Gatsibo: Polisi yafashe uwari umaze iminsi akwirakwiza amafaranga y’amiganano

Biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, ku Cyumweru tariki ya 21 Werurwe 2021 Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kiziguro, yafashe Turabayo Pierre w’imyaka 38 arimo gukwirakwiza amafaranga y’amiganano. Yafatanwe inoti 2 z’ibihumbi bitanu, ariko hari amakuru avuga ko yari amaze igihe abikora.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana, yavuze ko Turabayo yari amaze igihe akwirakwiza ayo mafaranga mu baturage nyuma baza gutanga amakuru arafatwa.

Yagize ati “Ku nshuro ya mbere Turabayo yagiye muri butike kugura ibicuruzwa yishyura inoti y’ibihumbi bitanu baramugarurira arataha, amaze kugenda umucuruzi yitegereje ya noti asanga n’impimbano abura uko yamufata yagiye. Nyuma bidatinze ku cyumweru tariki ya 21 Werurwe 2021 yaragarutse aza afite inoti ebyiri z’ibihumbi 5 nabwo aje kugura ibicuruzwa nibwo bahise bamufata bahamagara Polisi”.

CIP Twizeyimana akomeza avuga ko atari ubwa mbere Turabayo akwirakwije amafaranga y’amiganano kuko hari n’umuturage yabwiye ko amaze gukwirakwiza agera ku bihumbi 400.

Ati “Hari inshuti ze za hafi zivuga ko yazibwiye ko akora inoti mpimbano z’ibihumbi bitanu akagenda agura utuntu bakamugarurira mu mafaranga mazima. Ngo yababwiye ko amaze gukwirakwiza amafaranga y’amiganano agera mu bihumbi 400”.

Uwo muyobozi yashimiye abaturage bagize uruhare mu gutuma Turabayo afatwa, akangurira n’abandi kuba maso bakirinda umuntu wabaha amafaranga y’amiganano.

Ati “Dukangurira abaturage cyane cyane abacuruzi kujya bitondera inoti zose nshya bahawe kuko hari abadukanye ingeso mbi yo guhimba amafaranga. Akenshi babikora mu noti z’ibihumbi bibiri ndetse n’inoti y’ibihumbi bitanu, dukangurira abantu kujya bihutira kuduha amakuru igihe hari abo babonye”.

Turabayo akimara gufatwa yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) ikorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kiramuruzi kugira ngo hakorwe iperereza.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 269 ivuga ko Umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka