Interamwete: Abagore bashyigikiye abagabo ngo badacika intege mu kwica muri Komini Murambi

Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu yahoze ari Komini Murambi (ubu ni mu Karere ka Gatsibo) yagaragaje umwihariko w’uko yakozwe mu gihe gito hicwa benshi, hakaba hari n’abagore bari baribumbiye mu cyo bise Interamwete bagamije gutera akanyabugabo basaza babo ngo badacika intege mu kwica.

Sibomana Jean Nepomuscene yagarutse ku mateka ya Jenoside muri aka gace kahoze ari Komini Murambi
Sibomana Jean Nepomuscene yagarutse ku mateka ya Jenoside muri aka gace kahoze ari Komini Murambi

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Gatsibo, Sibomana Jean Nepomuscene, avuga ko mbere ya Jenoside Abatutsi batotejwe ndetse benshi barafungwa mu byitso, bamwe bicirwa i Byumba batwitswe.

Mu mwaka wa 1991 ngo muri Segiteri ya Rwankuba Interahamwe zaratojwe, ziyongeraho Interamwete, batoteza Abatutsi ku mugaragaro, bakabafunga, bakanabakubita.

Uwo mwaka kandi ngo aho i Rwankuba bagerageje kwica Abatutsi baho ariko Imana ikinga ukuboko, icyakora benshi baratemwa, bica umukecuru Mukacyoya, bafata abagore n’abakobwa ku ngufu, basenya amazu, barya imyaka n’amatungo y’Abatutsi.

Sibomana ati “Urumva bahereye icyo gihe bitoza ku buryo mu 1994 hageze bafite imyitozo ihambaye ku buryo byaboroheye kwica vuba mu gihe gito kandi bica nabi.”

Sibomana avuga ko Jenoside yateguwe, batoza Interahamwe, bazitoza kwica Abatutsi vuba kandi nabi agatanga urugero rw’ahitwa i Nyabisindu mu Murenge wa Kiramuruzi n’ubu hakiri ibigunguru bigishirizagaho Interahamwe kurasa.

Avuga ko mbere y’umwaka wa 1994, Abatutsi b’icyahoze ari Komini Murambi ngo babwirwaga amagambo mabi, ko ari inzoka, inyenzi n’ibindi.

Icyo gihe ngo Interahamwe zari zarihaye izina ‘Imbuma’ (ibinini byica inyenzi), abanyeshuri b’Abatutsi baratotezwa aho bahagurutswaga mu ishuri bakabarwa, bagakomerwa, bakabuzwa epfo na ruguru.

Interahamwe kandi ngo zashishikarijwe gufata ku ngufu abagore, gukubita no gukomeretsa Abatutsi, kubafunga no kubabuza amahoro.

Sibomana avuga ko byose byari byarateguwe kuko na lisiti z’Abatutsi bagombaga kwicwa zari zarakozwe ndetse bazwi neza.

Mu gukora izi lisiti ngo ni ho banamenyeye ko hari Abatutsi bafite indangamuntu z’Abahutu ku buryo na bo batabasize ahubwo babishe.

Abari imbere mu bwicanyi mu yahoze ari Komini Murambi ni Jean Baptiste Gatete, wasaga n’uyobora komini ku ngufu, kuko mu gihe cya Jenoside yari umukozi muri Minisiteri. Gatete yakatiwe imyaka 40 y’igifungo nyuma y’uko urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rumuhamije ibyaha bya Jenoside akaba afungiye i Arusha.

Hari uwari Burugumesitiri Mwange Jean de Dieu, uyu we akaba afungiye muri gereza ya Rwamagana akaba yarakatiwe gufungwa burundu.

Harimo Onesphore Rwabukombe wari Burugumesitiri wa Komini Muvumba (Nyagatare), wayoboraga impunzi z’urugamba bari barahungiye muri Murambi bavuye i Kiyombe na Muvumba bakaba baragize uruhare rukomeye mu kwica Abatutsi bari bahungiye muri Kiliziya ya Kiziguro no mu nkengero z’aho bari batujwe.

Harimo kandi ba Konseye mu masegiteri yose, bamwe bakaba barafunzwe, abandi baratoroka nka Konseye Bizimungu Jean wayoboraga Rwankuba aho Gatete avuka, abandi bakaba barapfuye.

Ubwicanyi mu yahoze ari Komini Murambi kandi bwagizwemo uruhare n’abasirikare, interahamwe, abajandarume, abapolisi, abagore n’urubyiruko.

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Gatsibo Sibomana Jean Nepomuscene avuga ko ikibabaje ari uko hari abakoze ubwicanyi ariko bakaba bataraciriwe imanza kubera kutamenyekana.

Ati “Hari abasirikare, abajandarume, abapolisi ndetse n’impunzi zahunze urugamba mu Mutara zayoborwaga na Rwabukombe, abo ntibaciriwe imanza kuko ntibigeze bamenyekana kuko batari abaturage bazwi i Murambi.”

Akarere ka Gatsibo, kagizwe n’izahoze ari amakomini atandukanye, nko mu zahoze ari amasegiteri ya Murambi, Kiramuruzi, Rwankuba, Ndatemwa n’andi yose hagiye habera ubwicanyi.

Ahandi bwabereye cyane ni i Remera muri Bugarura ku buryo ho hakiri n’urwibutso ruto, mu Murenge wa Gitoki aho bita Cyabusheshe mu cyahoze ari Komini Gituza n’ahandi henshi imisozi myinshi yaguyeho inzirakarengane z’Abatutsi.

Sibomana Jean Nepomuscene avuga ko umwihariko w’ubwicanyi mu cyahoze ari Komini Murambi ari uko bwakozwe mu gihe gito hagati ya tariki ya 07 Mata na 11 Mata 1994.

Kiliziya ya Kiziguro yaguyemo Abatutsi benshi muri Jenoside
Kiliziya ya Kiziguro yaguyemo Abatutsi benshi muri Jenoside

Undi mwihariko ni uko mu yahoze ari Komini Murambi, ari ho hatangirijwe icyo bise Ntampongano y’umwanzi, iyi ikaba yari impiri nini yatewemo imisumari ku buryo uwayikubitwaga atashoboraga kubaho.

Sibomana avuga ko mu gihugu cyose i Murambi ari ho hamenyekanye izina ‘Interamwete’ ryahawe abagore b’Abahutukazi bafashaga basaza babo kugira ngo badacika intege ku mugambi wo gutsemba Abatutsi.

Agira ati “I Murambi hari umwihariko ukomeye cyane kurusha ahandi mu gihugu kuko ni ho hari ihuriro ry’abagore b’Abahutukazi biyise Interamwete ryateraga ingabo mu bitugu basaza babo n’abagabo babo kugira ngo badacika intege ku mugambi wo gutsemba Abatutsi.”

Umwihariko w’undi ni uwa Gatete Jean Baptiste wari warahigiye gutsemba Abatutsi kuko yabagiriye urwango guhera kera.

Hari uwa Burugumesitiri Mwange Jean de Dieu ndetse n’Abanyarwanda bari barahunze igice cy’imirwano yaberaga mu Mutara (Nyagatare y’ubu),bari bayobowe n’uwitwaga Onesphore Rwabukombe wari Burugumesitiri wa Komini Muvumba ku buryo Komini Murambi yari Komini imwe ariko ikoreramo na Komini ebyiri.

Ikindi ni uko ngo Interahamwe z’i Murambi zari zaratojwe bikomeye, abaturage b’Abahutu barakanguriwe kwitabira umugambi wa Jenoside, abasirikare, abajandarume n’abapolisi bifatanya n’abicanyi na bo bakora Jenoside.

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Gatsibo, Sibomana Jean Nepomuscene, avuga ko ubwicanyi bw’i Murambi kwihuta byatewe n’uruhare rukomeye rwa Gatete Jean Baptiste kuko Jenoside yakozwe mu cyumweru kimwe ndetse ngo mu kwica bakaba batarababariye abana n’abagore.

Abagore kandi ngo bafashwe ku ngufu, Abatutsi bicirwa ku misozi ndetse abasigaye bicirwa muri Kiliziya.

Avuga ko Jenoside ya i Murambi nta kibi kitakozwe kuko imirambo yashinyaguriwe ndetse bigera n’aho abasirikare, abajandarume n’abapolisi nabo bakoresha intwaro gakondo ngo batangiza amasasu.

Amatariki akomeye mu cyahoze ari Komini Murambi atazibagirana ni ku wa 07 Mata 1994, aho amasegiteri hafi ya yose yaraye yakamo imirimo batwitse ingo z’Abatutsi ndetse benshi baricwa.

Indi ni ku wa 09 Mata 1994, i Kiramuruzi, abari impunzi barahunze imirwano yaberaga mu Mutara bagiye gukubura no kumaraho burundu Abatutsi muri ako gace.

Itariki ikomeye cyane ni iya 11 Mata 1994, aho imbaga y’Abatutsi bari bahungiye i Kiziguro muri Kiliziya, bishwe urw’agashinyaguro bakajugunywa mu mwobo wa metero 24.6 ndetse no ku gasozi aho hose, bagafata abagore ku ngufu, icyo gihe ngo amarira n’imiborogo byari byinshi.

Mu yahoze ari Komini Murambi, Abatutsi baho bose ngo bari bazi ko bazicwa ariko icyo batari bazi wari umunsi gusa.

Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Gatsibo bihuriranye n’uko umwobo uri Kiziguro wajugunywemo abarenga 5,000 wacukuwe imibiri yabo ikurwamo.

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Gatsibo Sibomana Jean Nepomuscene avuga ko imibiri yakuwe mu mwobo wa Kiziguro ikirimo gutunganywa ari na ko imirimo yo gusoza kubaka urwibutso rwa Kiziguro ikomeza ndetse no gushaka ibikoresho bizifashishwa bayishyingura kuko ari myinshi.

Urwobo ruri i Kiziguro rwakuwemo imibiri
Urwobo ruri i Kiziguro rwakuwemo imibiri

Avuga ko itazashyingurwa muri iki cyumweru cy’icyunamo kuko hari ibigikorwa.

Agira ati “Twifuza kubihuza n’igihe tuzaba dutaha urwibutso, bivuze ko hakirimo amezi hagati y’atatu ndetse n’ane ngo iyo mirimo isozwe, tuzamenyesha abantu igihe cyo gushyingura iyo mibiri kandi nk’uko bizakorwa hakurikijwe amabwiriza yo kwirinda COVID-19.”

Avuga ko nk’uko byagenze mu mwaka ushize, igikorwa cyo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside kizakorwa ariko hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Avuga ko bazashyira indabo ku mva z’ababo bishwe, ari abashyinguye mu rwibutso i Kiziguro n’ i Remera ndetse n’ahandi hakiri imibiri itarimurirwa mu nzibutso, bikazakorwa mu matsinda mato kugira ngo hubahirizwe ingamba zo kwirinda COVID-19.

Hazatangwa ibiganiro bitandukanye ku maradio, hatangwe ubuhamya, hasurwe imiryango y’abacitse ku icumu rya Jenoside hagamijwe kubakomeza ndetse no gukomeza kubakorera ubuvugizi ku bibazo byabo bya buri munsi.

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Gatsibo Sibomana Jean Nepomuscene avuga ko abacitse ku icumu babanye n’abandi banyarwanda neza, basabana, bahurira mu mirimo itandukanye ndetse akanavuga ko bikwiye ko ubumwe n’ubwiyunge bwimakazwa kugira ngo Jenoside itazagaruka ukundi.

Mu byifuzo abacitse ku icumu rya Jenoside bafite harimo kuba bakomeza kwitabwaho cyane cyane ko bamwe bagenda basaza, ndetse n’inkunga y’ingoboka ku bayihabwa ikaba yakwiyongera.

Hari gufashwa kwandika amateka y’ibyo babayemo muri Jenoside kugira ngo bibikwe neza, kuzuza urwibutso rwa Kiziguro, amateka akandikwa mu buryo bwa gihanga.

Hari kandi gushyira ibimenyetso ahantu hose mu Karere ka Gatsibo hiciwe Abatutsi muri Jenoside.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka27

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka