Ngaboyisonga Jean Claude uri mu barwanye urugamba rwo kubohora Igihugu, ubu nta maboko agira ndetse ayoboye umudugudu ugizwe n’ingo 15 na zo ziyobowe n’abamugariye ku rugamba, barimo abatagira ingingo n’abangiritse mu mutwe.
Ku wa Mbere tariki ya 24 Mutarama 2022, ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi (FRB), bahuguye abakozi 76 bakora imirimo itandukanye mu isosiyete ishinzwe kureberera inyubako ya Intare Arena iherereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Rusororo.
Nyuma y’uko hagaragaye impfu z’abantu barindwi zakurikiye umunsi Mukuru wa Noheri, ahitwa mu Myembe mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo, Ubuyobozi bw’ako Karere bwatangiye kuvana mu baturage izo inzoga.
Ku wa Mbere tariki 27 Ukuboza 2021, nibwo mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo abantu bane basanzwe bapfuye bikekwa ko bazize inzoga y’inkorano banyoye.
Nyuma yo kuvugurura ubuyobozi ndetse n’ibikorwa remezo ku bitaro byitiriwe Umwami Faisal, abayobozi b’ibyo bitaro bagaragaje ko hari gahunda yo gutangira gutanga amahugurwa agenewe gusa inzobere.
Umuryango FPR-Inkotanyi mu Kagari ka Musezero, Umurenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo wungutse abanyamuryango bashya, barahiriye gufatanya na wo guteza imbere amahame ugenderaho mu kuyobora Igihugu.
Abizera b’itorero ry’Abadiventisiti b’umunsi wa Karindwi mu Rwanda bo mu Murenge wa Remera mu mujyi wa Kigali, barishimira kuba biyujurije urusengero rwuzuye rutwaye miliyoni 730 z’amafaranga y’u Rwanda.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko yatangiye gutanga ikinini cy’inzoka guhera kuri uyu wa Mbere tariki 15 Ugushyingo 2021. Biteganyijwe ko abantu bose bagomba kugihabwa guhera ku mwana kugera ku mukuru.
Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwakatiye igifungo cy’imyaka 20 umugabo wasambanyije umwana we akamutera inda.
Umubyeyi witwa Uwamahoro Mediatrice, wo mu Mudugudu w’Urugwiro, Akagari ka Nyagatovu mu Murenge wa Kimironko, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, arasaba ubufasha bwo kubasha kubona icumbi, ndetse n’umwana we agasubira mu ishuri.
Akarere ka Gasabo binyuze mu Nteko rusange z’abaturage, batangije ukwezi ko gukunda igihugu ndetse n’ubukangurambaga bugamije kurandura icyorezo cya Covid-19.
Paruwasi ya Kimihurura yafunguwe ku mugaragaro ku wa Gatandatu tariki ya 2 Ukwakira 2021, ibaye iya 33 mu zigize Arikidiyosezi ya Kigali, iba iya 13 ibyawe na Paruwasi Sainte Famille mu myaka 107 imaze ishinzwe.
Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 26 Nzeri 2021, Polisi yafatiye abantu 64 mu kabari barimo kunywa no kubyina barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Banki ya Kigali yifatanyije n’Umuryango utari uwa Leta witwa ‘Umuhuza’, muri gahunda yo gufasha abaturage kwiyongera ubumenyi, batashye amasomero atatu y’ibitabo mu Murenge wa Rutunga w’Akarere ka Gasabo, ku wa Kabiri tariki 21 Nzeri 2021.
Ikigo gishinzwe Igororamuco (NRS) hamwe n’Umuryango washinzwe na Rugamba Cyprien n’umugore we Daphrose Mukansanga (CECYDAR), basubije mu miryango abana bavuye ku muhanda, barimo n’abari abajura mu ngo z’Abayobozi nk’uko babyivugira.
Muri gahunda y’amarushanwa y’imirenge igize Umujyi wa Kigali mu kurwanya icyorezo Covid-19 hakoreshejwe abatwarasibo, mu Murenge wa Remera w’Akarere ka Gasabo biyemeje kugera kuri buri rugo hakamenyekana abacururiza inzoga munsi y’igitanda.
Umunyerondo witwa Twizerimana Cyirique ukorera mu Kagari ka Ruhango mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo, afungiye kuri Sitasiyo y’Ubugenzacyaha (RIB) muri uwo murenge, akaba akekwaho kwica mugenzi we witwa Bahinyura Alain, bakunze kwita Fils.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo buvuga ko mu bakobwa barenga 420 batewe inda mu mwaka wa 2020-2021, benshi ngo baziterewe mu ngo n’abo bafitanye isano, abandi baziterwa bagiye gusura abahungu mu macumbi (ghetto), icyo bita ’kurya show’.
Hakurya y’Umujyi rwagati wa Kigali muri kilometero zitarenga enye ntibatunzwe no kwicara mu biro cyangwa mu modoka, ahubwo bibereyeho nk’abatuye i Shangasha muri Gicumbi, Kinyamakara muri Nyamagabe, Gishyita muri Karongi cyangwa Juru mu Bugesera.
Koperative yahombejwe n’inkongi y’umuriro mu Gakiriro ka Gisozi mu Karere ka Gasabo ku wa kabiri tariki 17 Kanama 2021, ivuga ko igiye gufata ingamba nk’izo ngenzi yayo yafashe ubwo yari ikimara guhisha ibintu bifite agaciro karenga miliyari ebyiri mu mwaka wa 2019.
Abapolisi bakorera mu Karere ka Gasabo bafashe Arnold Steve Girimpuhwe w’imyaka 23, ukekwaho kwiba moto ebyiri azikuye mu rugo rw’umuturage wo mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kimihurura, Akagari ka Kimihurura, Umudugudu wa Urwego. Girimpuhwe yafashwe ku wa mbere tariki ya 16 Kanama 2021 ahagana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo.
Muri iki gitondo cyo ku wa Kabiri tariki 17 Kanama 2021, agakiriro ka Gisozi gaherereye mu Karere ka Gasabo kongeye gushya, ahafashwe n’inkongi akaba ari ahakorerwa ibikoresho bitandukanye byo mu nzu, ububiko bw’imbaho, hakaba hahiye na za matora nyinshi.
Nizeyimana Samuel (bita Kazungu) w’imyaka 33 ukora akazi ko koza imodoka mu Gakiriro ka Gisozi ahitwa ku Mukindo House, akurikiranyweho kwica umugore we witwa Mbanzumutima Nadia (Delphine wari mu kigero cy’imyaka 18), amunigishije ishuka n’umukandara.
James Aziz ufite ikigo gicuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga mu Rwanda hamwe n’uwo bashakanye, Milcah Grace Aziz ndetse n’abana babo babiri, bavuga ko kugira akazi muri iki gihe ari ubuntu bw’Imana bukwiye gusangirwa n’abandi batagafite.
Kiliziya Gatolika mu Rwanda, yujuje ingoro igenewe guturwamo na Arikiyepiskopi ugeze mu kiruhuko cy’izabukuru i Jali mu Mujyi wa Kigali.
Uwitwa Iranzi Aline (ni ryo zina yahisemo kwiyita ariko atari irye ry’ukuri), yari kuba yafatiwe n’ibise mu ishuri arimo gukora ikizamini cya Leta gisoza umwaka wa gatatu wisumbuye, iyo umwana we atavukira amezi arindwi, kuko yujuje amezi abiri kuri uyu wa 20 Nyakanga 2021.
Ubuyobozi bw’uturere tugize Umujyi wa Kigali bwatangiye gutanga ibiribwa ku baturage bahagaritse imirimo bakaba bari muri “Guma mu rugo”, gusa abo baturage bagasaba ko mu gutanga ibiryo ababishinzwe batareba isura cyangwa uko umuntu agaragara kuko ubu birirwa mu ngo bakiyitaho bakagira isuku.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima(MINISANTE), Lt Col Dr Tharcisse Mpunga, yatangaje ko uduce tuzabonekamo ubwandu bwinshi bwa Covid-19 nyuma yo gupima abatuye Umujyi wa Kigali, tuzafatirwa ingamba zihariye mu gihe abandi bazaba basubiye mu kazi (bavuye muri Guma mu Rugo).
Ku wa Gatatu tariki 7 Nyakanga 2021, Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwakiriye ikirego kivugwamo umugabo witwa Habyarimana Viateur wishe umugore we w’imyaka 35 amuteye icyuma.
Kuri iki Cyumweru tariki ya 30 Gicurasi 2021, Polisi yerekanye abantu batatu harimo abiyitaga abapolisi bakambura abaturage bababwira ko bazabaha impushya zo gutwara ibinyabiziga (Perimi) batiriwe bakora ibizamini.