Intumwa z’u Rwanda n’iza RDC zongeye guhurira i Washington
Intumwa z’u Rwanda n’iza Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC), zahuriye mu nama ya mbere yiga ku gukurikirana iyubahirizwa ry’amasezerano y’amahoro hagati y’ibihugu byombi, yashyiriweho umukono i Washington ku wa 27 Kamena 2025.
Ni inama yabereye i Washington ku wa 31 Nyakanga 2025, yitabirwa n’abahuza barimo Leta ya Amerika, Qatar na Togo yagenwe nk’umuhuza w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Muri iyi nama, hatorewemo abayobozi b’iyi Komite, hanashyirwaho imirongo ngenderwaho y’izindi nama, baganira ku ntambwe imaze guterwa mu iyubahirizwa ry’amasezerano, banategura inama ya mbere y’urwego ruhuriweho rushinzwe guhuza ibikorwa by’umutekano, nk’uko byasobanuwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika.
Iyi Komite izajya inakemurirwamo ibyo impande zombi zitumvikanaho ku bigomba kubahirizwa, yakire ibirego ku kutubahirizwa kwayo, ifate ingamba zikwiye mu gukemura ibibazo bihari.
Intumwa z’ibihugu byombi zongeye guhurira i Washington, mu gihe ku mugoroba wa tariki 30 Nyakanga 2025, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yabwiye Abadepite ko RDC ikwiye kugaragaza ubushake bwa Politiki mu kurandura umutwe wa FDLR.
Yabivugiye mu Nteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite, ubwo yasuzumaga ishingiro ry’umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’amahoro hagati ya RDC n’u Rwanda, yashyiriweho umukono i Washington, ku wa 27 Kamena 2025.
Amasezerano y’amahoro ya Washington agizwe n’ingingo zirimo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR, ubangamiye umutekano w’u Rwanda n’akarere muri rusange, no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho.
Gusenya FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi bizashingira kuri gahunda ihuriweho yo ku wa 31 Ukwakira 2024, yateguriwe mu biganiro bya Luanda byahuzaga intumwa z’u Rwanda n’iza RDC, biyobowe na Angola.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|