Gasabo: Ubuyobozi bw’Akarere ntibuzihanganira abaka ruswa mu itangwa ry’amashanyarazi

Umujyi wa Kigali wasabye inzego z’ibanze ziwuhagarariye gufasha ingo zose ziwurimo kubona umuriro w’amashanyarazi bitarenze uku kwezi kwa Mata, ariko hari abaturage binubira ko barimo gusabwa ruswa kugira ngo bahabwe iyo serivisi.

Hari abo mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Nduba mu Kagari ka Gasanze, bavuga ko uwitwa Mivumbi Damien uyobora Umudugudu wa Nyabitare adashobora kwemera kwandika icyemezo cy’uko umuntu ahatuye(kimwe mu bisabwa n’Ikigo gitanga amashanyarazi), adahawe nibura inoti y’amafaranga ibihumbi bitanu.

Hari umuturage wavuze ko ayo mafaranga ya ruswa atayahaye Umuyobozi w’Umudugudu wenyine, ahubwo ko yayatanze no ku muyobozi ushinzwe amakuru mu mudugudu.

Uwo muturage yagize ati "Natanze amafaranga agera ku bihumbi icumi, ariko natwe twarumiwe twibaza tuti ’ese niba bagiye guha umuriro abantu b’abakene ariko kubona umuriro bakatwaka amafaranga, twabyibajijeho ariko kubera ko tudashobora kuburana n’umuntu uri mu rwego afite ibyo agukorera, nta kindi twari kuvuga".

Umwe mu bakuru b’Isibo muri uwo mudugudu na we avuga ko hari abaturage yumvise basubizwa inyuma badahawe ibyemezo by’ubuyobozi bw’umudugudu, kugira ngo babashe gushyirwa ku rutonde rw’abazahabwa amashanyarazi mu ngo zabo.

Uyu mutwarasibo avuga ko indi mpamvu irimo kuba urwitwazo rwo kudashyirwa ku rutonde rw’abazahabwa umuriro w’amashanyarazi ari ukutishyura amafaranga y’umutekano, ku buryo ngo nta n’imbabazi zihabwa umuntu utishoboye ufite ibirarane byayo.

Yagize ati "Abantu baragendaga bakabagarura ariko sinamenye amaherezo yabo, ubu nanjye nagiyeyo guhinyuza njyanye umusaza ufite ubumuga bari bagaruye kubera gusabwa amafaranga y’umutekano, ariko nagezeyo baransinyiye ntacyo mbahaye, nagiye kwisobanura nka Mutwarasibo uzi uburwayi bw’uwo musaza".

Umuyobozi w’Umudugudu wa Nyabitare, Mivumbi Damien (umwe mu bashyirwa mu majwi ko yaka ruswa) yemereye Kigali Today ko amafaranga yaka abaturage mbere yo kubandikira icyemezo, ari ay’umutekano gusa(n’ubwo na yo binubira ko atari ngombwa kuyasabwa).

Mivumbi yagize ati "Uwavuze ibyo (by’uko mwaka ruswa) azaze yigaragaze, ibyo ntabyo nzi rwose, mumbabarire nta mpamvu n’imwe".

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo buvuga ko gahunda iriho ari iyo gutanga amashanyarazi ku baturage bose batuye Umujyi wa Kigali, baba abafite amikoro cyangwa abatayafite, bigakorwa bitarenze uku kwezi kwa Mata 2022.

Umukozi ushinzwe ingufu n’amazi muri ako Karere Habinshuti Jean Pierre avuga ko nta muturage wemerewe kwishyura amafaranga ayo ari yo yose kereka 56,000Frw ya ’cash power’ azatanga nyuma y’uko bamugereje umuriro mu nzu iwe.

Habinshuti yagize ati "Ku bijyanye n’icyo kibazo (cya ruswa) n’ejobundi byarabaye mu Murenge wa Ndera. Ubundi iyi gahunda nta muturage wemerewe gutangamo amafaranga habe n’igiceri, uretse kwishyura ’cash power".

Yakomeje avuga ko mu kwishyura ’cash power’ umuntu ashobora gutanga amafaranga ako kanya bakimara kumuha umuriro, cyangwa akazajya yishyura gake gake uko aguze umuriro(havaho 1/2 cy’amafaranga yawuguze).

Habinshuti avuga ko barimo gukurikirana kugira ngo bamenye abatekinisiye bo muri REG(Ikigo gishinzwe ingufu) bakorana n’abayobozi b’inzego z’ibanze mu kwaka ruswa abaturage.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline, na we ashimangira ko ibijyanye no kwaka abaturage amafaranga kugira ngo bahabwe umuriro bitemewe, ndetse ko uwo baza gusanga yarabikoze azabiryozwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka