Gatsibo: Abanywa inzoga z’inkorano bibwira ko zibarinda Covid-19 baraburirwa

Bamwe mu baturage mu bo mu Karere ka Gatsibo bavuga ko hari abanywa inzoga z’inkorano ngo bagamije kwivura cyangwa kwirinda Covid-19 kuko harimo tangawizi, ubuyobozi bukaba bubaburira ahubwo ko zishobora kubateza ibindi bibazo.

Babitangaje kuri iki Cyumweru tariki ya 08 Kanama 2021, ubwo hamenwaga ibiyobyabwenge bifite agaciro k’Amafaranga y’u Rwanda 5,925,000.

Umuturage witwa Titien yabwiye RBA ko impamvu inzoga z’ibiyobyabwenge zidacika ari uko abazikora babeshya abaturage bakabumvisha ko hari indwara zivura.

Ati “Impamvu bidacika ni ababikora babeshya abantu kugira ngo bibonere amafaranga, hari ababinywa muri iki gihe cya Covid-19 bavuga ngo birayivura cyangwa bikayikumira. Urumva umuntu watekereje gutyo ntiyabicikaho kandi nyamara usanga hari abataye umurongo.”

Abaturage bavuga ko ikibabaje ari uko bimwe mu binyobwa byitwa imitobe ariko bikarangira bisindishije uwabinyoye.

Umukozi w’Akarere ka Gatsibo ushinzwe imirimo rusange, Emmanuel Nzabonimpa, avuga ko ibyo biyobyabwenge byafashwe kubera amakuru yagiye atangwa n’abaturage.

Avuga ko byagiye bifatirwa aho bicururizwa ndetse no mu nganda bikorerwamo, uretse ko ngo hari n’ibyafatiwe mu modoka biturutse i Kigali bije gucuruzwa muri Gatsibo na Nyagatare.

Yasabye abaturage kwirinda kunywa inzoga zitemewe kuko zibangiriza ubuzima ndetse bishobora kubakururira impfu.

Yavuze ko mu kurwanya izo nzoga zitemewe bazifashisha ubukangurambaga basanzwemo bw’umudugudu uzira icyaha, aharimo kurwanya ibiyobyabwenge, kwishyurira igihe ubwisungane mu kwivuza, Ejo heza ndetse no kwirinda Covid-19.

Na ho ku bijyanye n’imyumvire y’uko zimwe mu nzoga z’inkorano zivura indwara runaka harimo na Covid-19, ngo ni ikinyoma cyambaye ubusa kandi abaturage badakwiye kwemera gushukika.

Ati “Iyo myumvire yo bamenye ko bababeshya, mu zo twamennye nta n’imwe ifite icyemezo cy’ubuzirange kandi ni ibyo banakora kugira ngo bayobye abantu, usanga bavuga ngo bitera akanyabugabo ngo bivura nyine nk’izo ndwara mwahoze muvuga (Covid-19).”

Nzabonimpa asaba abaturage kubyirinda kuko ngo hari ababikorana uburyo buteje impungenge ku buzima. Yabasabye kandi ubufatanye mu kubirwanya batanga amakuru ku gihe, bakaba banakoresha nimero ihamagarwa ku buntu 3380.

Ibiyobyabwenge byamenwe ni amakarito 250 y’ikinyobwa kitwa Igisubizo, amakarito 100 ya Ibanga ry’ibimera ndetse n’imifuka irindwi ya Agahebuzo, byose bifite agaciro k’Amafaranga y’u Rwanda 5,925,000.

Ibyinshi muri ibyo byamenwe ni ibikorerwa mu Karere ka Gatsibo ndetse no mu tundi turere bihana imbibi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka