Gitifu ntarwaye kubera inkoni ahubwo ni umuvuduko w’amaraso - Mayor Gasana

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard avuga ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bibare mu Murenge wa Muhura, Bugenimana Fredrick bakunze kwita Runyenyeri urwaye, atari inkoni nk’uko hari ababivuze, ahubwo ko ari umuvuduko w’amaraso.

Kuwa Gatatu tariki ya 03 Werurwe 2021, nibwo Bugenimana yafatiwe mu kabari ari kumwe n’abaturage banywa inzoga, kandi yari amaze iminsi adakora kuko yari yavuze ko arwaye.

Bugenimana hamwe n’abo bari bari kumwe bakimara gufatwa ngo abaturage barindwi bahise bishyura amande buri wese 10,000Frs naho nyiri akabari acibwa 100,000Frs.

Umuturage umwe ngo yabuze ubwishyu, bamujyanana n’uwo muyobozi w’akagari kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhura kugirwa inama.

Mayor Gasana avuga ko babagejeje kuri Polisi ariko Bugenimana abanje kuruhanya ku buryo yashyizwe mu modoka ku mbaraga.

Ati "Bakimara gufatwa bamwe bahise bishyura amande, gitifu n’undi muturage wari wabuze amafaranga y’amande bajyanwa kuri Polisi ariko gitifu we yarabyanze atwarwa ku mbaraga".

Kwigomeka kandi ari umuyobozi ngo ni byo byatumye we afungwa kugira ngo akomeze kugirwa inama anerekwe ko imyitwarire yari yagaragaje yagumura abaturage.

Uwo muyobozi yongeraho ko ku wa Gatanu tariki ya 05 Werurwe 2021, ku busabe bwa Bugenimana yatwawe kwa muganga ku kigo nderabuzima cya Muhura.

Avuga ko atavurwa inkoni cyangwa ikindi ahubwo asanganywe ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso.

Agira ati "Kwa muganga avuga ko yakubiswe ariko sibyo, ni ibyo ahimba. Titulaire twavuganye kenshi, afite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso, ibipimo ngo biri hejuru niyo mpamvu arimo serumu".

Avuga ko icyakora, bategereje ibizava mu iperereza ku buryo uwo bazasanga afite amakosa azayahanirwa.

Naho kuba ngo asanzwe atumvikana n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge, Gasana avuga ko bapfa ubusinzi kuko kenshi ahora amusaba kugabanya inzoga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhura, Rugengamanzi Steven avuga ko Bugenimana yari amaze ibyumweru bibiri atari mu kazi arwaye umuvuduko w’amaraso.

Avuga ko nawe yatunguwe no gusanga mu kabari umuntu anywa inzoga nyamara amaze iminsi adakora avuga ko arwaye.

Ati "Jye byarantunguye mbona yiteretse inzoga bigaragara ko yanasinze kandi amaze ibyumweru bibiri arwaye. Naramuganirije mushyize ku ruhande ariko kubera ubusinzi ntiyanyumvaga".

Rugengamanzi avuga ko na mugenzi we ukuriye Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari mu murenge wa Muhura yamugiriye inama ariko bose arabananira.

Yongeraho ko ikibazo Bugenimana afite ari uko atihanganira kutanywa inzoga kabone n’iyo yaba ari ku miti.

Ikindi ngo nta muntu n’umwe wamukubise kandi n ’ibimenyetso bihari kuko hari bagenzi be babiri ndetse n’irondo ry’umwuga.

Bugenimana Fredrick yari amaze umwaka umwe akorera mu Murenge wa Muhura avuye mu Murenge wa Kageyo, na ho akaba yarahakuwe kubera ubusinzi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

Ariko gukubita nta bwo ari byo bizana umuvuduko w’amaraso kandi no kutamukubita ntibiwuhagarika. Gusa hari igihe bishoboka ku wongera. Murebe neza koko ibyabaye niba baramukubise cg baramukubise kuvuga ngo asanzwe arwaye hypertension ntibyavanaho kuba yarakubiswe.

Kadafi yanditse ku itariki ya: 10-03-2021  →  Musubize

Ariko ikosa ntabwo ryishyura irindi niba yari yanasinze igisubizo si ugukubitwa naho mayor ngo ni hypertension kweli nareke RIB ikore akazi kuko atangiye kuyiyobya uburari avugira ctif

Rwasa yanditse ku itariki ya: 9-03-2021  →  Musubize

Amakuru abaturage bafite Hari aho ataniye n’ayabayobo
zi batanga.Ariko RIB yageze kuri terrain mutegereze Ibyo izatangaza

Alias yanditse ku itariki ya: 7-03-2021  →  Musubize

Amakuru abaturage bafite Hari aho ataniye n’ayabayobo
zi batanga.Ariko RIB yageze kuri terrain mutegereze Ibyo izatangaza

Alias yanditse ku itariki ya: 7-03-2021  →  Musubize

Ibi rwose nukuri tumaziminsi twarabuze serivisemukagari hirirwahakinze ngwararwaye ,ikibabaje tukamusanga mukabari .naRib na police bajekdi bajyanye ukuri nubwo yarahari baguriwe ngo babeshye kdi batarigeze bahagera .
Gusa noneho Bibare rwose batuzanire Umuyobozi muzima dore ko nuwo yasimbuye yari yazize gukorana nabacuruza kanyanga

Migisha yanditse ku itariki ya: 6-03-2021  →  Musubize

uyumuyobozi wa kagari ntandanga gaciro z’ubuyobozi afite arigusebya inzengo

Mugisha yanditse ku itariki ya: 6-03-2021  →  Musubize

Ubuse mwabashije kugera kuri field ngo mubaze na abaturage baho cg meapfuye kwemera ibyavuzwe na abayobozi.mwavugishije se Aho Arinku ibitaro ngo mwumve uko bimeze!!!

Better mwareba ibisubizo bya muganga.ibi Ni ukuducanga kbsa.

Alias yanditse ku itariki ya: 6-03-2021  →  Musubize

Leta nigabanye ubusumbane bw’imishahara hagati ya gitifu w’akagari na gitifu w’umurenge. Hano gitifu w’akagari yaraguzwe! Uzi ikinyuranyo kiri hagati y’imishahara yabo Kandi akenshi diplome zabo zingana! Wareba no mukazi ugasanga havunika uw’akagari!

Theo yanditse ku itariki ya: 7-03-2021  →  Musubize

Ngibyo ibitazashoboka mu isi.

John yanditse ku itariki ya: 7-03-2021  →  Musubize

Leta nigabanye ubusumbane bw’imishahara hagati ya gitifu w’akagari na gitifu w’umurenge. Hano gitifu w’akagari yaraguzwe! Uzi ikinyuranyo kiri hagati y’imishahara yabo Kandi akenshi diplome zabo zingana! Wareba no mukazi ugasanga havunika uw’akagari!

Theo yanditse ku itariki ya: 7-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka