Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe Ikoranabuhanga, Imyuga n’Ubumenyi Ngiro, Claudette Irere, avuga ko umushinga wa BRITE wabashije gushyira amasomo kuri murandasi, hakaba hasigaye uruhare rwa Leta mu gutanga mudasobwa na murandasi mu mashuri yose, ku buryo ngo bigenze neza uyu mwaka uzarangira bageze (…)
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko mu rwego rwo kurushaho kuzamura ireme ry’uburezi n’iterambere rya mwarimu, barimo kwiga uburyo yahabwa ikarita ituma ahabwa serivisi mbere y’abandi bantu bose.
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Kayisire Marie Solange, yibukije abayobozi mu Karere ka Gatsibo, cyane cyane inzego zegereye abaturage, ko bakwiye gukora ibishoboka byose bagakumira ibiza kuko iyo bidakozwe biteza umutekano mucye.
Bamwe mu bahinzi ba soya mu Karere ka Gatsibo bavuga ko babuze imbuto yayo y’indobanure, bagasaba kuyegerezwa, gusa ubuyobozi bwo buvuga ko imbuto ihari ahubwo abahinzi batayisaba, nk’uko basaba iy’ibigori muri Smart Nkunganire.
Muneza Jean Bosco wo mu mudugudu wa Karubungo, Akagari ka Karubungo, Umurenge wa Gitoki mu Karere ka Gatsibo, avuga ko ijambo rya Perezida yabwiye abanyeshuri ba Kaminuza mu mwaka wa 2008, ryatumye afunguka mu bitekerezo yiga agamije kwihangira umurimo, aho gusaba Leta akazi none atunze amamiliyoni.
Abaturage b’umudugudu w’Akavumu muri santere ya Darifuru, Akagari ka Mbogo, Umurenge wa Kiziguro, bavuga ko bizejwe umuriro w’amashanyarazi mu mwaka wa 2005 ariko kugeza uyu munsi bakaba batarawubona, ahubwo batangiye kuwucisha hejuru yabo ujya gucanira ahandi.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko mu myaka ine iri imbere buri Kigo nderabuzima kizaba gifite inzu y’ababyeyi, hagamijwe kubarinda ingendo ndende n’ibyago byo kuba babura ubuzima ubwabo n’ubw’abana, mu gihe batinze guhabwa iyo serivisi kubera ko ibari kure.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko kuba hari amavuriro y’ibanze adakora neza biterwa n’uko hari ba rwiyemezamirimo bayahabwa bagakora ibinyuranye bakayamburwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko amarerero y’abana adafasha mu gukangura ubumenyi bw’abana gusa ahubwo anafasha ababyeyi babo kumenya gutegura indyo yuzuye.
Umukozi w’Akarere ka Gatsibo ushinzwe Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Mukagasana Naome, asaba ababyeyi b’abana basambanyijwe bagaterwa inda gukomeza kubafasha bakanabumva bakabafasha no gusubira mu ishuri kuko nyuma y’ibibazo ubuzima bukomeza.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Ukuboza Polisi ikorera mu Karere ka Gatsibo yafashe uwitwa Hakizisuka Jean Claude w’imyaka 39, aracyekwaho kujya mu byanya bikomye akica inyamanswa mu bikorwa by’ubuhigi muri Pariki y’Akagera. Yafatiwe mu Murenge wa Rwimbogo, Akagari ka Minini, Umudgudu wa Nyamwiza.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Batamuliza Mireille, asaba abagabo batinya kuvuga ihohoterwa bakorerwa kugana Isange One Stop Center kuko bakirwa mu ibanga.
Abaturage b’Akagari ka Mayange na Kibare mu Murenge wa Nyagihanga Akarere ka Gatsibo, barasaba gusanirwa ikiraro gica mu kirere kuko cyangiritse bigahagarika imigenderanire hagati yabo ndetse n’abandi babagana.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko kuva gahunda y’Umudugudu utarangwamo icyaha yatangira, mu kwezi kumwe hafashwe abagabo 398 bakekwaho gusambanya abangavu.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard avuga ko mu myaka amaze ayobora Akarere yahuye n’imbogamizi zijyanye no gukura abaturage mu bukene ahanini bishingiye ku myumvire mike irimo aborozwaga amatungo bagahita bayajyana ku isoko.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko mu mwaka wa 2024, nta muturage uzashakira amazi meza muri metero zirenze 400, imishinga yayo irimo gukorwa nigenda neza.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Kanama 2021, i Kiziguro mu Karere ka Gatsibo mu Burasirazuba hashyinguwe mu cyubahiro imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside ikajugunywa mu cyobo. Imibiri ishyingurwa yose ni iyakuwe mu cyobo kiri i Kiziguro irenga 5,000 ndetse n’umubiri umwe wabonetse n’indi 15 yari ishyinguwe (…)
Bamwe mu baturage mu bo mu Karere ka Gatsibo bavuga ko hari abanywa inzoga z’inkorano ngo bagamije kwivura cyangwa kwirinda Covid-19 kuko harimo tangawizi, ubuyobozi bukaba bubaburira ahubwo ko zishobora kubateza ibindi bibazo.
Nsekarije Jean damascène w’imyaka 35 yitabye Imana nyuma yo gukubitwa inkoni n’umushumba w’inka, akaba yari agiye kumubaza impamvu yamukubitiye umwana.
Murekatete Chantal w’imyaka 26 y’amavuko ukomoka mu Murenge wa Gatsibo yituye hasi ashiramo umwuka mu gihe abaganga bari bakigerageza kureba ikibazo afite.
Ibi byabaye kuri iki cyumweru tariki ya 20 Kamena 2021, mu mudugudu wa Nyarubuye, akagari ka Karenge Umurenge wa Kabarore.
Umuyobozi wa Koperative Rwangingo Rice Growers, Kalisa Eugene, yibaza ukuntu inka zivuye mu rwuri zikajya aho zitagenewe zifatwa zigatezwa cyamunara nyamara inyamaswa zajya mu baturage zikabangiriza imyaka bigafatwa nk’ibintu byoroshye.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, arizeza abaturage bagizweho ingaruka n’ikorwa ry’umuhanda Kabarore-Nyabicwamba bakisanga mu manegeka, ko umwaka w’ingengo y’imari utaha bazishyurwa bakajya gutura ahandi.
Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu yahoze ari Komini Murambi (ubu ni mu Karere ka Gatsibo) yagaragaje umwihariko w’uko yakozwe mu gihe gito hicwa benshi, hakaba hari n’abagore bari baribumbiye mu cyo bise Interamwete bagamije gutera akanyabugabo basaza babo ngo badacika intege mu kwica.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko iyo umuyobozi akoreye neza umuturage, umuturage na we amwitura ineza. Yabitangaje ku wa Gatanu tariki ya 09 Mata 2021, ubwo abaturage b’Umurenge wa Muhura bashyikirizaga abanyerondo b’umwuga imyambaro na moto bizabafasha kurushaho gucunga umutekano.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 03 Werurwe 2021, inzego z’umutekano mu Karere ka Gatsibo zafashe abantu 54 bari bari mu muhango w’ubukwe, aho bari ku cyiciro cyo gusaba umugeni.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 03 Mata 2021, abantu 65 bafatiwe mu nzu basenga kandi bitemewe kubera kwirinda Covid-19, bireguza ko basengeraga uwabaswe n’ibiyobyabwenge.
Biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, ku Cyumweru tariki ya 21 Werurwe 2021 Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kiziguro, yafashe Turabayo Pierre w’imyaka 38 arimo gukwirakwiza amafaranga y’amiganano. Yafatanwe inoti 2 z’ibihumbi bitanu, ariko hari amakuru avuga ko yari amaze igihe abikora.
Bamwe mu baturage bari bafite ubutaka ahubatswe urugomero rw’amazi yifashishwa mu kuhira imyaka mu gishanga cya Rwangingo gihuriweho n’Akarere ka Gatsibo n’aka Nyagatare, bavuga ko babuze ingurane y’imitungo yabo Akarere ka Gatsibo kakavuga ko bazi ko abaturage bose bishyuwe.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard avuga ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bibare mu Murenge wa Muhura, Bugenimana Fredrick bakunze kwita Runyenyeri urwaye, atari inkoni nk’uko hari ababivuze, ahubwo ko ari umuvuduko w’amaraso.