Gisagara: Bahangayikishijwe no kwirukanwa mu mitungo bashakanye n’abagabo babo

Mu Karere ka Gisagara, hari abagore bagaragarije Umuvunyi mukuru ko bahuye n’akarengane, ko gushakana imitungo n’abagabo babanaga batarasezeranye, hanyuma bakayibirukanamo, bakazana abandi bagore.

Hari abahangayikishijwe no kwirukanwa mu mitungo bashakanye n'abagabo babo
Hari abahangayikishijwe no kwirukanwa mu mitungo bashakanye n’abagabo babo

Ni mu rwego rw’uruzinduko rw’icyumweru Umuvunyi mukuru arimo kugirira mu Karere ka Gisagara, guhera ku wa Mbere tariki ya 9 kuzageza ku wa Gatanu tariki 13 Mutarama 2022, akaba yari mu Murenge wa Gikonko, agamije kuganiriza abahatuye kuri ruswa n’akarengane, ariko no kubafasha gukemura ibibazo baba bafite, byananiranye.

Uwitwa Angélique Mukandinda yabwiye Umuvunyi mukuru ko mu 2020 yiyemeje kubana n’umugabo wari ufite undi mugore, ariko batakiri kumwe.

Yagize ati “Twamaze kubana arambwira ati iyi nzu dutuyemo ni iy’umugore w’isezerano n’abana be. Icyiza ni uko twagura akabanza tukiyubakira ahacu, kuko n’ubwo badahari, aho bazazira bazakenera imitungo yabo.”

Yunzemo ati “Ntawe uriye undi twarakoze, turavunika, nyuma y’amezi atanu turi kumwe tugura ikibanza, nta mutungo n’umwe namusanganye tugurishije. Iyo nzu yayinyirukanyemo nyimazemo amezi atandatu, ayishakiramo undi mugore. Nirukanywe nk’ingegera, birandenga, nicirwa n’inzara ku gasozi, mbura uwo mbwira.”

Yubakanye inzu n'umugabo yari yarasanze, ayimwirukanamo ayibayemo amezi ane gusa
Yubakanye inzu n’umugabo yari yarasanze, ayimwirukanamo ayibayemo amezi ane gusa

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gikonko, Augustin Murenzi, yavuze ko iki kibazo Mukandinda yakibagejejeho, kandi ko bazamufasha gukora raporo y’ibyo yatanze ku mitungo yari afitanye n’uwo mugabo, kugira ngo azabashe kuyifashisha mu bunzi.

Ati “Icyo umugabo yitwaza ni uko umugore yaba adafite ibimenyetso byanditse bigaragaza ko yaba hari icyo yakoze, ku mitungo bari bafitanye. Dushingiye ku makuru y’abaturage tuzakora raporo igaragaza ibyo yaba yarakoze azashyikiriza Abunzi, cyane ko avuga ko hari n’ibyo yagurishije iwabo bikaza muri urwo rugo.”

Séraphine Nyiramana na we yabwiye umuvunyi mukuru ko yashakanye n’umugabo, bagashakana ikibanza bakanubaka, Leta ikabaha amabati, none ngo umugabo we yayishakiyemo undi mugore.

Ati “Naje ino mpahurira n’umugabo, dushakana ikibanza, twubaka inzu, tuyitaha itaruzura neza. Yaje kuyishakiramo undi mugore. Njyewe ndifuza uburenganzira bwanjye n’ubw’umwana wanjye. Aka kanya njye ndacumbitse.”

Umugabo yagaragarije ubuyobozi ko atigeze yirukana uwo mugore, ko yijyanye hanyuma agashakiramo undi banamaze kubyarana, ariko ubuyobozi bwamusabye guha uwo mugore wa mbere inzu bubakanye, hanyuma akajya gukodesha iyo abanamo n’uwa kabiri.

Unuvunyi mukuru yasabye abatuye i Gikonko kwikemurira amakimbirane batarinze kujya mu nkiko
Unuvunyi mukuru yasabye abatuye i Gikonko kwikemurira amakimbirane batarinze kujya mu nkiko

Ahereye ku birego by’aba bagore bombi, Umuvunyi mukuru, Madeleine Nirere, yibukije abagabo baharika abagore bagashaka abandi ko uko bakomeza kubyarana n’abandi baba bashatse, baba biyongereye inshingano baba bakwiye kwirengera.

Yagize ati “Kuri iki gihe ntugishaka umugore, wamurambirwa ukamwirukana. Si bya bindi bya kera, uretse ko bwo banagiraga ubupfura, kuko uwazanaga undi mugore yamwubakiraga hamwe n’abana be. Uyu munsi, uko umushatse, niba hari ibintu mwashakanye, murabigabana.”

Mu bindi bibazo bamugaragarije higanjemo iby’amakimbirane ashingiye ku butaka, kandi yasabye abantu gukora ku buryo bene ayo makimbirane arangira mu bwumvikane bitabaye ngombwa ko bajya mu nkiko, kuko uretse kuba bibatesha igihe n’ubushobozi, binatuma abacamanza bari bakwiye gufata igihe cyo gukemura ibyaha bikomeye, usanga bata igihe muri bene ayo makimbirane yashoboraga gukemuka mu bwumvikane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka