Gatsibo: Ba rwiyemezamirimo bananirwa inshingano batuma hari amavuriro y’ibanze adakora neza

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko kuba hari amavuriro y’ibanze adakora neza biterwa n’uko hari ba rwiyemezamirimo bayahabwa bagakora ibinyuranye bakayamburwa.

Hari amavuriro amwe adakora kubera ubunyangamugayo buke bwa ba rwiyemezamirimo
Hari amavuriro amwe adakora kubera ubunyangamugayo buke bwa ba rwiyemezamirimo

Meya Gasana avuga ko n’ubwo atibuka umubare w’amavuriro y’ibanze adakora neza, ariko ari macye ugereranyije n’ahari mu karere.

Avuga ko amenshi muri ayo mavuriro yari yarahawe ba rwiyemezamirimo babigize umwuga bayakoresha nk’uko biteganywa n’amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima, ariko bamwe bakora amakosa barayamburwa.

Ati "Hari hakeya ba rwiyemezamirimo bamwe na bamwe baza bikabananira kubera ubumenyi budahagije cyangwa se bagashaka gutanga serivisi iri hanze y’amabwiriza MINISANTE yatanze".

Avuga ko iyo Ikigo cy’igihugu cy’ubwishingizi (RSSB) gikoze isuzuma ritunguranye kigasanga atarubahirije amabwiriza bahita bamuhagarika.

Yongeraho ko iyo rwiyemezamirimo ahagaritswe akarere kihutira gushaka umuforomo uvuye ku kigo nderabuzima agatanga serivisi ku ivuriro ry’ibanze, mu gihe hagikorwa ipiganwa ry’undi rwiyemezamirimo warifata.

Uwo muyobozi akomeza avuga ko n’ubu harimo gukorwa ipiganwa rya ba rwiyemezamirimo bazajya gukoresha amavuriro y’ibanze atabafite.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

NGEWE UKO MBIBONA NTABWO POSTE DE SANTE ZIZAKORA NEZA ZITAREGURIRWA IBIGO NDERA BUZIMA DORE KO BA RWIYEMEZA MIRIMO BAGENDA BANANIRWA KUBERA IMPAMVU ZIGIYE ZITANDUKANYE RWOSE NDABONA UMUTI ARI KUZEGURIRA IBIGO NDERA BUZIMA BURUNDU KUZO BATAYE NIBWO UBUZIMA BWA RUBANDA BUZITABWAHO NEZE
.

GASORE ERIC yanditse ku itariki ya: 7-07-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka