Protais Mitali wabaye Minisitiri wa Siporo yitabye Imana
Yanditswe na
Tarib Abdul
Protais Mitali, wabaye Minisitiri wa Siporo, akanaba Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopiya, yitabye Imana mu gihugu cy’u Bubiligi, azize uburwayi.

Mitali ni umunyapolitiki wahawe inshingano zitandukanye mu Rwanda kugeza mu 2015, ubwo yari Ambasaderi w’u Rwanda muri Etiyopiya. Muri uwo mwaka ni na bwo yeguye ku buyobozi bw’ishyaka rya PL, Parti Liberal.
Yigeze no kuba Minisitiri w’Ubucuruzi, inganda, ishoramari, ubukerarugendo n’amakoperative, ndetse aba n’umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|