Begeranyije kuva ku rukwavu, ibiceri n’ibihumbi biyubakira Kiliziya
Abakirisitu b’ahitwa ku Kinteko mu Murenge wa Kibilizi mu Karere ka Gisagara, ubu barishimira Kiliziya batangiye gusengeramo tariki 2 Werurwe 2022, nyuma yo kuyiyubakira begeranyije ubushobozi bwabo, ndetse babifashijwemo n’abakirisitu ba Paruwasi Katedarali ya Butare.
- Santarari ya Kinteko ahanini yujujwe n’abakristu
Innocent Twahirwa, Umuyobozi wa Santarari ya Kinteko, ari na yo yujuje iyo Kiliziya ishobora kwakira abakirisitu barenga 700 bicaye neza, avuga ko batangira kwegeranya amafaranga yo kuyubaka, hari umwana ufite ubumuga watanze urukwavu, agatera n’abandi ishyaka ryo kumva ko bagomba kugira icyo bakora, bakiyubakira Kiliziya.
Agira ati "Ubwo twatangizaga igikorwa cyo kwegeranya ubushobozi bwubaka iyi Kiliziya, benshi batewe ishyaka n’umwana umwe ugendera ku mbago ufite n’amaguru atareshya, wahagurutse aravuga ngo mfite urukwavu rufite utwana dutatu, nzatanga akana kamwe muzagahereho."
Yungamo ati "Icyo gihe n’uwari ukijijinganya yahise atekereza ngo ko mfite amaboko mazima n’amaguru mazima, kuki ntakwiyubakira Kiliziya? Uwo munsi twegeranyije miliyoni n’igice."
- Igitambo cya misa cyo gutaha Kiliziya ya Kinteko cyatuwe na Musenyeri Rukamba
Mbere yo kwiyemeza kwiyubakira kiliziya, abakirisitu gaturika bo ku Kinteko bafite imbaraga bajyaga gusengera kuri Katedarali ya Butare, abandi padiri yaza bagasengera hanze izuba ryava rikabica, imvura yagwa na yo ikabanyagira.
Nyuma yaho baje kujya basengera mu cyumba cy’ishuri riri hafi y’ahubatswe Kiliziya, bukeye na cyo barakibambura, ni ko gutekereza kwegeranya ubushobozi bwo kwiyubakira.
Imirimo yo kuyubaka yatangiye mu gihe cy’igisibo cy’umwaka wa 2015, none yatashywe mu gisibo cya 2022. Itangira kubakwa hateganywaga ko izatwara miliyoni 65 n’ibihumbi 500 n’imisago, ariko yatashywe imaze gutwara miliyoni 73 n’ibihumbi 400 n’imisago.
- Musenyeri Rukamba aha umugisha Kiliziya yose
Hafi y’ayo mafaranga yose yatanzwe n’abakirisitu bo ku Kinteko n’abo muri Paruwasi Katedarali ya Butare uretse miliyoni 20 zifashishijwe mu gusakara zatanzwe n’abakirisitu bo mu gihugu cya Espagne.
Icyakora haracyakenewe miliyoni 13 n’imisago yo gukora imirimo mikeya isigaye, nk’uko bivugwa na Telesphore Ngarambe, umuyobozi wa Komisiyo yo kubaka Kiliziya muri Paruwasi katedarali ya Butare.
Agira ati "Mu bikorwa bisigaye harimo gutunganya ikibuga neza hakaboneka aho guparika imodoka, gufata amazi y’imvura no kuzana asanzwe ya robine, kugira ngo hazajye haboneka ayo gusukura Kiliziya no kuhira ubusitani buyikikije, kubaka urugo rukikije ubutaka bwa santarari n’ibindi".
- Abakirisitu bo ku Kinteko bazanye amaturo yo gushimira Imana
Asaba rero abitanze hakaboneka miliyoni zisaga 50 zifashishijwe mu kubaka, kongera kwegeranya ubushobozi bakarangiza n’ibisigaye.
Mgr Philippe Rukamba, umushumba wa Diyosezi Gatorika ya Butare, yabwiye abakirisitu bo ku Kinteko ko kuba babonye aho gusengera bugufi, hameze neza, bikwiye kuzabafasha gukura ku mutima, bakigiramo urukundo.
Ati "Umuco wa gikristu wagombye kuba uw’urukundo kuko iyo abantu bawufite bamenya icyo gukora. Gukura ku mutima ni cyo mbifuriza kugira ngo mumenye icyo gukora mu ngorane muhura na zo, mu kurera abana, mu gushyira mu bikorwa ibyo musabwa na Leta ndetse na Kiliziya."
Ni ubwa kabiri Abakirisitu ba Paruwasi Katedarali ya Butare biyemeje kwegeranya ubushobozi bakiyubakira Kiliziya, kuko na santarari Ste Therese iri mu mujyi i Huye ari ko yubatswe.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|