Gatsibo: Barasaba gusanirwa ikiraro kugira ngo bongere kugenderana
Abaturage b’Akagari ka Mayange na Kibare mu Murenge wa Nyagihanga Akarere ka Gatsibo, barasaba gusanirwa ikiraro gica mu kirere kuko cyangiritse bigahagarika imigenderanire hagati yabo ndetse n’abandi babagana.

Ikiraro cyo mu kirere gihuza utugari twa Mayange na Kibare, munsi yacyo hagacamo umugezi wa Warufu.
Ndungutse Theogene avuga ko imbaho zatangiye kwangirika ndetse n’ibyuma byo ku mpande byacitse, ku buryo gikoreshwa n’abashirutse ubwoba.
Avuga ko mu ntangiriro z’ukwezi kwa kabiri 2021, bishatsemo ubushobozi nk’abaturage batangira kwiyubakira ikindi kiraro ku ruhande imvura ibaye nyinshi umugezi uruzura ibyo bari bamaze kubaka bitwarwa n’amazi.
Avuga ko ubuyobozi bwabimenyeshejwe ariko ntacyo bari babafasha.
Ati "Urumva ibyo twari twakoze byaragiye, kiriya kiraro cyadufashaga cyane guhahirana ariko ubu moto ntiyacaho ndetse n’abafite ubwoba ntibahaca kubera ibyuma byo ku mpande byavuyeho. Mu mugezi ntiwanyuramo kuko hari ubwo amazi aba ari menshi."

Umunyamabanga Nnshingwabikorwa w’Akarere ka Gatsibo, Jolly Natukunda, avuga ko iki kibazo bakizi ariko nta bushobozi nk’akarere bwo gusana icyo kiraro ariko bakiganiriyeho na RTDA kandi bemeye kuzagisana.
Yagize ati "Kugisana birenze urwego rwacu, twabiganiriye na RTDA hari imihanda irimo gukorwa nkeka nisoza uyu mwaka, utaha bashobora gutangira gusana kiriya kiraro."
Ohereza igitekerezo
|
Ibi biraro ntabwo byagenewe kunyurwaho na za moto! Binyurwaho n’abanyamaguru gusa. Gusaza imburagihe byatewe no gukoreshwa nabi.