Gatsibo: Abashyizwe mu manegeka n’ikorwa ry’umuhanda barizezwa kwishyurwa

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, arizeza abaturage bagizweho ingaruka n’ikorwa ry’umuhanda Kabarore-Nyabicwamba bakisanga mu manegeka, ko umwaka w’ingengo y’imari utaha bazishyurwa bakajya gutura ahandi.

Gusohoka mu rugo byasabye bamwe kwishyiriraho inzira
Gusohoka mu rugo byasabye bamwe kwishyiriraho inzira

Abitangaje mu gihe bamwe mu baturage bavuga ko n’ubwo babonye umuhanda ariko na none bafite imbogamizi zo gusohoka mu nzu kubera gusigara bahanitse ku mukingo.

Mu Karere ka Gatsibo harimo kubakwa imihanda ireshya na kilometero 80 ku nkunga ya Banki y’Isi, harimo uwa Kabarore –Nyabicwamba.

Niyonsaba Jean de Dieu wo mu mudugudu wa Marimba, Akagari ka Marimba Umurenge wa Kabarore, avuga ko ikorwa ry’umuhanda baryishimiye kuko ari iterambere kuri bo.

Ariko na none ngo bafite ikibazo kuko ikorwa ryawo ryabasize mu manegeka bakaba badahabwa ingurane ngo bimukire ahandi.

Ati “Umuhanda turawemera kuko ni iterambere ryacu twese muri rusange ariko nibura n’uwo bagonze ntahabwa ingurane ngo ave imbere y’umuhanda. Mfite impungenge z’uko umwana yamanuka cyangwa nanjye tukagwa mu muhanda, ubu ndanagannye”.

Mutuyimana Ferdinand avuga ko ikorwa ry’umuhanda ryamusize mu manegeka ku buryo asa n’uwutuyemo kuko nta metero bamusigiye imbere y’umuryango byongeye inzu ye ikaba yariyashije.

Agira ati “Inzu yarasadutse, twabibwiye abayobozi baratwandika batubwira ko bazaza kudusura ntiturababona. Nk’ubu nsohoka nkandagira mu muhanda nta metero irimo, hari ibiti by’isombe barimbuye ntibabyishyura”.

Uretse aba hari n’abandi bavuga ko imivu y’amazi yayobowe mu nzu zabo kubera gukora nabi imiferege y’amazi.

Mu kiganiro na RBA, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yavuze ko icyo kibazo kizwi ndetse yizeza ko umwaka utaha w’ingengo y’imari abo baturage bazishyurwa bagashaka ahandi bimukira hatari mu manegeka.

Ati “Abo turabazi, urabona mu gukora umuhanda turabanza tukishyura abari aho umuhanda uzanyura, hanyuma abari mu nkengero bigaragara ko bari mu manegeka na bo tukababarira, twarababariye bose tuzabishyura mu ngengo y’imari y’umwaka utaha”.

Na ho kuba hari abangirijwe ibikorwa bakaba batarishyurwa yavuze ko biterwa n’uko imihanda ikorwa mu byiciro bitandukanye mu myaka irenze umwe, ndetse n’ingengo y’imari yose idahari ahubwo haba hari amafaranga yishyura imitungo y’aho ibikorwa bitangirira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka