Mu Rwanda hagurukijwe indege ya drone itwara abantu babiri
Iyi ndege yo mu bwoko bwa drone ni ubwa mbere igurukijwe ku mu gabane wa Afurika, ikaba yahagurukiye kuri Kigali Convention Centre, mu gihe u Rwanda rwitegura inama yiga ku iterambere ry’ubwikorezi bwo mu kirere.

Iri mu bwoko bwa drones zizwi nka ‘eVTOL’ zikorwa n’Uruganda rwo mu Bushinwa rwa EHang, ikaba ishobora kugendera ku butumburuke bwa metero 100.
Iyi drone ifite ikoranabuhanga riyifasha gutahura imbogamizi ishobora guhura nazo mu kirere, ikaba ikoresha amashanyarazi 100%, kandi ikaba ishobora kugenda intera y’ibirometero 30 iri mu kirere ndetse ishobora kugenda iminota 25 itarashiramo umuriro, kandi igatwara abantu babiri.

Melissa Rusanganwa ashinzwe ubuhahirane mpuzamahanga mu kigo gishinzwe kugenzura indege za Gisivile (Rwanda Civil Aviation Authority) yavuze ko iyi ndege ifite umwihariko wo kudasohora imyotsi ihumanya ikirere mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.

Ati "Mwabibonye ko yagurutse twari dutekanye nta kibazo cyari kubaho kuko byose byari byagenzuwe neza".
Rusanganwa yavuze ko iyi drone isanzwe ikora mu bihugu bimwe byo ku mugabane w’Uburayi zikaba zizatangira no gukora ku mugabane wa Afurika.

Ntiyatangaje niba hari izindi zigiye kuzanwa mu Rwanda ngo zijye zifashishwa mu ngendo zitandukanye avuga ko bizatangazwa ikindi gihe.
Rusanganwa avuga ko abantu bemerewe kugenda muri iyi drone babanza guhabwa amabwiriza nk’ayahabwa abantu bose mbere yo kugenda mu ndege zisanzwe kugira ngo bayubahirize.

Mu Rwanda hari hamenyerewe drone zitwara imiti n’amaraso zikayageza kwa muganga kugira ngo bifasha abarwayi mu rwego rwo kwihutisha serivisi z’ubuzima. Hari nizifashishwa mu bworozo aho zibagezaho imiti n’intanga by’amatungo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|