Gatsibo: Abahinzi ba soya barasaba kwegerezwa imbuto y’indobanure

Bamwe mu bahinzi ba soya mu Karere ka Gatsibo bavuga ko babuze imbuto yayo y’indobanure, bagasaba kuyegerezwa, gusa ubuyobozi bwo buvuga ko imbuto ihari ahubwo abahinzi batayisaba, nk’uko basaba iy’ibigori muri Smart Nkunganire.

Abahinzi bavuga ko babuze imbuto ya soya
Abahinzi bavuga ko babuze imbuto ya soya

Soya ni kimwe mu bihingwa byatoranyijwe mu Karere ka Gatsibo, ndetse kikaba kiri no mu mihigo y’akarere 2021/2022, ubutaka bungana na hegitari 500 bugomba guhuzwa bugahingwaho icyo gihingwa.

Nyamara mu gihembwe cy’ihingwa 2022 A, soya yahinzwe ku buso bwa hegitari 122.

Abahinzi bo mu murenge wa Kabarore bavuga ko soya ibafitiye akamaro, haba ku giciro cyayo no kuba yavangwa n’ibindi hakavamo ifu y’igikoma ikungahaye ku ntungamubiri.

Ku rundi ruhande ariko ngo kubona imbuto yayo y’indobanure ni ikibazo gikomeye, kuko ubu barayitegereje baraheba.

Umwe ati “Ubundi ukwezi kwa kabiri twabaga turimo gutera cyangwa twaranasoje, ariko imbogamizi ihari ni ukubonera imbuto igihe. Nk’uko batwegereza imbuto z’ibigori, na soya byakagenze gutyo tukayibona ku bacuruzi b’inyongeramusaruro.”

Aba bahinzi bavuga ko ubu soya aho bashoboye kuyibona bayigura amafaranga 800 ku ngemeri, (Igikoresho bapimisha) nyamara ubundi isanzwe igura amafaranga 400.

Mu kiganiro yagiranye na Radio y’Abaturage ya Nyagatare, Umukozi w’Akarere ka Gatsibo ushinzwe ubuhinzi, Udahemuka Bernard, avuga ko imbuto ya soya y’indobanure ihari ahubwo bagiye kwegera abacuruzi b’inyongeramusaruro bakayegereza abahinzi.

Agira ati “Imbuto irahari ahubwo abahinzi iyo basaba muri Smart Nkunganire, basaba ibigori gusa kandi umucuruzi w’inyongeramusaruro aguha icyo wasabye. Soya bayisabye muri nkunganire nayo bayibona.”

Avuga ko ariko baza kwegera abahinzi ndetse n’abashinzwe iyamamazabuhinzi, kugira ngo bakangurire abahinzi kujya batumiza imbuto ya soya nk’uko batumiza izindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka