Gatsibo: Abantu 65 bafatiwe mu nzu basenga

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 03 Mata 2021, abantu 65 bafatiwe mu nzu basenga kandi bitemewe kubera kwirinda Covid-19, bireguza ko basengeraga uwabaswe n’ibiyobyabwenge.

Bafashwe basenga banyuranyije n'amabwiriza yo kwirinda Covid-19
Bafashwe basenga banyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19

Abo baturage bafatiwe mu mudugudu wa Nyakayaga, akagari ka Bukomane mu Mmurenge wa Gitoki, bafatirwa kwa Nyarwaya James w’imyaka 35 y’amavuko bari mu nzu basenga, nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage.

Mu bafashwe harimo Pasiteri Butera Théogène w’imyaka 52 y’amavuko akaba asanzwe ayobora itorero ry’Ubumwe bw’abana b’Imana risanzwe rikorera mu Murenge wa Kiziguro.

Bakimara gufatwa ngo babwiye Polisi ko bari baje gusengera Nyarwaya James ngo wabaswe n’ibiyobyabwenge kugira ngo abireke.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdoun Twizeyimana, aributsa abaturage ko Covid-19 ntaho yagiye ahubwo bakwiye gukaza ingamba zo kiyirinda.

Anabibutsa ko insengero zujuje ibisabwa zafunguwe bityo bakwiye kuba arizo bajya gusengeramo.

Ati "Kubahiriza amabwiriza buri wese akabigira ibye ni ingenzi, kuba hari ibikorwa byafunguwe harimo n’insengero bityo, bakwiye kugana izujuje ibyangombwa bagasenga".

Uko ari 65 babarizwa mu madini atandukanye arimo ADEPR, Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi, abakatolike, Eglise Vivante na Anglican, mu bafashwe hakaba harimo abagore 33, abagabo 12 n’abana 20 bakaba baturutse mu mirenge ya Rwimbogo, Rugarama, Gitoki na Kageyo.

Bose uko 65 bakaba bajyanywe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kabarore kugira ngo bigishwe banacibwe n’amande.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka