Gatsibo: Murekatete yituye hasi ahita apfa

Murekatete Chantal w’imyaka 26 y’amavuko ukomoka mu Murenge wa Gatsibo yituye hasi ashiramo umwuka mu gihe abaganga bari bakigerageza kureba ikibazo afite.

Ibyo byabaye ku gicamunsi cyo ku wa 21 Kamena 2021, bibera haruguru y’aho abagenzi bategera imodoka mu mudugudu wa Kabarore ya mbere, Akagari ka Kabarore mu Murenge wa Kabarore.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarore, Urujeni Consolée, avuga ko amakuru bayamenye bayahawe n’abakozi ba Keza Saloon (Inzu y’ubwiza) bihutira kuhagera ndetse bamutwara kwa muganga ariko biranga arapfa.

Ati “Bampamagaye ndetse banabwira na Police turaza tumutwara ku kigo nderabuzima cya Kabarore, ariko mu gihe abaganga bageragezaga, banashaka uko bamuha transfert yahise abagwa mu maboko”.

Urujeni avuga ko uwo mubyeyi ashobora kuba yazize indwara ya diyabete akurikije ikizamini cyafashwe n’abaganga.

Agira ati “Urebye ni diyabete yari arwaye kuko abaganga bakimwakira bihutiye kumupima basanga isukari yazamutse cyane bikabije. Gusa twese twababajwe ni ukuntu yatuvuyemo byihuse, abaganga bakigerageza ariko ni uko umunsi we wari uriya”.

Ntibizwi niba Murekatete Chantal yari mu rugendo runaka cyangwa yari aje gutunganya imisatsi kuko yaguye imbere y’inzu itangirwamo iyo serivise.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turabashimira amakuru yose muduha murakoze

Niyonkuru Isaac yanditse ku itariki ya: 22-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka