Gatsibo: 54 bafatiwe mu bukwe barenze ku mabwira yo kwirinda Covid-19

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 03 Werurwe 2021, inzego z’umutekano mu Karere ka Gatsibo zafashe abantu 54 bari bari mu muhango w’ubukwe, aho bari ku cyiciro cyo gusaba umugeni.

Bafashwe barengeje umubare w'abemerewe kwitabira ubukwe
Bafashwe barengeje umubare w’abemerewe kwitabira ubukwe

Bafashwe hagati ya saa sita na saa saba, mu mudugudu wa Kinihira, Akagari ka Gakorokombe mu Murenge wa Muhura.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana, avuga ko bafashwe kubera amakuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati "Ni umukwabu wakozwe n’inzego z’ibanze, Polisi na DASSO. Twasanze umuryango wa Kaburame Pierre Claver n’uwa Mutuyimana Clementine, bari mu muhango wo gusaba no gukwa".

Avuga ko ubundi umuhango w’ubukwe wemewe, ariko utagomba kurenza abantu 20 kandi ntihabeho kwiyakira.

Bose uko ari 54 bajyanywe kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhura kugira ngo bigishwe banacibwe amande kubera kutubahiriza amabwiriza ajyanye no kwirinda Covid-19.

CIP Twizeyimana asaba abaturage kurushaho kubahiriza amabwiriza ajyanye no kwirinda Covid-19 kuko ihari kandi icyica abatari bake.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turashima ko abaturage bamaze kumenya ububi bw’icyorezo bagatanga amakurunaho abarenga kumabwiriza nkana nibahanwe Kandi babere abandi urugero
Kandi tube maso kuko turanhaye ho gato twakwisanga muri gumamurugo .

Ntirenganya to Frederic yanditse ku itariki ya: 4-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka