Icupa ryuzuye Gaz ryaturikiye mu gikoni gitegurirwamo amafunguro abantu bagura batambuka(take away), mu nyubako yitwa ’Companion House’ mu gakiriro ka Gisozi.
Ku wa Mbere tariki 19 Mata 2021 abana biga mu mashuri abanza kugera mu mwaka wa gatatu batangiye igihembwe cya kabiri cya 2021, mu gihe abiga guhera mu mwaka wa kane kuzamura bo batangiye igihembwe cya gatatu.
Ibitaro bivura abarwayi bo mu mutwe bya Caraes Ndera byibutse Abatutsi babarirwa mu bihumbi bahiciwe mu 1994, barimo abari bahahungiye ndetse n’abarwayi bari bahacumbikiwe.
Ubukwe buri mu bikomeje gutuma abantu barenga ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, nyuma y’uko hari ababarirwa muri 80 baraye bafatiwe muri Hoteli Le Printemps iherereye mu Murenge wa Kimironko no mu kabari kitwa The Hapiness gaherereye i Remera.
Abamenyereye kwambuka umugezi wa Yanze hagati ya Kanyinya muri Nyarugenge na Jali muri Gasabo, ntibazongera guhagarika ingendo mu gihe haguye imvura nyinshi kuko bahawe ikiraro kigezweho.
Mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka wa 2020 ubwo Abaturarwanda bose bari bikingiraniye mu ngo kubera Covid-19, umusaruro mbumbe w’Igihugu waragabanutse ku rugero rwa 12.4%, ugereranyije n’igihembwe cya kabiri cy’umwaka wawubanjirije wa 2019.
Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Gasabo ku wa 18 Ukuboza 2020 bwasabiye igihano cy’igifungo cya burundu umuntu utatangajwe amazina ariko bivugwa ko ari umusore w’imyaka 19 y’amavuko kubera icyaha akurikiranyweho cyo gusambanya abana b’abahungu 17 mu bihe bitandukanye abashukishije ibikinisho yakoraga.
Abantu batahise bamenyekana basatuye imashini izwi nk’ikiryabarezi ikinirwaho imikino y’amahirwe iherereye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Remera mu Kagari ka Nyarutarama mu Mudugudu wa Kibiraro ya kabiri, bakuramo amafaranga yari arimo, batwara n’inyama z’inkoko n’ingurube zari ziri mu gikoni cyegeranye n’ahakoreraga icyo (…)
Abaturage bubatse ikibuga cy’umukino w’amaboko wa Basketball hamwe n’amarembo (gate), ku ishuri rya APAPEC Irebero, riherereye mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, baravuga ko iri shuri ryanze kwishyura rwiyemezamirimo wabakoresheje, none na we akaba yarabambuye.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Ugushyingo 2020, inyubako y’isoko ryo mu Gakiriro ko ku Gisozi mu Karere ka Gasabo yafashwe n’inkongi y’umuriro.
Niba utuye i Kigali byagutangaza kumva ko umuceri n’ibishyimbo (cyangwa irindi funguro) bisigara ku isahani iyo urangije gufungura, bikusanyirizwa i Nduba buri munsi bikarenga toni 200, ni ukuvuga ibiro ibihumbi magana abiri (200,000kg).
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko rwafunze uwitwa Nyirahanyurwishaka Alphonsine ukurikiranyweho icyaha cyo gukomeretsa byateye urupfu aho yamennye amazi ashyushye ku mugabo we n’umwana wabo w’umwaka umwe n’amezi ane, umwana bikamuviramo urupfu.
Imiryango 112 y’abatujwe mu mudugudu w’icyitegererezo mu Murenge wa Gikomero mu Karere ka Gasabo irimo ibice bibiri, abahatujwe muri 2019 bakaba bashinja abahabatanze, kwanga gusangira na bo umusaruro ukomoka ku nkoko zahawe uwo mudugudu.
Mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Gisozi habereye impanuka kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Nzeri 2020 ihitana abantu babiri.
Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda ifatanyije n’Abanyarwanda bize muri icyo gihugu, begeranyije amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 22 (22,673,000 Frw) bayaguramo ibiribwa byo guha abarimu bashonje bo mu Karere ka Gasabo.
Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) tariki ya 13 Kanama 2020 ryakoze igikorwa cyo kurwanya no gufata abakwirakwiza ibiyobyabwenge mu Mujyi wa Kigali. Muri icyo gikorwa Polisi yafashe itsinda ry’abakwirakwizaga urumogi, bafatanwa udupfunyika ibihumbi cumi na bitatu n’udupfunyika magana abiri (13,200) (…)
Mu mirenge ya Bumbogo na Kimironko mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, ku itariki ya 22 Kamena 2020 hafatiwe litiro 1, 080 z’inzoga zitemewe.
Uwitwa Gilbert Kubwimana wayoboraga ikigo cy’Abanyamerika kigura uduseke mu Rwanda, avuga ko yemeye gusiga umushahara wa miliyoni yahembwaga atangira gutabariza ingo zirimo abana bafite ubumuga.
Abantu 20 barimo abagore umunani bari mu maboko ya Polisi mu Mujyi wa Kigali, bazira kuba baragiye kota umwotsi w’ibyatsi bishyushye (igikorwa cyitwa Sawuna), nyamara amabwiriza yo kwirinda Covid-19 atabyemera.
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko ibitaro byasezereye abantu barindwi (07) mu gihe bane (04) bakitabwaho n’abaganga mu bitaro bya gisirikare i Kanombe, kandi na bo bakaba barimo koroherwa.
Ubuyobozi bw’ishuri ’Hope Haven Rwanda’ riherereye mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo, bwatanze ibyo kurya ku baturage batishoboye batuye mu midugudu itandatu igize Akagari ka Rudashya, byose bifite agaciro ka miliyoni zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda.
Abaturage182 batangiye kwimurwa mu Mudugudu wa Kangondo ya mbere mu Kagari ka Nyarutarama mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo, kubera ko amazu yabo ari mu manegeka ashobora gutwarwa n’imyuzure iterwa n’imvura nyinshi iri kugwa.
Mu Murenge wa Remera wo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Werurwe 2020 hatangijwe ubukangurambaga bw’isuku n’umutekano. Ni ubukangurambaga bukorwa ku bufatanye bw’Umujyi wa Kigali, inzego z’umutekano na Ministeri y’Ubuzima, mu rwego rwo kwitegura inama mpuzamahanga izwi nka CHOGM.
Iyo uteze imodoka uvuye muri gare ya Nyabugogo, mu Mujyi wa Kigali, cyangwa muri gare ya Kimironko werekeza mu Kagari ka Kagugu mu Murenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo, hose utanga amafaranga y’u Rwanda 216.
Inzu yari irimo abantu barindwi bo mu muryango umwe yagwiriwe n’inkangu, inzu yitura kuri abo bantu bose bahasiga ubuzima.
“Ibiciro byacu usanga biri hasi ugereranyije n’ibyo ku yandi masoko kuko nk’ahantu isukari igurwa amafaranga 1,000, twebwe usanga tuyigura kuri 800 ku kilo, umuti w’inkweto muto aho ugurwa 300Frw twebwe tuwugura nka 200Frw”. Ibi byasobanuwe na Sebaganwa François ukorera irondo ry’umwuga mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka (…)
Mu kwezi kwa Nyakanga k’umwaka utaha wa 2021, ibiro by’Umuryango FPR-Inkotanyi ku rwego rw’akarere ka Gasabo n’Umujyi wa Kigali, bizatangira gukorera ku Gisozi aharimo kubakwa ingoro ifite agaciro ka miliyari zirenga eshatu.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwijeje abaturage bako batishoboye basenyewe n’ibiza birimo imvura yaguye kuri Noheli mu mpera z’umwaka ushize wa 2019, ko butazabatererana mu gihe cyose batarabona aho baba.
Umwalimu mu Itorero rya ADEPR witwa Minega Jean de Dieu avuga ko mbere yo kwakira agakiza ngo yanyweye ibiyobyabwenge bimutera kurya cyane bidasanzwe, akaba ngo atewe impungenge n’ingo zirimo abantu bakennye banywa ibiyobyabwenge.
Mugisha Jean Luc yari mu bari bagiye kwiyandikisha basaba ishuri mu rwunge rwa Kagugu Catholique i Kinyinya mu Karere ka Gasabo ku wa mbere tariki 06 Mutarama 2020, ariko umubyigano w’abantu benshi yahasanze watumye atakaza amasomo ku munsi wa mbere.