Protais Mitali wabaye Minisitiri wa Siporo yitabye Imana

Protais Mitali, wabaye Minisitiri wa Siporo, akanaba Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopiya, yitabye Imana mu gihugu cy’u Bubiligi, azize uburwayi.

Mitali ni umunyapolitiki wahawe inshingano zitandukanye mu Rwanda kugeza mu 2015, ubwo yari Ambasaderi w’u Rwanda muri Etiyopiya. Muri uwo mwaka ni na bwo yeguye ku buyobozi bw’ishyaka rya PL, Parti Liberal.

Yigeze no kuba Minisitiri w’Ubucuruzi, inganda, ishoramari, ubukerarugendo n’amakoperative, ndetse aba n’umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka