya, ibyo kwambara n’ibiryamirwa, ndetse no gushaka aho kuba cyangwa kuhavugurura, aya mafaranga yasize impinduka igaragara mu buzima bw’abanyagisagara muri rusange.

Agira ati “Urebye nko mu Murenge wa Kansi, nta wikorera wari bwabashe kugura imodoka, ariko ubu byarashobotse. No muri Sacco ubu harimo amafaranga y’ubwizigame. Hari byinshi byagezweho.”

Meya Jérôme Rutaburingoga ahamya ko iyo nkunga yazamuye abaturage ba Gisagara
Meya Jérôme Rutaburingoga ahamya ko iyo nkunga yazamuye abaturage ba Gisagara

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Kansi, Innocent Kimonyo, avuga ko mu Murenge ayobora honyine hatanzwe amafaranga 4.315.346.300, kandi ko yatumye abari bafite inka muri uyu murenge bava kuri 26% bakagera kuri 98.8%, abari bafite amashanyarazi mu ngo bakava kuri 46% bakagera kuri 80.8%.

Sacco y’i Kansi na yo ngo yari yaribwe ku buryo yari isigaranye miliyoni eshatu gusa na zo zari mu nguzanyo, hanyuma aho Give Directly iziye bituma ibasha kongera kugira amafaranga ku buryo ubu ifite asaga miliyoni 159 z’ubwizigame.

Akomeza agira ati “Imiryango 42 yaguze moto naho iyaguze amagare ni 72. Abatangiye ubucuruzi bashya ni 242, abaguze amasambu ni 528 kandi ingo zose uko ari 5243 ziri muri Ejo Heza. Ingo zose zifite telefone, benshi baguze televiziyo n’amaradiyo, kandi haguzwe n’ibindi bitandukanye birimo ibyuma bisya amasaka bine.”

I Kansi kandi, gahunda ya Give Directly yanunganiwe n’iy’umuryango Spark yo gushyira abaturage mu matsinda bakabanza kwigishwa, hanyuma bagakora imishinga ibateza imbere ndetse bagahabwa amafaranga adasubizwa yo kubibafashamo, nk’itsinda.

Abayobozi baganira n'abaturage ba Gisagara bahawe inkunga
Abayobozi baganira n’abaturage ba Gisagara bahawe inkunga

Kugeza ubu hamaze gutangwa miliyoni 198 mu matsinda 29 agizwe n’imiryango 2891, hamwe n’itsinda rimwe ry’urubyiruko.

Pascasie Uzabakiriho utuye mu Mudugudu wa Ruhuha, Akagari k’Akaboti ni umwe mu bahawe ayo mafaranga, abasigira butike y’ubucuruzi we n’umugabo we. Nyamara batarayahabwa ngo babaga mu nzu y’ibyondo, nta gikoni, n’ubwo bari bafite umugambi wo gucuruza.

Agira ati “Mbere y’uko aza twagujije amafaranga ibihumbi 100 muri Sacco, muri gahunda ya VUP, twubakamo akumba k’ubucuruzi, tumaze kwishyura tuguza andi tugura urugi. Ibihumbi 800 aje rero twubatse inzu yo mu rugo, tuguramo umurima mutoya ku bihumbi 200, asigaye tugura ubuconsho dushyira muri cya cyumba cy’ubucuruzi.”

Emmanuel Hakorimana utuye mu Mudugudu w’Akayenzi mu Kagari k’Akaboti, we ngo yari asanzwe ari umukanishi w’amagare na za moto, akifuza kuba umucuruzi akagira inzu nziza, televiziyo na radiyo n’umugore n’abana bambaye neza. Ariko kubigeraho byari byaramunaniye kubera amikoro.

Abayobozi basuye uwatangije ubucuruzi kubera iyo nkunga yahawe
Abayobozi basuye uwatangije ubucuruzi kubera iyo nkunga yahawe

Avuga ko akibona icyiciro cya mbere cy’amafaranga ya Give Directly, yabanje kugura ibyo yumvaga akeneye kurusha ibindi.

Ati “Nahise mfata igare njya mu mujyi i Butare, ngura imifuka 4 y’isima, manukana n’agafuka k’umuceri n’akajerekani k’amavuta ndetse n’agafuka ka kawunga.”

Yungamo ati “Nabwiye umugore nti ibyo nabashije gutwara ni ibingibi, amafaranga ngaya, ubundi tuzajye mu mujyi, ugure imyenda wambike abana, nanjye mpite ndodesha kositimu na congo orojinari! Ibi byose ubu ndabifite.”

Nyuma yaho bubatse neza butike, bayishyiramo ibikoresho n’ibicuruzwa, ku buryo ubu bamaze kugura imirima ibiri na moto. Moto ngo bayiguze kugira ngo umugabo ajye abasha kurangura bimworoheye.

Minisitiri Assoumpta Ingabire, yashimye uko abanyagisaga barimo kuzamuka
Minisitiri Assoumpta Ingabire, yashimye uko abanyagisaga barimo kuzamuka

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, Assoumpta Ingabire, avuga ko kuzanira abatuye i Gisagara inkunga ya Give Directly ndetse n’iy’umuryango Spark, ari ukubera ko muri aka karere bari inyuma muri byose.

Ati “N’ubwo nta bushakashatsi burakorwa ngo bubyemeze, tugendeye ku bipimo duhabwa n’Akarere ka Gisagara, kuba urugo rufite aho kuba, rukabasha kubona amafunguro no kohereza abana ku ishuri, tubona ko akarere kazamutse. Hanyuma mu bugwingire, Akarere ka Gisagara ndumva karagabanyijeho nka 13% ugereranyije n’aho kari kari.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara bwifuza ko n’ubwo hari intambwe imaze guterwa batacutswa, ahubwo bakongerwa izindi nkunga cyane cyane mu mirenge yegereye umupaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nanjye.ndasaba,ifashanyoshobore okugaruka.mugihugucyacu,Rwandanziza ndi bugende.arikondumunyarwanda,navucyiyemukalelekagisagara,omurejyewakibirizi,akagarikaruturo,umudugudukarugaju,mamawajyebamwitanyiramisago janne,papabamwitantamwetevenanimurakozecyane

Safarijean .cloude yanditse ku itariki ya: 15-06-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka