Ntasanzwe: Afite ubutaka bwagenewe guhambwamo imbwa

Daniel Bagaragaza uzobereye mu gutoza imbwa kuva mu mwaka wa 2007, avuga ko yashoye miliyoni 17Frw mu kugura ubutaka bwo kuzajya ahambamo imbwa n’injangwe zapfuye.

Aha ni ho hagenewe guhamba imbwa n'injangwe i Bumbogo mu Kagari ka Ngara
Aha ni ho hagenewe guhamba imbwa n’injangwe i Bumbogo mu Kagari ka Ngara

Uyu wiyemeje kwigisha imbwa avuga ko abatunze izifite ubujiji, abashaka bazimuragiza mu gihe cy’amasaha runaka buri munsi, akazazibasubiza zaraciye akenge nyuma y’ibyumweru bibiri.

Nyuma y’icyo gihe imbwa ngo iba yamenye gukina neza n’abantu, yirinda gukubagana, ishobora gutumwa ahantu hamwe na hamwe ikazana ibyo bayitumye, ndetse ibasha gusaka no kurinda umutekano w’urugo, nk’uko twigeze kubisobanura mu nkuru yavugaga ibijyanye n’ishuri ry’imbwa mu myaka yashize.

Bagaragaza avuga ko imbwa ku bantu batuye mu mijyi zahindutse abagize umuryango (urugo), ku buryo zirarana n’abantu mu cyumba, zikarya ibyo bariye, zikajya gutembera no kwiga, zanapfa bakazihamba bagakora ikiriyo.

Avuga ko amaze kwigisha imbwa zirenga 300, ariko hakaba na bagenzi be bamenyereye uwo mwuga ku buryo ngo abo aziranye na bo barenga umunani (bivuze ko hari amashuri y’imbwa arenga umunani muri Kigali).

Ni ubutaka bugari buhambwamo imbwa n'injangwe
Ni ubutaka bugari buhambwamo imbwa n’injangwe

N’ubwo imbwa n’injangwe zifatwa nk’abantu ndetse zikabana na bo mu ngo, bo iyo bitabye Imana bajyanwa gushyingurwa mu marimbi azwi, ariko zo ngo ntizigira aho zijya kumanikwa (guhambwa).

Ushobora kunyura ahantu hafi y’imikoki cyangwa mu bishanga ukumva umunuko ukabije, wareba hirya ukabona intumbi y’imbwa cyangwa iy’injangwe byahajugunywe.

Bagaragaza agira ati "Izo na zo ni bashuti bacu, ndasaba abantu bose babona imbwa cyangwa injangwe yapfiriye ku muhanda yaba igonzwe n’imodoka cyangwa yazize ikindi, bajye bampamagara njye kuzishyingura aho kuzijugunya mu bishanga cyangwa mu migezi."

Avuga ko isambu ya mbere yayiguze mu mwaka wa 2015 mu mudugudu wa Gisasa, Akagari ka Ngara mu Murenge wa Bumbogo, isambu ya kabiri na yo ikaba mu Mudugudu wa Ruhinga muri ako Kagari, ikaba yaraguzwe muri 2017.

Imbwa zibaho, iyo zipfuye ngo ni byiza kozigira aho zihambwa
Imbwa zibaho, iyo zipfuye ngo ni byiza kozigira aho zihambwa

Umukuru w’Umudugudu wa Gisasa, Jean Baptiste Habimana, ahamya ko isambu ya Bagaragaza yagenewe guhambwamo imbwa, ndetse agashima ko babonye umuntu ubafasha guhamba intumbi z’imbwa zajyaga zishangukira ku gasozi.

Yagize ati "Ubwo butaka bwo guhambamo imbwa burahari mu Isibo ya 7 muri uyu Mudugudu, Bagaragaza yabuguze ari cyo bugenewe n’ubwo ari mu ishyamba ariko kuzihambamo biremewe. Twahoraga muri iyo ntambara, n’ejobundi nashatse uwo nishyura ngo ahambe imbwa yari yapfuye ndamubura."

Bagaragaza avuga ko akirimo gushaka uburyo yabona ibyangombwa byanditse bimwemerera ko ubutaka bwe ari irimbi ry’imbwa n’injangwe, ndetse n’izindi nyamaswa zose zapfuye zidashobora kuribwa.

Uyu mutoza w’imbwa avuga ko izo yagiye atoza ndetse n’iziva ahandi zirimo gusaza, ba nyirazo bakaba ari bo bamuha amafaranga nibura ibihumbi 30Frw, yo gukora serivisi zo kujya kumanika intumbi z’imbwa.

Avuga ko kugeza ubu amaze kujya guhamba imbwa zirenga 60 zishyuriwe imva, ariko hakaba n’izindi ajyanira ubuntu kuko ziba zarabuze ba nyirazo.

Ikimushishikaje ngo ni uguha agaciro izo nshuti ze baba barabanye igihe kinini ari abigishwa be, ariko hakabamo n’impamvu ijyanye no kugira ngo Umujyi wa Kigali uhore usukuye, ufite ibishanga na za ruhurura bihumura aho kunuka.

Izi mbwa zari zaje ku ishuri ku kibuga kiri ku Kimihurura
Izi mbwa zari zaje ku ishuri ku kibuga kiri ku Kimihurura

Gusa ngo hari n’abo yumvise bamusaba kuzamuzanira imbwa z’imishishe zo kurya, agakeka ko hari izitajugunywa ahubwo zishobora kuba zotswamo mushikaki (brochettes).

Inyinshi mu mbwa ziba mu bipangu by’Abanyakigali iyo zirwaye, ngo zijyanwa mu bitaro biri i Nyarutarama cyangwa muri Kicukiro, hakavamo izigira ibyago zigapfa, ba nyirazo bakitabaza Bagaragaza kugira ngo ajye kuzihamba.

Umuyobozi wungirije mu Kigo gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), Dr Solange Uwituze, yemeza ko hari amavuriro y’imbwa n’injangwe cyane cyane mu mijyi, ndetse n’aho atari ngo hari abavuzi b’amatungo (veterinaires) bigenga n’aba Leta bazivurira mu ngo.

Ibijyanye n’amarimbi yazo Dr Uwituze avuga ko byabazwa izindi nzego, ariko twabajije Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ishinzwe ibijyanye n’amarimbi, ivuga ko ishinzwe ay’abantu gusa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni byiza muduhe number ye ndetse atubwire ibiciro kuri buri mutozwa wimbwa

Jimmy yanditse ku itariki ya: 20-08-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka