Gatsibo: Muri 2024 nta muturage uzarenga metero 400 ajya gushaka amazi meza

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko mu mwaka wa 2024, nta muturage uzashakira amazi meza muri metero zirenze 400, imishinga yayo irimo gukorwa nigenda neza.

Muri 2024 nta muturage uzarenga metero 400 ajya gushaka amazi meza
Muri 2024 nta muturage uzarenga metero 400 ajya gushaka amazi meza

Gahunda ya Leta y’imyaka irindwi, iteganya ko mu mwaka wa 2024, abaturage bose bazaba babona amazi meza hafi yabo ndetse banafite urumuri rwaba urukomoka ku mirasire y’izuba cyangwa umuriro w’amashanyarazi.

Kuri ubu mu Karere ka Gatsibo abaturage barenga 74% babasha kubona amazi meza kandi hafi yabo.

Mu mihigo ya 2021-2022 biteganyijwe ko imishinga yo kongera amazi ku miyoboro ya Rwandabarasa, Minago, Byimana-Rubona, izakorwa ku kigero cya 100% bityo umubare w’abagerwaho n’amazi meza ukiyongera hafi ku kigero cya 90%.

Avuga ko agereranyije imishinga y’amazi yatangiye gukorwa, irimo gutangirwa amasoko n’iyamaze gukorerwa inyigo, bitanga ikizere ko mu mwaka wa 2024, bishoboka ko abaturage bazaba babona amazi meza muri metero zitarenze 400.

Ati “Imishinga y’amazi yatangiye, iyo dutangira amasoko n’iyo tumaze gukorera inyigo, tubona mu mwaka wa 2024 intego dushobora kuba twayigezeho, aho nibura umuturage muri metero 400 ashobora kubona amazi cyangwa se tukaburaho gatoya, ubwo ndanga kwiha urukiramende rurerure.”

Gasana Richard avuga ko mu myaka itatu ishize bateye intambwe ishimishije mu kongera umubare w’abagerwaho n’amazi meza n’umuriro w’amashanyarazi, aho ku mazi bongereyeho 20% no hejuru ya 30% ku mashanyarazi.

Avuga ko ku mashanyarazi intambwe iteye imbere nk’uko babyifuzaga kuko ubu bakiri kuri 53%, ariko na none hari imishinga barimo gukorana na REG kugira ngo abaturage benshi bagerweho n’umuriro w’amashanyarazi.

Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard

Yizeza ko bizagera muri 2024, amashanyarazi yoroheje (Two Phase) atakiri mu baturage yarasimbujwe akomeye (Three Phase) ku buryo bizafasha mu kunoza ubucuruzi bushingiye ku muriro w’amashanyarazi.

Agira ati “Ikindi ni uko ahantu hose batanga serivisi, batanga akazi, batanga umusaruro hose hazaba hafite amashanyarazi, ubu ni zo ntego dufite. Udusantere tw’ubucuruzi, amasoko, inyubako z’ubuyobozi, amahoteri, aho hose hazaba hafite amashanyarazi ku buryo ubucuruzi budashobora kuba bwakomwa mu nkokora”.

Avuga ko imishinga bafite ku rwego rw’akarere niyiyongeraho iyo ku rwego rw’igihugu, bishoboka ko intego igihugu cyihaye yo kuba 2024 abaturage bose bagerwaho n’amazi meza, ndetse n’urumuri izagerwaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

IBYO BYO IYO GAHUNDA YABA ARI SAWA ARIKO
KIRAMURUZI -KAYITA -NYAKAGARAMA BARACYAVOMA AMAZI
YIGISHANYA AHITWA NYAMAREBE NI BABARWANEHO PEEE

JOE yanditse ku itariki ya: 17-09-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka