Ibyagoye Richard Gasana mu gihe amaze ari Meya wa Gatsibo

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard avuga ko mu myaka amaze ayobora Akarere yahuye n’imbogamizi zijyanye no gukura abaturage mu bukene ahanini bishingiye ku myumvire mike irimo aborozwaga amatungo bagahita bayajyana ku isoko.

Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo, Richard Gasana
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Richard Gasana

Abitangaje mu gihe uyu mwaka biteganyijwe ko haba amatora mu nzego z’ibanze bamwe mu bayobozi b’uturere basoje manda ebyiri bagasimburwa n’abandi bashya.

Richard Gasana uyobora Akarere ka Gatsibo guhera mu mwaka wa 2011 avuga ko nta muyobozi usoza manda mu gihugu cye kuko ashobora kuba atari umuyobozi w’Akarere ariko agakora ikindi cyateza igihugu imbere.

Ati “Ntabwo umuyobozi ubundi ajya arangiza manda, manda mu gihugu cyawe ntabwo ibaho. Nshobora kuba ntari umuyobozi w’akarere nkajya gukora ikindi kandi na cyo giteza imbere igihugu nanjye kikanteza imbere, nta manda rero dufite, manda irangiye ni iyo twatorewe n’abaturage muri aka karere ariko mu gihugu turacyarimo, turacyakorera igihugu, tuzakomeza no kugikorera.”

Mu gihe yari umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard avuga ko yahuye n’akazi katoroshye ko kurandura ubukene mu baturage no kubahindurira imyumvire.

Yagize ati “Hari ubukene bujyanye n’ibyo batunze ndetse n’ibyo bazi. Abaturage badafite ubumenyi buhagije kugira ngo tubane na bo, bajyane abana babo mu ishuri, bishyure mituweli rimwe na rimwe bakumva ko ari inkeke bashyirwaho, undi ukamuha inka mu gitondo akaba yayigurishije, ukamuha ihene akayizindurira ku cyokezo, ukamwongera indi, twagiye duhura n’izo mbogamizi.”

Avuga ko n’ubwo bahuye n’imbogamizi zijyanye no guhindura imyumvire y’abaturage ndetse n’ubukene ariko bigishijwe bikomeye ndetse banishakamo ibisubizo.

Avuga ko nk’abayobozi bahoranaga inyota yo gukora ariko nanone bakagorwa n’ubushobozi buke ku buryo batabashaga gukemura ibyifuzo by’abaturage byose.

Ati “Ubushobozi bwagiye buba bukeya rwose, ingengo y’imari ugasanga abaturage ibyo bifuza biri muri miliyari 60, twajya gutora ingengo y’imari tugatora miliyari 20, akaba makeya ugasanga rimwe na rimwe imbaraga umuntu afite ntabwo arimo azikoresha neza ariko tukamenya ko ari bwo bushobozi bw’igihugu.”

Meya Richard Gasana avuga ko ariko bakoze ibishoboka byose, ubu akaba yishimira ko imyumvire y’abaturage imaze kuzamuka ku buryo abazamusimbura batazagorwa cyane.

Ikindi ngo ni uko ubushobozi bw’Igihugu na bwo bugenda buzamuka bityo manda y’abazamusimbura ngo bakaba bazagiriramo ibihe byiza mu byo bazakora bigamije guteza imbere abaturage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Totally true personally speaking

Alias yanditse ku itariki ya: 20-11-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka