Gasabo: Urubyiruko rweretswe inzira rwacamo ngo rwiteze imbere

Mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, mu mpera z’icyumweru gishize hateraniye Inteko rusange y’urugaga rw’urubyiruko ku rwego rw’Akarere, yahuriyemo urubyiruko rwo muri Gasabo ruri mu nzego z’urubyiruko zitandukanye, harimo urubyiruko ruri mu nama y’Igihugu y’urubyiruko, urubyiruko rw’abakorerabushake kuva ku rwego rw’Akarere kugera ku Kagari, n’abandi.

Muri iyo nteko rusange, hatangiwemo ibiganiro ndetse n’impanuro zitandukanye, ku buryo abayitabiriye hari ubutumwa bw’ingenzi bahakuye bagiye gusangiza bagenzi babo, bukabafasha kwigirira akamaro no kukagirira Igihugu.

Umwe mu barusangije ubuhamya bw’inzira igoranye yanyuzemo ariko ubu akaba yishimira intambwe y’iterambere agezeho, ni Uwitwa Emmanuel Tuyisenge uyobora ikigo gikora ubwubatsi cyitwa ‘TEMACO Builders’. Yasobanuye uburyo yarangije Kaminuza mu bijyanye n’ubutabire (Chimie) akabura akazi yashakaga ariko ak’abafasha abafundi bazwi nk’abayede. Ngo yamaze iminsi agakora avunika cyane, afite n’ipfunwe ry’abamubona, ariko arihangana.

Emmanuel Tuyisenge watangije ikigo cy'ubwubatsi cyitwa ‘TEMACO Builders' yasangije abandi ubunararibonye
Emmanuel Tuyisenge watangije ikigo cy’ubwubatsi cyitwa ‘TEMACO Builders’ yasangije abandi ubunararibonye

Nyuma yaho ngo yaje kubona ako gutwara imodoka aho hantu bubakaga kuko yari afite perimi, nyuma aza no kugira igitekerezo cyo gushaka icyo yakwikorera kijyanye n’ubwubatsi kuko yari atangiye kumenya uko bikorwa.

Ngo yatangije umushinga wo gukora amapave, ariko biramugora kuko nta gishoro gifatika yari afite, akaba ndetse nta bantu bahise bamugirira icyizere ngo bakorane, bamuhe n’amasoko.

N’ubwo hari abamuciye intege bamusaba kubireka kuko yari amaze amezi menshi nta nyungu abona ndetse atishyura n’ubukode, atanahemba abo bakoranaga, ku bw’amahirwe yaje kubona umuntu wabagiriye icyizere abaha isoko i Rubavu, barikora neza, bakomeza gukorana, ndetse bimuha amahirwe yo kunguka n’abandi bakiriya.

Ati "Amapave meza mubona yubakishwa ni twe tuyakora."

Mu bindi byamufashije, harimo ibihembo n’inkunga yagiye ahabwa ku nzego zitandukanye, bituma yagura ibikorwa bye, ubu akaba ageze ku rwego rukomeye rwo gukora ibirenze ibyo yatangiriyeho, gutanga akazi no gutanga ubujyanama ku bandi bakeneye gutera imbere.

Mu gihe urubyiruko rukunze kugaragaza ko ruzitirwa no kutabona igishoro, Munyeshyaka Vincent uyobora Ikigega BDF gitera inkunga imishinga irimo n’iy’urubyiruko, yabwiye urwo rubyiruko kubagana kuko urubyiruko ruri mu bantu bake bamaze guha inguzanyo, arumara impungenge ko mu gihe rwazana umushinga udateguye neza, barufasha kuwunoza.

Ati: “ Ntimuzatinye kuza kwaka inkunga kubera ko amafaranga arahari, igisigaye ni uko muzana imishinga yanyu ikigwa mugaterwa inkunga kugira ngo muhange imirimo izagirira igihugu akamaro namwe itabasize.”

Munyeshyaka Vincent uyobora Ikigega BDF yashishikarije urubyiruko kubagana
Munyeshyaka Vincent uyobora Ikigega BDF yashishikarije urubyiruko kubagana

Munyeshyaka yavuze ko BDF ifite Miliyari umunani z’Amafaranga y’u Rwanda agenewe urubyiruko rwifuza gukora rugatera imbere.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Samuel Dusengiyumva, yabwiye urwo rubyiruko ko kugira ngo rutere imbere rukwiye kwiha intego, rukarangwa n’imyitarire myiza, rugahitamo inshuti nziza, kugira abantu rugisha inama, kumenya aho bashora imari, kandi ntibatinye gutangirira kuri bike kuko hari abo usanga bifuza gutangirira kuri byinshi nyamara nta bumenyi n’ubushobozi buhagije bafite.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, Samuel Dusengiyumva
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Samuel Dusengiyumva

Munyurangabo Evode uyobora urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku muryango wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Gasabo, yashimye impanuro bahawe, avuga ko bagiye kuziheraho bakagaragaza impinduka mu iterambere.

Munyurangabo Evode uyobora urugaga rw'urubyiruko rushamikiye ku muryango wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Gasabo yavuze ko biteguye gukomeza gutanga umusanzu mu kubaka Igihugu
Munyurangabo Evode uyobora urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku muryango wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Gasabo yavuze ko biteguye gukomeza gutanga umusanzu mu kubaka Igihugu

Ati “Bakuru bacu uru Rwanda bararurwaniye mu buryo bw’amasaru, ariko twebwe umusanzu wacu nk’urubyiruko ku Gihugu cyacu ni uko dukomeza kucyubaka kugra ng dufashe Perezida wa Repubulika kugera ku cyerekezo u Rwanda rwihaye rwo guhindurira imibereho Abanyarwanda.”

Munyurangabo avuga ko bimwe mu bikorwa bagizemo uruhare nk’urubyiruko kandi bakomeje, birimo nko kuba barafashije cyane mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19, kubakira abatishoboye no kuboroza, kwigisha abaturage kurwanya imirire mibi no kububakira uturima tw’igikoni, kubaka ibiraro no gutunganya imihanda binyuze mu miganda, kurwanya ibiyobyabwenge n’izindi ngeso zangiza ubuzima, ariko kandi urubyiruko rukaba rwiteguye no kujya mu nzego z’ubuyobozi bw’Igihugu.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline, yashimiye urubyiruko kubera umusanzu warwo mu iterambere ry'Akarere
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline, yashimiye urubyiruko kubera umusanzu warwo mu iterambere ry’Akarere
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka