Gasabo: FPR-Inkotanyi muri Musezero yungutse abanyamuryango 273

Umuryamuryango FPR-Inkotanyi mu Kagari ka Musezero, Umurenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo, wishimiye kunguka abanyamuryango bashya 273, hamwe n’umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza urenga amafaranga miliyoni enye, yabonetse kuri iki Cyumweru.

Abanyamuryango bashya barahiye
Abanyamuryango bashya barahiye

Inteko rusange y’uyu muryango yateranye isuzuma ibyagezweho mu mwaka ushize wa 2021/2022, birimo imihanda ya kaburimbo ikomeje gukorwa mu midugudu igize ako kagari.

Iyi nteko yakiriye abanyamuryango bashya 273 barahiriye gufatanya n’abandi mu Iterambere ry’Akagari n’iry’Igihugu muri rusange.

Umwe mu barahiye witwa Niyibigena Joselyne, avuga ko atari asobanukiwe imiterere ndetse n’imikorere ya FPR-Inkotanyi, ariko nyuma yo gusobanurirwa gahunda z’uyu muryango, yiyemeje kuba umwe mu bawugize.

Niyibigena ati "Nsanzwe nkora akazi ko gusuka, Abanyarwandakazi nzabarimbisha ku buryo bwose bushoboka bagaragare neza nk’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi."

Niyibigena avuga ko azanagira uruhare mu gusobanura gahunda z’Umuryango ku batazizi, barimo abana n’urubyiruko.

Umukuru wa FPR-Inkotanyi mu Kagari ka Musezero, Jean de Dieu Rukundo, avuga ko abanyamuryango bashya barahiye ari imbaraga bungutse, cyane ko abenshi ari urubyiruko.

Rukundo akomeza agira ati "Baje kongera imbaraga z’Umuryango mu bikorwa remezo, mu gutanga ibitekerezo byubaka u Rwanda ndetse no gushyigikira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, kuko twamusabye ko yatuyobora."

Rukundo avuga ko hari n’imihanda ya kaburimbo abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Kagari ka Musezero, bahigiye kuzaba barangije gukora ku Isabukuru yo Kwibohora y’Umwaka utaha wa 2023.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Musezero, Egide Habumuremyi, avuga ko muri ako Kagari hari ibilometero byinshi by’imihanda y’igitaka ikeneye gushyirwamo kaburimbo.

Banakoze imurikagurisha ry'ibyo bakora
Banakoze imurikagurisha ry’ibyo bakora

Habumuremyi avuga ko abaturage basabwa gutanga 60% byo kubaka iyo mihanda, Leta ikaba yarabemereye uruhare rungana na 40%.

Inteko rusange ya FPR-Inkotanyi muri Musezero yatangiwemo umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza ungana n’amafaranga miliyoni enye n’ibihumbi 140, akaba azafasha abafite amikoro make bagera ku 1380 kubona serivisi z’ubuvuzi.

Mu myanzuro bafashe kandi harimo uwo kuzagurira ibikoresho by’ishuri abana bakomoka mu miryango itishoboye, bikazakorwa mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka w’Ishuri ugiye gutangira wa 2022/2023.

Padowa asobanurira abanyamuryango bashya amavu n'amavuko ya FPR-Inkotanyi
Padowa asobanurira abanyamuryango bashya amavu n’amavuko ya FPR-Inkotanyi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka