Gatsibo: Abayobozi bibukijwe ko gukumira ibiza ari inshingano za buri wese

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Kayisire Marie Solange, yibukije abayobozi mu Karere ka Gatsibo, cyane cyane inzego zegereye abaturage, ko bakwiye gukora ibishoboka byose bagakumira ibiza kuko iyo bidakozwe biteza umutekano mucye.

Minisitiri w'Ibikorwa by'Ubutabazi, Kayisire Marie Solange
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Kayisire Marie Solange

Yabibibukije ku wa Gatatu tariki ya 09 Werurwe 2022 mu nama Mpuzabikorwa y’Akarere, yahuje abayobozi kuva ku rwego rw’Umudugudu kugera ku Karere.

Minisitiri Kayisire yabwiye abo bayobozi ko Igihugu gihangayikishijwe n’ibiza bihitana abantu bikanangiza ibikorwa remezo buri mwaka, abasaba kongera ingufu mu guhangana nabyo, kuko biteza umutekano mucye mu baturage bikadindiza iterambere.

Yagize ati “Iyo ibiza bibaye mu byangirika harimo ibikorwa remezo bya Leta n’ibikorwa by’abaturage. Inshingano rero ni izacu twese, tugomba gufatanya no kubishyira mu bikorwa. Iyo umuturage ahuye n’ibiza bimutera umutekano mucye bikadindiza n’iterambere rye, rero tugomba kumufasha hakiri kare.”

Yakomeje agira ati “N’ubwo dutabara abahuye n’ibiza ntiduha umuturage wahuye nabyo ibyo yahombye byose, tumuha igice. Mu by’ukuri imbaraga zagashyizwe mu gukumira, kandi birashobora bitewe n’imiterere y’akarere kanyu.”

By’umwihariko yasabye abaturage gukora ibishoboka nabo bakirinda ibiza ubwabo, bakubaka inzu bakibuka kuzizirika ibisenge, guha amazi inzira no kubaka imisingi y’inzu ifite n’ibitebe bizishyigikira. Hari kandi gufata amazi y’imvura, kurwanya isuri no gutera ibiti bikikije amazu.

Yasabye abaturage kandi kwirinda kureka igihe imvura igwa irimo imiryabyo, no kutanyura hejuru y’ibiraro byarengewe n’amazi kuko naho hakunze kubera impanuka, ndetse no kwirinda gukoresha ibyuma by’ikoranabuhanga mu mvura.

Yabwiye abayobozi ko inzego z’ibanze zifite inshingano yo gushyira mu bikorwa politiki za Leta, kandi ko aho bikorwa neza usanga akazi koroshye, abasaba kongera imbaraga mu gukangurira abaturage kwitabira gahunda za Leta zibafasha iterambere.

Yabasabye Kurangwa n’indangagaciro z’ubunyangamugayo, kwegera abaturage no kubakemurira ibibazo kugira ngo umuturage ahore ku isonga, no gusigasira ibyagezweho.

Iyo nama Mpuzabikorwa y’Akarere yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Turengere umwana, twubake umudugudu uzira icyaha".

Muri iyo nama Abakuru b’Imidugudu yabaye indashyikirwa mu gushishikariza abaturage gutanga imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza ku gihe, kugira umudugudu utagira icyaha no mu bindi bikorwa biteza imbere abaturage, bahawe umwanya batanga ubuhamya ku buryo bakoresha mu kwesa imihigo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka