Iburasirazuba: Abahinzi batewe impungenge n’inyamaswa zibonera

Umuyobozi wa Koperative Rwangingo Rice Growers, Kalisa Eugene, yibaza ukuntu inka zivuye mu rwuri zikajya aho zitagenewe zifatwa zigatezwa cyamunara nyamara inyamaswa zajya mu baturage zikabangiriza imyaka bigafatwa nk’ibintu byoroshye.

Abahinzi bavuga ko imvubu ziyongereye ku buryo bigera mu ijoro zikava mu mazi zikazamuka mu mirima zikabonera
Abahinzi bavuga ko imvubu ziyongereye ku buryo bigera mu ijoro zikava mu mazi zikazamuka mu mirima zikabonera

Imvubu zatangiye kugaragara mu gace k’igishanga cya Rwangingo mu mwaka wa 1997 zikurikiye amazi y’Akagezi gato gaturuka mu Karere ka Gatsibo kagakomeza muri Nyagatare.

Zanongerewe kandi n’ibyobo bifata amazi (valley dams) byagendaga bicukurwa hashakishwa amazi y’inka.

Amazi y’ako kagezi ni yo yagomewe akaba yifashishwa mu kuhira umuceri ndetse n’ibigori mu gishanga cya Rwangingo.

Kalisa Eugene, umuyobozi wa Koperative Rwangingo Rice Growers, avuga ko icyo gishanga batuburiramo ibigori harimo imvubu nyinshi kandi zibangiriza.

Ati “Imvubu zaratuzengereje rwose, cyane, cyane ariko zimaze kuba nyinshi cyane. Ubuso zimaze kona ntibyakoroha kubuhuza kuko ziri ahantu henshi ariko nk’agace kabanza hano nka Karangazi, hegitari zo twatuburiyeho nka 80 zimaze kwangizaho hagati ya 10 na 15.”

Kalisa avuga ko iki kibazo bakigaragarije ubuyobozi kenshi ariko ngo igisubizo bakunze kubwirwa ni uguhabwa indishyi.

Kuri we asanga igisubizo atari indishyi bahabwa kuko atari igisubizo cy’ibiba byangiritse.

Agira ati “Indishyi barazitanga ariko igisubizo si indishyi kuko indishyi batanga atari igisubizo cy’ibiba byangiritse.”

Umuyobozi wa Koperative Rwangingo Rice Growers, Kalisa Eugene, avuga ko ikindi gisubizo bahabwa ari uko bazarasa izo mvubu ariko we agasanga na cyo atari igisubizo kirambye kurusha kuzimurira muri Pariki y’Akagera.

Ati “Nkunda kubaza ngo ariko ko inka zagiye Gabiro (Ikigo cya Gisirikare) bazifata bakazihana, na kera zikijya muri Pariki, imvubu zagiye ahatari ahazo kubera iki byo bitabarwa nk’ibyo ngibyo?”

Akomeza agira ati “Inka zirukanwa mu gace ka gisirikare (Zone Militaire) zigasubira mu nzuri zazo, inyamanswa zikaba muri Pariki, Inka zajyayo bikaba ari sakirirego, ariko kuki inyamanswa ziza mu baturage bigafatwa nk’ibintu byoroshye?”

Avuga ko uko inka ifatiwe mu kigo cya gisirikare itezwa cyamunara nyirayo akayihomba, n’inyamaswa ziza mu baturage zikabangiriza ubwabyo ngo byakabaye byishyurwa amafaranga menshi kuko zo uretse konera abaturage zishobora no kubica.

Igishanga cya Rwangingo gifite ubuso bwa hegitari 924 zirimo 600 zituburirwamo ibigori, ubuhinzi bwa soya n’ibishyimbo ku ruhande rw’Akarere ka Nyagatare na hegitari 324 zihingwaho umuceri n’ibindi bihingwa ku ruhande rw’Akarere ka Gatsibo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nanjye sinakwishimirako barasa imvubu kuko ninyamanswa nziza ndazikunda ahubwo wenda bazijyana muri Park y’akagera cg bakazishakira igushanga cyazo zonyine hakaba ariho bazikusanyiriza zose tukajya tuzisangayo tujyakuzusura mbona arinyamanswa nzizacyane nahokuzirasa kandi dufatwaho urugero rwiza mukurengera ibidukikije twabatwihemukira byaba arinkokwikora munda.

Dany yanditse ku itariki ya: 14-06-2021  →  Musubize

Nanjye sinakwishimirako barasa imvubu kuko ninyamanswa nziza ndazikunda ahubwo wenda bazijyana muri Park y’akagera cg bakazishakira igushanga cyazo zonyine hakaba ariho bazikusanyiriza zose tukajya tuzisangayo tujyakuzusura mbona arinyamanswa nzizacyane nahokuzirasa kandi dufatwaho urugero rwiza mukurengera ibidukikije twabatwihemukira byaba arinkokwikora munda.

Dany yanditse ku itariki ya: 14-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka