Gatsibo: Hararebwa impamvu bishyuza ingurane mu gihe akarere kazi ko bishyuwe

Bamwe mu baturage bari bafite ubutaka ahubatswe urugomero rw’amazi yifashishwa mu kuhira imyaka mu gishanga cya Rwangingo gihuriweho n’Akarere ka Gatsibo n’aka Nyagatare, bavuga ko babuze ingurane y’imitungo yabo Akarere ka Gatsibo kakavuga ko bazi ko abaturage bose bishyuwe.

Aho uru rugomero ruri abaturage bavuga ko imitungo bari bahafite itishyuwe
Aho uru rugomero ruri abaturage bavuga ko imitungo bari bahafite itishyuwe

Mu mwaka wa 2015 nibwo hatangiye gutunganywa igishanga cya Rwangingo gihuriweho n’akarere ka Gatsibo n’aka Nyagatare kugira ngo gihingwemo umuceri n’ibigori.

Urugomero rw’amazi azuhira imyaka rwashyizwe mu Karere ka Gatsibo, ahantu hari ubutaka bw’abaturage. Ni umushinga wateguwe na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ushyirwa mu bikorwa na Rural Sector Support Project (RSSP).

Ancille Nyiramugwera utuye mu mudugudu wa Kavumu, Akagari ka Rubira mu Murenge wa Gitoki avuga ko hubakwa urugomero mu mwaka wa 2015, batwaye ubutaka bwe yahingagaho ibijumba n’amasaka.

Ubundi butaka bwe ngo bwatwawe hakorwa ubusitani bwateweho ibiti kugira ngo urugomero rudatwarwa n’isuri.

Ati “Ahari urugomero hari amaterasi yanjye atatu ntacyo banyishyuye. Indi terasi ya kane bateyemo ibiti nari mpafite urutoki bishyura insina gusa, ubutaka reka nta kwishyurwa”.

Avuga ko ntaho yagejeje ikibazo cye kuko yari azi ko ubuyobozi bubizi neza dore ko ngo bwari bwarabijeje ko bagomba guhabwa ingurane mu mafaranga cyangwa imirima yo guhinga.

Umubare w’abafite ikibazo cyo kudahabwa ingurane z’imitungo yabo ntuzwi, cyane ko ntaho bagaragaje ikibazo cyabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe ubukungu, Manzi Theogene, ku wa Kabiri tariki ya 09 Werurwe 2021, yatangarije RBA ko icyo kibazo batari bakizi kuko ahubwo bazi ko abaturage bose bishyuwe.

Yavuze ko icyakora bagiye gukora igenzura ikizarivamo akaba ari cyo bazashingiraho bafata icyemezo.

Agira ati “Jyewe nzi ko abantu bahariya bose bahawe ingurane ariko niba uyu munsi hari abantu bavuga ko hari ikibazo cyo kutayihabwa, tugiye gufata umwanya nk’ubuyobozi bw’akarere ndetse n’abadufashije gukora uriya mushinga ikibazo tugikurikirane, turebe ukuri ku ishingiro ryacyo, turebe n’imyanzuro byose n’igisubizo”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka