Uyu mwaka urarangira amashuri 60% afite ibikoresho by’ikoranabuhanga

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe Ikoranabuhanga, Imyuga n’Ubumenyi Ngiro, Claudette Irere, avuga ko umushinga wa BRITE wabashije gushyira amasomo kuri murandasi, hakaba hasigaye uruhare rwa Leta mu gutanga mudasobwa na murandasi mu mashuri yose, ku buryo ngo bigenze neza uyu mwaka uzarangira bageze ku kigero cya 60%.

Yabitangaje ku wa Kabiri tariki ya 22 Werurwe 2022, ubwo yasuraga ishuri rya TVET Gatsibo riri mu Karere ka Gatsibo mu rwego rwo kureba imyigishirize no kumenya imbogamizi ziri mu kwigisha binyuze mu ikoranabuhanga.

Abanyeshuri bavuga ko kwigishwa hifashishijwe ikoranabuhanga bituma babasha gusubiramo amasomo neza
Abanyeshuri bavuga ko kwigishwa hifashishijwe ikoranabuhanga bituma babasha gusubiramo amasomo neza

Ongara Steven wiga mu mwaka wa kane mu bijyanye n’amashanyarazi avuga ko kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga bibafasha cyane kuko biborohera kubyumva ariko by’umwihariko ibyo bize bikajyana no kubishyira mu bikorwa.

Ati “Iyo turimo kubyiga biba bihuriye mu kintu kimwe, ubumenyi no kubishyira mu bikorwa (Theoretical and Practical) bidufasha kumva neza, niba hari isomo twiga, igikoresho cyifashishwa ubona n’ifoto yacyo bitakugoye bityo tukarushaho kubyumva neza.”

Uwera Dinnah na we wiga ibijyanye n’amashanyarazi avuga ko kwigira ku ikoranabuhanga bibafasha gusubira mu masomo neza batagombye gusubirishamo umwarimu mu gihe yigisha.

Yifuza ko bishobotse amashuri yose yashyirwamo uburyo bwo kwigisha abanyeshuri binyuze mu ikoranabuhanga.

Agira ati “Hari igihe abantu baba badafite ikoranabuhanga bikabagora mu myigire kuko hari igihe ku ishuri ari no mu rugo biba bidahari. Twasaba ko bakongera uburyo mu bigo by’amashuri byose abanyeshuri bakwiga hifashishijwe ikoranabuhanga kuko birafasha cyane kurusha kwiga mu buryo busanzwe.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, avuga ko uyu mushinga wo kwigisha abanyeshuri hifashishijwe ikoranabuhanga watangijwe umwaka ushize kandi utangirizwa ahantu hatari mu ishuri.

Avuga ko gusura uyu mushinga mu ishuri byari mu buryo bwo kureba mu ishuri uko umushinga urimo gukora aho abanyeshuri bigishwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Avuga ko ku giti cye byamuteye inyota bituma batekereza uburyo byakorwa ku masomo yose.

Ati “Ntabwo birimo gukoreshwa mu masomo yose ni amwe n’amwe kubera ko ari umushinga w’igihe gito cy’imyaka ibiri, bivuze ko ibyo bari gukora ntibyakundaga muri iki gihe. Byaduteye inyota rero bituma natwe twatekereza uburyo twabikora, tukabikoresha ku buryo byajya ku masomo menshi ashoboka.”

Irere avuga ko 60% by'amashuri azaba afite ibikoresho by'ikoranabuhanga mbere y'uko uyu mwaka urangira
Irere avuga ko 60% by’amashuri azaba afite ibikoresho by’ikoranabuhanga mbere y’uko uyu mwaka urangira

Akomeza avuga ko by’umwihariko mu mashuri ya TVET iyo ishuri ridafite ibikoresho bihagije bagakoresha uburyo bwo kwigisha buvanze n’ikoranabuhanga n’ubundi, umwarimu agomba kuba ahari, bituma umunyeshuri agira umwanya wo kubona ibyo atari kubona.

Ikindi ni uko ngo bifasha mwarimu kwigisha kuko kenshi avuga ibintu umunyeshuri abasha kubona no kubisobanura bikamworohera.

Avuga ko uyu mushinga wabashije gushyira amasomo kuri murandasi hasigaye uruhare rwa Leta mu gutanga mudasobwa na murandasi mu mashuri yose kuburyo ngo bigenze neza umwaka utaha uzarangira bageze ku kigero cya 60%.

Ati “Ubu ni akazi kacu nka Leta kugira ngo amashuri yose ahabwe ibikorehso yifuza mudasobwa na murandasi, ibi navuga ko n’ubundi ari ibintu duhora dukora, uyu mwaka nibigenda neza tuzaba twongereye ku mashuri dusanzwe n’ubundi dufite ku kigero cya 53%, tuzaba twongereyeho byibuze turi ku kigero cya 60%.”

Ruth Mukakimenyi umukozi wa Mastercard Foundation avuga ko bafasha abafatanyabikorwa batandukanye by’umwihariko muri uyu mushinga bakaba bafasha EDC (Education Development Center) mu mushinga wa BRITE (Building Resilience in TVET Through E-learning), yafashije kugira ngo abanyeshuri bakomeze kwiga no mu bihe bikomeye bya COVID-19.

Avuga ko ibi byanafasha mu gihe haza ibindi biza kuko amasomo ari kuri murandasi bityo abanyeshuri bakomeza bakiga mugihe cyose babasha kuyibona.

Nka Mastercard Foundation bishimira uko ubu buryo bwashyizwe mu bikorwa kuko abanyeshuri babyishimiye kuko uretse kwiga bari ku ishuri babasha no kwiga bari mu ngo zabo.

Ati “Kuba abanyeshuri barakomeje kwiga jye nishimiye ko byabashimishije kuko bashobora gukomeza kwiga bari mu ngo iwabo atari ngombwa kuba bari mu ishuri ariko ikindi bibafasha no gukomeza gukora ubundi bushakashatsi.”

Abanyeshuri n’abarezi ku ishuri rya TVET Gatsibo bifuje ko bakongererwa mudasobwa kuko bafite 50 gusa mu gihe bafite abanyeshuri 388 barimo abakobwa 142.

TVET Gatsibo ifite amashami arimo umuriro w’amashanyarazi, kubaka imihanda, ubwubatsi no gupima ubutaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka