Mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Rusororo mu Kagari Gasagara mu Mudugudu wa Rugagi haravugwa impanuka y’ubwanikiro bw’ibigori bwaguye, buhitana abantu 10 barimo abagabo batandatu n’abagore bane, abandi babarirwa muri 40 barakomereka.
Abaturage bo mu Kagari ka Kabuye mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo, mu muganda usoza ukwezi kwa Mutarama 2023, batangije igikorwa cyo kwikorera umuhanda w’ibirometero bibiri na metero ijana (2.1km).
Bamwe mu bayoboke b’Itorero Ebenezer Church Rwanda barashinja uburiganya Umuyobozi waryo, Rev Pasiteri Jean-Damascène Nkundabandi, kuko ngo arimo kugurisha urusengero atabibamenyesheje, kugira ngo arye amafaranga wenyine.
Itorero ryitwa Ebenezer rifite icyicaro i Kigali ku Kacyiru rivuga ko urusengero rwaryo ruri i Kinyinya mu Kagari ka Kagugu, mu Mudugudu wa Giheka rurimo kugurishwa amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 300.
Mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 35 y’Umuryango FPR-Inkotanyi, abanyamuryango bayo mu Karere ka Gasabo bakoreye ibirori imiryango 40 yo mu mirenge itandukanye, yasezeranye imbere y’amategeko.
Mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, mu mpera z’icyumweru gishize hateraniye Inteko rusange y’urugaga rw’urubyiruko ku rwego rw’Akarere, yahuriyemo urubyiruko rwo muri Gasabo ruri mu nzego z’urubyiruko zitandukanye, harimo urubyiruko ruri mu nama y’Igihugu y’urubyiruko, urubyiruko rw’abakorerabushake kuva ku rwego (…)
Babyita gutega indege ariko mu mvugo ya nyayo ni ukwicara ahantu bategereje umuntu uza kubajyana ngo abahe akazi, akenshi kaba ari ak’ubwubatsi, aho bategerereza hakaba hitwa ’ku ndege’.
Abaturage 100 batishoboye, bo mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo, barishimira igikorwa cy’umugiraneza wabarihiye mituweli, kuko bizabafasha kwivuza batararemba.
Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu cyaro ku rwego rw’Akarere ka Gasabo wizihirijwe mu Murenge wa Jabana mu Kagari ka Bweramvura. Ibirori byo kwizihiza uyu munsi byitabiriwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imibereho y’abaturage, Urujeni Martine, na Depite Ndangiza Madine wari Umushyitsi Mukuru.
Irushanwa ry’umupira w’amaguru mu bakiri bato rya Kabuye Youth League, ryateguwe n’ikipe ya Esperance isanzwe ikina no mu cyiciro cya kabiri, ryegukanywe n’ikipe ya Real Foundation nyuma yo kunganya na Kabuye Better Foundation 1-1, zombie zomu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.
Umuryamuryango FPR-Inkotanyi mu Kagari ka Musezero, Umurenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo, wishimiye kunguka abanyamuryango bashya 273, hamwe n’umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza urenga amafaranga miliyoni enye, yabonetse kuri iki Cyumweru.
Grace Umugwaneza na Wenceslas Rutagarama bo mu Mudugudu wa Byimana, Akagari ka Musezero mu Murenge wa Gisozi w’Akarere ka Gasabo, barushije bagenzi babo amajwi mu matora y’Abunzi bitewe n’uko bita ku buzima bw’abaturanyi babo.
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu Murenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, barishimira ko bamaze kwesa imihigo ku kigero cya 96%.
Umukarani w’ibarura witwa Uwimpuhwe Josiane, yagize ibyago byo kuribwa n’imbwa yo mu rugo rw’umugabo witwa Kanani Jean Robert.
Ku itariki ya 20 z’ukwezi gushize, nibwo sitasiyo y’amashanyarazi ya Gasogi yasurwaga mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 y’ubutwererane hagati y’u Rwanda n’u Buyapani. Icyo gihe yasuwe nka kimwe mu bikorwaremezo byubakwaga ku nkunga ya Leta y’Ubuyapani, isurwa na Minisitiri w’Ibikorwaremezo Dr. Ernest Nsabimana ari (…)
Daniel Bagaragaza uzobereye mu gutoza imbwa kuva mu mwaka wa 2007, avuga ko yashoye miliyoni 17Frw mu kugura ubutaka bwo kuzajya ahambamo imbwa n’injangwe zapfuye.
Abasigajwe inyuma n’amateka bibumbiye muri Koperative ‘Abakomezamwuga’, bakorera mu Murenge wa Kacyiru mu Karere ka Gasabo, bavuga ko umwuga wo kubumba amavaze ategurwamo indabo wabahinduriye ubuzima, kuko byabafashije kwiteza imbere.
Inama ya Komisiyo y’Imiyoborere myiza mu Muryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’Umujyi wa Kigali yateranye tariki 24 Nyakanga 2022 mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Gasabo. Bahuriye mu nama hamwe n’abandi bashinzwe imiyoborere myiza mu nzego zitandukanye zo mu Mujyi wa Kigali bagamije kurebera hamwe aho gahunda ya Guverinoma (…)
Uwitwa Mutiganda Jean De la Croix ukora umwuga w’ubwubatsi(umufundi) avuga ko ababazwa no kubona hari abana batiga kubera ubukene no kutagira amashuri hafi, akaba yariyemeje gushyira ishuri iwabo mu Kiliza, mu Kagari ka Nyabikenke mu Murenge wa Bumbogo w’Akarere ka Gasabo.
Ku isabukuru yo Kwibohora ku nshuro ya 28, ku wa Mbere w’iki cyumweru, inzego zinyuranye mu Gihugu zirimo Akarere ka Gasabo zagaragaje ibyagezweho mu mwaka w’Ingengo y’Imari ushize wa 2021/2022, birimo ibikorwa remezo biteza imbere ubukungu n’imibereho myiza y’Abaturage.
Umuturage ufite Ubwenegihugu bw’u Bushinwa witwa Lu Fengzhen(Abigail) aravuga ko uruganda rw’ibyuma rwitwa Rwanda Special Materials rukorera i Nyacyonga rurara rukora rukabuza abari mu rugo rwe gusinzira.
Uwahoze ari umukinnyi akaba n’umutoza w’umupira w’amaguru (ruhago) mu Rwanda, Jimmy Mulisa, yabwiye urubyiruko rukunda uwo mwuga ko uzabageza kure nibirinda SIDA.
Umujyi wa Kigali wasabye inzego z’ibanze ziwuhagarariye gufasha ingo zose ziwurimo kubona umuriro w’amashanyarazi bitarenze uku kwezi kwa Mata, ariko hari abaturage binubira ko barimo gusabwa ruswa kugira ngo bahabwe iyo serivisi.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko tariki 21 Mata 2022, rwafashe abantu babiri mu Mujyi wa Kigali bari bagiye kugurisha ubutaka butari ubwabo.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Assumpta Ingabire, asaba abatarahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi batinya kuvuga ahajugunywe imibiri, kubyerekanisha nibura inyandiko zitwa ‘tracts’ zitagaragaza umwirondoro w’uwazanditse.
Ubuyobozi bw’Umuryango IBUKA urengera inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi buvuga ko imibiri y’Abatutsi bishwe mu 1994 iri mu rwibutso rw’i Ruhanga mu Karere ka Gasabo izatwikiirwa kuko yangiritse, hagasigara amazina y’abishwe, imyambaro n’ibindi bimenyetso basize, bikazaba ari byo bivuga amateka yabo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo hamwe n’Umuryango IBUKA bafite ibimenyetso byemeza ko hakiri imibiri myinshi itarashyingurwa mu cyubahiro yajugunywe ahantu hatandukanye, bagasaba abantu bose bazi aho iherereye gutinyuka kuherekana.
Polisi ikorera mu Mujyi wa Kigali yatangaje ko ku wa Kane tariki ya 03 Werurwe 2022 yafashe umugore witwa Umutoni Divine, afatirwa mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kicukiro, Akagari ka Nyakabanda, akaba akurikiranyweho gukora icyaha cyo gusindira mu ruhame akanakora ibiterasoni.
Abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu n’ibindi byaha (ASOC), mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki ya 11 Gashyantare 2022, bafashe Musonera Eugene w’imyaka 38 na Nshimiyimana Vedaste w’imyaka 35. Bafatanywe inzoga 387 zitandukanye zo mu bwoko bwa Likeli(Liquors). Musonera yafatanwe amacupa 75 naho (…)
Akenshi uburwayi bwo mu mutwe iyo bufashe umuntu, bivugwa ko ava aho yari ari akagendagenda bityo akaba ashobora kugera kure, ku buryo arenga n’urusisiro rw’iwabo abamubonye mu gihe batamuzi ntibamenye agace aturukamo.