Amarerero ntafasha abana gusa anafasha ababyeyi babo - Meya Gasana

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko amarerero y’abana adafasha mu gukangura ubumenyi bw’abana gusa ahubwo anafasha ababyeyi babo kumenya gutegura indyo yuzuye.

Hanashyirwa ibikorwa remezo bifasha abana kwidagadura
Hanashyirwa ibikorwa remezo bifasha abana kwidagadura

Akarere ka Gatsibo gafite amarerero y’abana, ECD, (Pre-Primary) 186, yubatswe ku bufatanye bw’abafatanyabikorwa n’akarere ndetse abanyeshuri bakaba bagaburirwa ibiribwa bitangwa n’ababyeyi n’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere.

Uretse ayo marerero harimo kubakwa andi atatu mu Mirenge ya Rwimbogo, Muhura na Ngarama buri ryose ikazuzura itwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 33 atangwa n’akarere ndetse na AEE aho buri wese atanga 50%.

Hari n’andi akorera mu ngo z’abaturage aho buri mudugudu ufite amarerero atatu, ibiribwa bigatangwa n’ababyeyi babo.

Aya ngo urugo abana bahuriramo ubuyobozi buhubaka ubwiherero bwujuje ibisabwa, amashyiga meza ndetse hakanashyirwa ikigega gifata amazi.

Ababyeyi bazanye ibiryo byo guteka banigishwa uko bategura indyo yuzuye
Ababyeyi bazanye ibiryo byo guteka banigishwa uko bategura indyo yuzuye

Mu byo amarerero yakemuye ngo harimo ihohoterwa ryo mu ngo, umwana gutangira ishuri yarakangutse ubwonko n’ababyeyi bakabona umwanya wo gukora imirimo yabo kimwe no kumenya gutegura indyo yuzuye.

Ati “Ibyo yakemuye ni byinshi, umwana atangira amashuri abanza yarakangutse mu bwonko, abana bamenya kugira isuku bakiri bato kuko atajya ku ishuri atakarabye ariko na none ababyeyi babona umwanya wo gukora imirimo yabo kuko umwana ntaba akimuvuna, ariko igikomeye aho abana bahurizwa ababyeyi bajyayo kuhigira gutegura indyo yuzuye n’isuku bisaba.”

Avuga ko ngo ubundi ababyeyi bajyaga bababwira ko kubona indyo yuzuye bihenze ariko ubu ngo bamaze kubibona ko ari ibiribwa bihingira ubwabo.

Agira ati “Hari ababyeyi bumva ko indyo yuzuye ari ibiryo biturutse mu masoko rusange (Supermarket), ariko bamaze kubibona ko indyo yuzuye ahubwo iruta iyindi ni ibiribwa bihingira. Icyo biga ni uburyo bwo kubiteka no kubitegurana isuku.”

Ku babyeyi bagifite imyumvire ko kubona ibiribwa by’abana bagiye mu irerero bigoye mu gihe bakennye, Gasana avuga ko ibyo ari imyumvire kuko n’ubundi babagaburira mu ngo.

Avuga ko kujyana umwana mu irerero bituma ahubwo ababyeyi babona umwanya uhagije wo kubashakira ibiribwa n’ibindi nkenerwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka