Gatsibo: Polisi yafashe ucyekwaho guhiga inyamanswa akazica

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Ukuboza Polisi ikorera mu Karere ka Gatsibo yafashe uwitwa Hakizisuka Jean Claude w’imyaka 39, aracyekwaho kujya mu byanya bikomye akica inyamanswa mu bikorwa by’ubuhigi muri Pariki y’Akagera. Yafatiwe mu Murenge wa Rwimbogo, Akagari ka Minini, Umudgudu wa Nyamwiza.

Yafatanywe ibiro 15 by’inyama z’imvubu bicyekwa ko yari avuye kuyica muri Pariki y’Akagera kuko yafashwe ariho aturutse.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko Hakizisuka yafatanwe inyama zuzuye umufuka.

Yagize ati” Yafashwe agana iwe mu rugo abapolisi basanze afite umufuka urimo ibiro 15 by’inyama z’imvubu. Yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, Polisi yamufashe aturuka muri Pariki yerekeza iwe mu Mudugudu wa Munini.”

CIP Twizeyimana yaburiye abantu bakora ibikorwa by’ubuhigi abibutsa ko bitemewe n’amategeko bityo abazajya babifatirwamo bazajya babihanirwa. Yashimiye abaturage batanze amakuru asaba n’abandi gukomeza gutanga amakuru ku muntu wese babonye yangiza ibidukikije cyangwa ahiga inyamanswa.

Hakizisuka yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Rwimbogo kugira ngo hakorwe iperereza.

Itegeko N°48/2018 ryo ku ya 13/08/2018, mu ngingo yaryo ya 44 ivuga ko hagamijwe kurengera ibinyabuzima, ibikorwa bikurikira birabujijwe: gutwika amashyamba, pariki z’Igihugu n’ibyanya; gutwika ibishanga, inzuri, ibihuru, ibyatsi hagamijwe ubuhinzi cyangwa gutunganya inzuri z’amatungo ndetse n’ibindi bikorwa ibyo aribyo byose byangiza ibidukikije birabujijwe.

Ingingo ya 58 y’iri tegeko ivuga ko Umuntu wese uhiga, ugurisha, ukomeretsa cyangwa wica inyamaswa yo mu bwoko bw’inyamaswa bukomye n’ibizikomokaho, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka