Ababyeyi barasabwa kudatererana abana babo basambanyijwe bagaterwa inda

Umukozi w’Akarere ka Gatsibo ushinzwe Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Mukagasana Naome, asaba ababyeyi b’abana basambanyijwe bagaterwa inda gukomeza kubafasha bakanabumva bakabafasha no gusubira mu ishuri kuko nyuma y’ibibazo ubuzima bukomeza.

Mukagasana Naome avuga hari abana batifuza gusubira mu mashuri asanzwe aho bifuza imyuga kubera kwitakariza icyizere
Mukagasana Naome avuga hari abana batifuza gusubira mu mashuri asanzwe aho bifuza imyuga kubera kwitakariza icyizere

Mu Karere ka Gatsibo habarirwa abana 800 babyaye imburagihe bicaye mu miryango yabo ndetse bamwe bakaba barayirukanywemo babayeho mu buzima bubi.

Umukozi w’Akarere ka Gatsibo ushinzwe Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Mukagasana Naome, avuga ko uyu mwaka bafite umuhigo wo gusubiza abo bana mu mashuri kandi bagahera aho bari bagejeje batarava mu mashuri.

Avuga ko hakiri ariko imbogamizi za bamwe mu bana batifuza gusubira mu mashuri asanzwe ahubwo bifuza kwiga imyuga gusa ngo rimwe na rimwe bakabishyigikirwamo n’ababyeyi babo.

Ati “Tubasaba gusubira mu mashuri bahereye ku mwaka bari bagezemo kuko abatishoboye bishyurirwa amafaranga y’ifunguro, ibikoresho by’ishuri n’impuzankano. Iyo bize mu mashuri abegereye babona n’umwanya wo konsa abana babo ariko ikibazo usanga benshi batagishaka amashuri asanzwe ahubwo bashaka imyuga kubera kwitakariza icyizere.”

Abafatanyabikorwa mu bikorwa byo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no gufasha abana babyaye basabwa kutegera abana bahuye n’ibibazo gusa ahubwo bakwiye no kujya begera imiryango yabo, hagasesengurwa impamvu ikibazo cyageze mu muryango.

Ikindi asaba imiryango ntangarugero kujya bafasha indi miryango kugira ngo irusheho kwita ku bana babo bahuye n’ibibazo byo guterwa inda.

By’umwihariko asaba ababyeyi b’abo bana kumva ko n’ubwo umwana yahuye n’ibibazo bakwiye kumwumva bakanaharanira kumusubiza mu ishuri aho kumugira igicibwa.

Agira ati “N’ubwo hajemo ibibazo ariko umubyeyi agomba gufata umwana haba mu byiza cyangwa mu bibi kuko afite inshingano yo kumufasha gukura no kuzabaho mu gihe kizaza. Bakwiye rero kubyumva bakabasubiza mu ishuri aho kubatererana.”

Umwe mu bana babyaye muu buryo butateganyijwe wo mu Murenge wa Rwimbogo avuga ko gutwara inda kenshi biterwa no gushukishwa ibintu ariko by’umwihariko ngo nta makuru baba bafite ku buzima bw’imyororokere n’ingaruka bahura na zo mu gihe bishoye mu ngeso z’ubusambanyi.

Ati “Umuntu iyo akiri mu ishuri hari amakuru make aba afite, ariko ababyeyi ntibapfa kubituganiriza birakomeye kuko ubona baba batatwitayeho.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ndatemwa mu Murenge wa Kiziguro, Rwaka Ignace Elyse, avuga ko impamvu zituma abana bataganirizwa ku buzima bw’imyororokere biterwa n’uko abakwiye kubaganiriza baha umwanya akazi bakawima umuryango, ndetse n’ikibazo cy’ikoranabuhanga.

Avuga ko ibi bigira ingaruka nini kuko ibyo umwana abuze ku babyeyi abibwirwa n’abandi bamwerekeza mu nyungu zabo.

Abafite aho bahuriye no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina basabwe kuganiriza imiryango ifite ibibazo ndetse n'abana
Abafite aho bahuriye no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina basabwe kuganiriza imiryango ifite ibibazo ndetse n’abana

Agira ati “Mu buzima, abana bakenera ababyeyi ku nama n’impanuro cyane ku buzima bw’imyororokere yabo, iyo utabimuganirije abandi babimubwira bamwerekeza mu nyungu zabo.”

Umwe mu bafatanyabikorwa mu gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina no gufasha abana babyaye imburagihe mu Karere ka Gatsibo, Réseau Culturel Sangwa uterwa inkunga na Plan International avuga ko kugira ngo ibibazo by’ihohoterwa bicike ari uko habaho ibiganiro mu muryango, gushyira imbere kubana mu mahoro, kudahezanya ku mitungo no guharanira iterambere ry’umuryango.

Umuhuzabikorwa w’uyu muryango, Odette Musengimana, avuga ko ubukangurambaga bakora babunyuza mu mikino kuko yitabirwa na benshi.

Ati “Tuzifashisha imikino kuko ihuza urubyiruko rwinshi n’abakuru ariko hari n’ikindi cyo kuganira no kwigisha binyuze mu nyandiko nk’imivugo, imigani miremire kuko ababyeyi uyu munsi ntibafite icyo bavuga, twataye umuco wo gusoma, guca imigani no kwandika, iyo umwana adafite aho abirebera akabura n’ubimubwira, aba rubebe.”

Ku wa 02 Ukuboza 2021, ubwo hatangizwaga uyu mushinga wo kwimakaza ibiganiro mu miryango, hanagaragajwe ubushakashatsi bwakozwe mu mirenge ya Kiziguro na Rwimbogo aho abana bagaragaje ko ababyeyi babo batabaganiriza ku buzima bw’imyororokere yabo, ababyeyi na bo bamwe bagaragaza ko batazi ibigize ihohoterwa rishingiye ku gitsina ariko n’abayobozi bavuga ko batabona umwanya munini wo kwigisha imiryango ku ihohoterwa kubera izindi gahunda za Leta baba bafite.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka