Gatsibo: Umusore w’imyaka 20 biravugwa ko yitabye Imana ashimisha umukunzi we

Ibi byabaye kuri iki cyumweru tariki ya 20 Kamena 2021, mu mudugudu wa Nyarubuye, akagari ka Karenge Umurenge wa Kabarore.

Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo Gasana Richard avuga ko uwo musore yakiriye umukunzi we aho akodesha barishimisha nyuma arapfa.
Ati"Simbizi neza ariko numvise ko umuhungu yapfuye. RIB iracyakurikirana umukobwa kugira ngo hamenyekane intandaro y’urupfu rw’uwo musore w’imyaka 20."

Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo, Gasana Richard avuga ko hataramenyena ikishe uwo musore ari na yo mpamvu RIB ifite ukekwaho urupfu rwe.
Yagize ati "Umukobwa bari kumwe mu buriri, ibindi bikazaboneka mu iperereza ryatangiye."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 18 )

Murakoze cyane kutugezaho aya makuru njye nari nagiye kuri polisi wanduma ikabindi mpona arikure .
Irangamuntu yanjye ifite igibazo kufoto nokumyaka
None nari naramuze uko nzabikosoza none numvise inziranyiza cyane

Habiyaremye Vincent yanditse ku itariki ya: 4-10-2021  →  Musubize

Ahaaaa namayobera nukuri hakorwe iperereza ryimbitse ubuse abaganira byagikuru bose barapfa oya RIB ikore akazi ishinzwe

Ishimwe peace yanditse ku itariki ya: 22-06-2021  →  Musubize

ABASENGA NIMUSENGE ISI IGEZE KU MUSOZO.

Janviere yanditse ku itariki ya: 22-06-2021  →  Musubize

RIP musore muto, nkuko uwo mukobwa nawe yamwica kk ntawuzi uko bari babanye nanone wasanga yamutumweho cg haricyo bakoze umukobwa yashakaga gusigarana doreko abenshi basigaye baratwawe nibintu kurenza abantu.

Mohamed yanditse ku itariki ya: 22-06-2021  →  Musubize

@Abanyamakuru: Mujye mwita imbwa imbwa! Umuntu yapfuye arimo gusambana. Ibindi ni ukujijisha, musigiriza icyaha. Ngo ni ukwishimisha, ngo ni ugutera akabariro, n’andi mafuti nk’ayo. Umuntu atera urubariro ku rugo rutari uwe? Mureke twihane naho ubundi shitani iradutamaza. Wari wumva amahano nk’aya aba ku bashakanye? Agapfa kaburiwe......Imana idutabare.

fernandel yanditse ku itariki ya: 22-06-2021  →  Musubize

Nubwo yapfuye asambana,Imana izamuha igihano kiruse ibindi byose.Ntabwo izamuzura (resurrection) ku munsi w’imperuka.Nicyo gihano kiruta ibindi byose izaha abantu bose bakora ibyo itubuza.

mageza yanditse ku itariki ya: 22-06-2021  →  Musubize

Ndumva bitoroshye, kumva upfa nubundi wari mubupfu gusa uwo mukobwa nawe arahangayitse byanga bikunda azandwara ihungabana kuba ibintu bye byica abasore. Ubwo abasaza bo bapfa bataranamwegera! Imana dutabare udukize udukize ubu buyobe buriho buganza kuri iyi isi!!!

Nsabimana Etienne yanditse ku itariki ya: 21-06-2021  →  Musubize

Birazwi ko kishe umuntu!

Gahima jean paul yanditse ku itariki ya: 21-06-2021  →  Musubize

sha birababaje pe! imana imuhe iruhuko ridashira nsabira inshuti ze kwihangana.

marita yanditse ku itariki ya: 21-06-2021  →  Musubize

Mwatubariza aba Neurologues uko biba byageze.Bigeze kubisobanura Nubwo ntabyibuka neza ariko bisanzwe bibaho ngirango si ubwa mbere ibintu nk’ibi by’akumiro bibaye.Hari ubwo uriya nunyarwandakazi yaba ntaruhare yagize kuri urwo rupfu .Gusa dutegereze ikizatangazwa na RIB.

Alias FAUSTINO yanditse ku itariki ya: 21-06-2021  →  Musubize

Inkuru nkiyi subwambere nyumvise, hari umu Dr. Wo mu gihugu duturanye nawe wapfuye muri ubwo buryo. Noneho we yaraye mukazi, bucyeye anyura mu badandaza magara aragura birangira avuye kw’Isi

Sam yanditse ku itariki ya: 21-06-2021  →  Musubize

Amaherezo y’ibitwenge ni ugushavura cyane; kandi n’ibisetsa abana byiriza ba se ku nama. Icyakora na bwo sinumva ukuntu umuntu yagera aho apfa ari gushimisha mugenzi we, ahubwo buriya nta wurenga urugero rwe. Ubwo nyine Imana yariyarateguye ko azapfa ku itariki 20 afite imyaka 20 ari muri ibyo. Gusa birababaje!

Ndagimana Emmanuel yanditse ku itariki ya: 21-06-2021  →  Musubize

Oh RIP
UWO MUKOBWA NABE ACUMBIKIWE ABAZWE NEZA KUKO AMAKURU YOSE NIWE UYAZI UKO BYAGENZE NKUMUNTU BARI BARI KUMWE MURAKOZE FROM MUSANZE

Nsanzumuhire Pierre Damien yanditse ku itariki ya: 21-06-2021  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka