Umunsi wo ‘gusangira amafoto y’amafunguro yo hambere’ wageze

Mu myaka mirongo itatu n’umwe ishize, u Rwanda rwariyubatse rwateye intambwe ishimishije mu ikoranabuhanga, ku buryo iminsi mikuru imwe n’imwe isigaye yizihirizwa ku mbuga nkoranyambaga kandi abantu bakaryoherwa, bakumva baguwe neza.

Buri wa mbere Kanama, u Rwanda rwizihiza umunsi ngarukamwaka w’Umuganura, na wo ukaba ufite amateka mu muco nyarwanda. Ni umunsi abanyarwanda babaga bamaze kugeza umusaruro mu bigega, hanyuma bakazanira umwami imbuto za mbere, akabaha uburenganzira bwo gutangira kurya ibyo bejeje.

Wari umuhango muremure, ariko ibyo si ikibazo kuko babaga bafite umwanya wabyo, kandi bumva n’umumaro bibafitiye. Mu by’ingenzi byarangaga umuganura kandi, harimo gusangira ibyo bejeje, bakanezerwa kuko babonye umugisha imvura ikagwa, bagahinga bakeza.

Uko imyaka yagiye ishira, umuryango nyarwanda wagiye werekana ko hari amafunguro gakondo ahurirwaho, imiryango isangira maze umunsi w’umuganura ukaba agahebuzo(colourful).

Ayo wasangaga yiganjemo umutsima w’amasaka, benshi bakunze kwita rukacarara, cyangwa se umunayu(umutsima w’uburo), hamwe n’imboga za gakondo zirimo n’isogi, ibihaza n’imyungu bigeretse ku bishyimbo, cyangwa se amashaza kuri bamwe, amageri ku bandi.

Ku bijyanye n’icyo kunywa, wasangaga higanjemo ikigage n’urwagwa, ababishoboye bakongera ubuki mu kigage bukaba unturire, cyangwa mu rwaga rugahinduka inkangaza.

Bariraga ku mbehe, bakanywera mu ntango cyangwa ibibindi n’uducuma, bashoramo imiheha umwe yavaho agahereza undi agasoma, gutyo gutyo.

Gahoro gahoro, aya mafunguro yagiye abura mu igaburo risanzwe rya kinyarwanda, bitewe cyane cyane na politiki y’igihugu ikangurira abantu guhinga ibihingwa bizana amafaranga. Urugero, ubu ikigori cyasimbuye amasaka n’uburo, naho urwagwa n’ikigage bigenda bita agaciro, bikaba byemerwa gusa iyo biciye mu ruganda, bigapfundikirwa, cyangwa se bakabinywera mu dupipiri twa pulasitike.

Ibyo kunywesha umuheha kandi byagendeye rimwe no kutambara inkweto, muri gahunda y’isuku, kandi ibyo ntawe ubiveba, ndetse n’impinduka mu mafunguro, ntibitangaje ko umuryango ugenda ukura, ukava ku byo wari ushikamyeho, ugafata ibishya kuko isi yahindutse umudugudu.

Icyakora na none, akariho karavugwa. Uyu munsi, ibyo byo kurya twavuze gakondo, ubu bisigaye ku mafoto abenshi bafata na za telefoni zabo iyo bagiye mu birori by’umuganura baba batumiwemo na mudugudu. Aha ni ho bicara mu gacaca bakagerageza gukina ikinamico y’amafunguro ya cyera, nuko ababishoboye bagakoramo, abato bakumva ari ibinyamahanga, kuko ifunguro ridutunga rya buri munsi ryarahindutse burundu.

Aya mafoto rero ni yo abantu bakomeza guhererekanya bifurizanya umuganura, mbese bakabwirana bati “muryoherwe”, ubwo bikaba birabaye.

N’ibigo byifuriza abakozi babyo n’abanyarwanda muri rusange, na byo bikoresha mwene ayo mafoto, hanyuma abakuze bakibukiranya ukuntu ibyo biryo byameraga, bakanongeraho ngo “dore ibi biryo byari byiza, ni byo byatumaga aba kera bakomera, ureke ab’ubu batungwa n’inyanya.”

Umunsi w’umuganura ukwiye kurenga ibyo. Niba tudashobora gusangira rukacarara ngo dukikize intango, dukwiye kureba uburyo uyu munsi wagaruka ku ngingo zawo nkuru, harimo gushimira Imana yaduhaye imvura tugahinga tukeza, hanyuma no gusangira bigahabwa umurongo, kandi koko bikabaho, atari ugusangira amafoto.

Aha niho umunsi wagira agaciro kawo, haba mu bato ndetse n’abakuru, bakajya bibuka uyu munsi, bakawutegura, bakawitegura, maze umunyarwanda akaba azi ko azaseka, cyangwa azagira icyo atanga, cyangwa yakira ku munsi w’umuganura.

Ibitekerezo byanyu birakenewe kuri iyi ngingo, naho jyewe mpariye abandi basomyi, nako abanditsi. Gusa bavandimwe, mwese mugire umunsi mwiza w’umuganura.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka